Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda mu nama i Bujumbura

Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bari i Bujumbura mu Burundi aho bitabiriye inama isanzwe y’umuryango uhuza Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi, (Association des Conférences des Ordinaires du Rwanda et du Burundi, ACOREB) ihabera kuva kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 17 werurwe 2022.

Ni inama yatumijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Yowakimu NTAHONDEREYE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika b’i Burindi (CECAB). Iri kubera muri Centre Interculturel National « Oasis de Paix et Réconciliation » (CINOPR), i Bujumbura.
Biteganijwe ko aba bepiskopi gatolika bo mu bihugu bivuga indimi zijya gusa bahanahana amakuru ku buzima bwa Kiliziya ndetse n’imigendekere ya sinodi mu bihugu byabo, aho bareba imbogamizi ndetse n’amasomo bagenda bunguka.
ACOREB ni umuryango washinzwe ku wa 6 Kamena 1981. Uhuza Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’abo mu Burundi. Ufite intego yo guteza imbere, ku nzego zose, kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye hagamijwe kungurana inama mu buryo bwagutse ku rwego rw’inama ebyiri z’Abepiskopi, ni ukuvuga Inama y’Abepiskopi y’u Rwanda (CEPR) n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Burundi (CECAB).

DOCICO/CEPR