Washinzwe mu 1672 mu gihugu cy’u Bufransa, ugera mu Rwanda ku wa 14 Gicurasi 1953
Ubuyoke bw’umutima mutagatifu wa Yezu bufite isoko muri Bibiliya (reba Mt.11,28-30 ; Yh.19,31-37). Abakristu ba mbere bitaye cyane ku rubavu rwa Yezu rwahuranyijwe n’icumu ku musaraba, bikozwe n’umusirikari w’umunyaroma. Icyo cyubahiro cyari icya buri muntu yahaga Umutima w’Umucunguzi ku giti cye kandi mu ibanga. Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke (1947-1690), umufransakazi wo mu muryango w’abavizitandine (Visitandines) ni we wamamaje byimazeyo ubuyoboke bw’umutima Mutagatifu wa Yezu agira ati :”Urukundo rwayo niruhongerere ibyaha by’abatamenye urukundo rw’Imana nzima”.
Mu mabonekerwa 4 yagize akomeye, Yezu ubwe ni we wamusabye guhongerera ibyaha by’isi ( soma igitabo “Livre Doctrine et Spiritualité de Ste Marguerite Marie Alacoque”). Umuryango wemewe mu Rwanda nk’umuryango w’agisiyo gatolika tariki ya 14/05/1953 na Myr Lawurenti Deprimozi, muri Vikariyati ya Kabgayi.
Ibiranga umuryango
, Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu (LIGUE DU SACRÉ COEUR DE JÉSUS-L.S.C.J.) ni umuryango w’ubuzima bwa Roho. Ibikorwa byawo byibanda ku isengesho rituje, gushengerera bucece hazirikanwa ibibabaza umutima mutagatifu wa Yezu. Ubuyoboke bw’abanyamutima mutagatifu bushingiye ku gushengerera Ukalisitiya ntagatifu.
Umuryango wibanda ku :
Kwizihiza umunsi mukuru w’umutima Mutagatifu wa Yezu, ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi, ni umunsi wo kumva misa bagahazwa mu mutima uhongerera ibyaha bikorerwa Umutima Mutagatifu wa Yezu cyane cyane ku bamuhabwa batabikwiye.
Guhabwa kenshi isakramentu ry’imbabazi cyangwa se nibura rimwe mukwezi hitegurwa imboneka ;
Kubahiriza isaha ntagatifu, bibuka Yezu muri Getsemani ;
Gushengerera kenshi Yezu mu uKaristiya bamuvana mu bwigunge bwa Taberinakulo n’ubw’imitima yacu.
Kwifatanya na Kiliziya y’isi yose basabira ibyo Papa yifuza, batura umunsi uko bukeye, kandi bavuga ibisingizo by’Umutima wa Yezu buri munsi.
Inzego z’umuryango
Komite y’igihugu,
Komite ya diyosezi ;
Komite ya paruwasi ;
Inteko igizwe n’abantu 15 nibura begeranye. Buri Komite yitoramo biro iyiyobora kimwe n’inteko. Buri rwego uretse urw’inteko rugira omoniye uruyobora.
Uko umuryango wagiye ukwira hirya no hino....
Mu Rwanda, ikwirakwiza ry’umuryango ryakozwe mbere na mbere na Myr Deprimozi wawushyize mu rwego rw’imiryango ya Agisiyo Gatokuka akiwutangiza. Ubundi umuryango wagiye ukwizwa n’ubwitange bw’abakristu bawinjiyemo mbere mu butumwa buhoro buhoro, hirya no hino. Ubu mu madiyosezi yose y’u Rwanda hari abanyamuryango b’Umutima Mutagatifu waw Yezu, ndetse no mu ngeri zinyuranye z’urubyiruko (mu maparuwasi no muri bigo by’amashuri yisumbuye ndetse n’amakuru).
Icyo umuryango umariye abatawurimo :
• Gusabira isi yose abantu bamenye kandi bakunde Umutima mutagatifu wa Yezu wuje impuhwe n’urukundo.
• Gusabira isi yose bifatanya n’Umushumba wa Kiliziya y’isi yose, bazirikana ibyo yifuza buri kwezi, uko umunsi ukeye.
• Abanyamutima basabwa kunga ubumwe n’indi miryango y’agisiyo gatolika.
• Bitabira kandi ubutumwa n’ibikorwa bya Paruwasi nk’abana bubaha umubyeyi wabo.
• Bateganya muri gahunda zabo ibikorwa by’urukundo, bagirira cyane abatishoboye (abarwayi n’abagororwa).
Ibinyamakuru bivuga ku muryango : ku rwego rw’igihugu hari ikitwa “Mundebereho”.
Aho umuryango ubarizwa :
Yamaha (ugana Nyabugogo).
Umuyobozi : Niyoyita Emile (+250 783 008 894)
Padri omoniye : Padri Musemakweli Eelvinus (+250 784 884 150)
Intego y’umuryango : “Urukundo n’Impihwe z’Imana”
Ikirango : ishusho y’umutima mutagatifu wa yezu
Umubare w’abagize umuryango mu Rwanda : 10.000.