Imyaka 26 yatanze umusaruro Myr NZAKAMWITA agaragaza ko asize Diyosezi ifite abasaserdoti barenga 150 mu gihe yahasanze abapadiri batatu gusa, ikaba ifite paruwasi 23 ndetse na santarali 123 zishobora kuzavamo za paruwasi mu myaka iri imbere mu gihe muri 1996 yari ifite za paruwasi 12. Myr Seriviliyani ati “Twatangiye turi gutira abapadiri bo mu zindi Diyosezi none ubu tugeze aho natwe dusigaye tubatiza aho babakeneye”. Akaba ashimira za diyosezi bahana imbibi zaba izo mu Rwanda n’izo mu bihugu birukikije nk’iya Kabale zamufashije zimutiza abapadiri. Ikindi uyu mushumba agiye yishimiye ni uburyo umubare w’abakristu wiyongereye n’ ikenurabushyo rishingiye ku muryango ryateye imbere. Mu baturage bagera kuri miliyoni imwe n’igice babarizwa mu mbibi diyosezi ya Byumba iherereyemo, abarenga kimwe cya kabiri cyabo ni abakristu gatolika. n’aho Diyosezi igeze mu nzira yo guharanira kwitunga ndetse n’uburyo abakristu bumva uruhare rwabo mu buzima bwa Kiliziya yabo. Ibyo byose ni byo Myr Seriviliyani ashingiraho avuga ati “Nubwo nta byera ngo de,twavuye ahakomeye cyane ugereranyije igihe cyashize n’uko Diyosezi yacu ihagaze muri iki gihe”.
Afite icyo asaba Mu rwego rwo gusigasira ibimaze kugerwaho ndetse no gukomeza gutera imbere kwa Diyosezi, Myr Seriviliyani atanga inama kandi ngo azakomeza kuzitanga igihe cyose bizaba ngombwa. Ati"Ndasaba Myr Papiyasi gukomereza aho nari ngeze ndetse akazana n’udushya kandi ndabizi ko abishoboye. Ndasaba kandi abakristu ba Diyosezi ya Byumba gukomeza kugira umuhate n’ubushake mu kubaka Diyosezi nk’uko batahwemye kubigaragaza." Myr Nzakamwita azakomeza kuba muri Diyosezi ya Byumba Myr Nzakamwita yizeza kandi abakristu ba Byumba ko azakomeza kubaba hafi. Ati “Ngiye kuruhukira hariya mu iseminari ya Rwesero. Abazashaka kungisha inama cyangwa ko mbafasha mu buzima bwa roho, niteguye rwose kubikora”. Avuga kandi ko aho mu iseminari atazabura kugira uruhare mu burere bw’abaseminari.
Diyosezi ya Byumba yashinzwe ku wa 5 ugushyingo 1981, igizwe n’ibice byomowe kuri diyosezi ya Ruhengeri na Kibungo. Ifite ubuso bugera kuri Km² 5100, ikaba igizwe ahanini n’igice cy’amajyarugu y’iburasuzuba bw’u Rwanda. Ihana imbibi na Tanzaniya mu burasirazuba n’u Buganda mu majyaraguru. Mu majyepfo y’iburasirazuba ihana imbibi na diyosezi ya Kibungo, mu majyepfo y’iburengerazuba na arkidiyosezi ya Kigali naho mu burengerazuba igahana imbibi na diyosezi ya Ruhengeri.
Kanda hano ukurikire ikiganiro twagiranye Myr Seriviliyani Ikimara gushingwa, umwepiskopi wa mbere wayo yabaye Myr Yozefu RUZINDANA. Yatorewe kuyibera umwepiskopi ku wa 14/11/1981 yimikwa ku wa 17/01/1982. Yitabye Imana ku wa 05/06/1994 aguye i Gakurazo (Kabgayi). Kuva mu kuboza 1994 kugeza mu w’1996, Myr Ferederiko Rubwejanga wari umwepiskopi wa Kibungo, yabaye n’umuyobozi wa Byumba. Ku wa 25/03/1996, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, yatoreye Myr Seriviliyani Nzakamwita kuba umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2/06/1996. Myr Seriviliyani NZAKAMWITA yavutse ku wa 23 mata 1943. Yahawe ubusaserdoti ku wa 11 nyakanga 1971. Ku myaka 79 afite ubu, igera kuri 51 ayimaze mu butumwa muri Kiliziya Ntagatifu.
DOCICO/C.Ep.R