Akarere k’Ibiyaga Bigari : Kiliziya Gatolika mu misa yo gusaba amahoro ku wa 31-7-2022

Abepiskopi Gatolika bo mu karere k’Ibiyaga Bigari barasaba abakristu gatolika bose bo muri aka karere gutegura igitambo cy’Ukaristiya cyo gusaba amahoro, ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Inyasi wa Loyola. Kanda kuri Aceac2022kda usome ubutumwa bwose.

Icyo ni kimwe mu byo biyemeje nk’umusanzu wabo nk’abashumba mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu kubaka amahoro mu bihugu byabo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu ibaruwa bandikiye abaturage bo muri aka karere ubwo basozaga inteko rusange ya 14 y’Abepiskopi bagize Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), aba bashumba bavuze ko bababajwe cyane n’ihungabana ry’umutekano ku mipaka y’ibihugu byabo uko ari bitatu, cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bakaba bahangayikishijwe cyane n’ingaruka zikomeye zijyana na byo, zirimo umutekano muke, impfu z’abantu, kuba hari abaturage bata ibyabo batabishaka, ukwiyongera k’ubugizi bwa nabi, iyangizwa ry’ibikorwa remezo, gushishikariza abantu kwanga abandi, n’ibindi.

Muri iyo baruwa kandi bahamagariye abaturage bo mu karere kabo kwitandukanya n’imitwe iyo ari yo yose yigometse ku buyobozi, akenshi ibitewe n’ishyari n’inzangano ndetse banabasa kwirinda gukwirakwiza inabi no gushyigikira abangisha abantu bagenzi babo.

Abagize ACEAC bagaragaje kandi ko abantu bose ari abavandimwe, bityo ko buri umwe akwiye kuba umurinzi wa mugenzi we kandi ibyo batumvikano bakabishakira ibisubizo binyuze mu guhura no mu biganiro. Bakaba bahera aho basaba abashyigikiye imitwe yitwaje intwaro hamwe n’abayobozi bayo mu rwego rwa politiki, imibereho myiza, ubukungu cyangwa idini gushaka ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane yabo aho kwitabaza intwaro, intambara n’ubwicanyi bw’inzirakarengane”.

Basabye n’abafata ibyemezo bya politiki kurushaho kugira umuhate no guhuza imbaraga zabo mu kubaka imibanire irangwa n’ubusabane muri Afurika ndetse no kwimakaza imbwirwaruhame zigamije amahoro, ubwumvikane, ubumwe n’ubuvandimwe.

Abashumba ba Kiliziya Gatolika mu karere k’Ibiyaga Bigari kandi bakaba basanga amadini yose y’abemera akwiye kugira uruhare mu kubaka amahoro muri aka karere. Bati “Turahamagarira abayobozi b’amadini n’abemera kristu bose kuba abantu batera amahoro bagahamya koko ko ari abigisha b’inkuru nziza y’urukundo n’ubwiyunge”.

Iyi nteko rusange ya 14 y’Abepiskopi bagize Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC) yateraniye i Kinshasa kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2022. Ikaba yari iyobowe na Nyiricyubahiro Myr Marcel MADILA BASANGUKA, Arkiyeskopi wa Kananga muri RD Congo akaba na Perezida wa ACEAC afatanyije na Nyiricyubahiro Myr Vincent HAROLIMANA, Visi- Perezida wa mbere wa ACEAC akaba n’Umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri mu Rwanda.

DOCICO/CEPR