Seminiri Nkuru ya Rutongo

Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Rutongo ni imwe muri seminari nkuru eshatu ( izindi ni Filozofikumu y’i Kabgayi na Tewolojiya y’i Nyakibanda) zihuriweho na za diyosezi zose zo mu Rwanda zigengwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, zikagenzurwa n’Inteko Nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi mu kigwi cya Papa.

Iseminari nkuru y'i Rutongo

Seminari Nkuru ya Rutongo yashinzwe n’Inama y’Abepiskopi gatolika ku wa 16 kamena 1980 maze yitirirwa Yozefu Mutagatifu, umugabo w’umubyeyi Bikira Mariya.Yafunguye imiryango ku wa 27 ukwakira 1980. Iherereye muri paruwasi ya Rulindo (Arkidiyosezi ya Kigali), mu ntara y’amajyaruguru ku birometero 25 uvuye mu mujyi wa Kigali.
Seminari Nkuru ya Rutongo itegura urubyiruko rw’abasore b’abagatolika rwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana mu gihe cy’umwaka. Ni yo mpamvu yitwa “Seminari itegura” (Grand Séminaire propédeutique : Iri jambo ryavuye ku kigereki « Propaideuein » “rivuga kwigisha mbere”.Na ryo rigizwe n’ijambo “pro” rivuga “mbere” na “paideuein” rivuga “kurera (umwana), kwigisha. Iri jambo ryagiye mu kidage riba “propadeutik” mbere yo kwinjira mu gifaransa rikaba “propédeutique”. Rishushanya imyaka amashuri amwe n’amwe afata yo gutegura abanyeshuri ku masomo bazahura na yo. Ni yo mpamvu Seminari Nkuru ya Rutongo ari ahantu urubyiruko rw’abasore b’abagolika rwiyumvamo umuhamagaro wo kuba abasaserdoti ruhabwa amasomo arutegura kuri uwo muhamagaro no ku nshingano zijyanye na wo.
Nk’uko byagarutsweho na Papa Benedigito wa 16 mu rwandiko rwe Sacramentum Caritatis », n° 25 rwa nyuma ya sinode “ni ngombwa kugira ishyaka ryo gusaba urubyiruko kubaho ubuzima busa n’ubwa Kristu, cyane cyane iyo rugaragaza ko rubikeneye. Umwaka w’umwiteguro ni n’umwaka wo kurufasha kumva umuhamagaro, umwaka w’uburere nyamuntu, mbonezamutima, uburere butanga ubumenyi kandi bubategurira iyogezabutumwa.

K’uwinjiye mu iseminari nkuru ya Rutongo bimubera umwanya wo kurushaho gutekereza ku muhamagaro w’ubusasardoti no kumva aho umuganisha. Umwaka w’umwiteguro umubera umwanya wo kwihurira ubwe na Kristu witorera kuko uko agenda amenyera kubana na we ari bwo umukandida arushaho gutahura icyo amushakaho no gusobanukirwa n’umuhamagaro we.
Umukandida afashwa kubanza kwimenya ubwe kugira ngo ashobore gusobanukirwa n’icyifuzo cye cyo kuba umusaserdoti, cyane cyane ariko agatozwa kunga ubumwe na Kristu.
Bityo rero Seminari Nkuru ya Rutongo itoza uwifuza kuba umusaserdoti mbere na mbere kuba umukristu mwiza, ujijutse kugira ngo bizamufashe kumenya gutahura umuhamagaro we no kwiga neza amasomo ya filozofiya na tewolojiya.

Aderesi
B.P. : 1866 Kigali
Tel. Ubunyamabanga : (+250) 252 51 76 51
Tel. Umuyobozi : (+250)788 88 43 73
Imeli :gsemrutongo@hotmail.fr
Umuyobozi : Padiri Mariko NIZEYIMANA