Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bati “Uburezi bufite ireme bushingira ku burere, bugasigasirwa n’integanyanyigisho zishyitse zigendana n’imyigishirize ihamye irangwa n’ubushobozi mu bumenyi n’ubwitange nk’ubw’Imana mu bushake bwo gufasha abana”. Bizeza kandi ko ibikorwa bitandukanye bizaranga uwo mwaka w’ikenurabushyo utaha bikomeje gutegurwa ku buryo buri wese azabigiramo uruhare maze ishuri rizafashe abana kuba abantu nyabantu, n’abarezi kuba ababyeyi bizihiwe n’umuhamagaro bafite.
Papa Fransisko ashishikariza abatuye isi guharanira kurera muntu ushyitse mu butumwa bwe bujyanye n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihijwe ku ncuro ya 55 ku wa 1 mutarama 2022, Papa Fransisko yagaragaje ko mu myaka yashize, ingengo y’imari yagenerwaga kwigisha no kurera yagabanutse cyane ku isi. Kuri we, ngo bifatwa nk’ibitwara amafaranga, aho kuba ibyashorwamo imari nyamara kandi ari byo bintu by’ibanze mu iterambere ryuzuye rya muntu. Papa Fransisko ati “ Kwigisha no kurera ni byo shingiro rya sosiyete yunze ubumwe, ifite umuco, ishoboye kurema icyizere, uburumbuke n’iterambere”.
Muri ubwo butumwa kandi Papa Fransisko avuga ko igihe kigeze kandi byihutirwa ngo za leta zishyireho politiki y’ubukungu igamije guhinduranya igipimo cy’amafaranga akoreshwa mu burezi n’ashorwa mu ntwaro. Akongeraho ati“Mfite icyizere ko ishoramari mu burezi na ryo rizaherekezwa n’ubushake bukomeye bwo guteza imbere umuco wo kutaba ntibindeba”. Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi asanga kandi ari ngombwa ko imiryango, amakoraniro, amashuri na kaminuza, ibigo, amadini, abategetsi, n’abatuye isi bose baharanira kurera muntu ushyitse. Agasoza agira ati “Gushora imari mu kwigisha no kurera abakiri bato ni inzira nyamukuru yo kubafasha kugira umwanya ubakwiye ku isoko ry’umurimo binyuze mu myiteguro iboneye.” Imibare yo mu mwaka wa 2019 igaragaza ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yonyine yari ifite amashuri abanza n’ayisumbuye arenga 1.370 yigamo hagati ya 35% na 40% by’abanyeshuri bose mu gihugu. DOCICO/CEPR