Papa Fransisko arabasaba abakristu kandi kwihatira gusenga batadohoka. Ati “Tugomba gusenga kuko dukeneye Imana. Kwibwira ko twihagije ni ukwibeshya gukomeye. Niba icyorezo cyararushijeho kutwereka intege nke zacu, umuntu ku giti cye ndetse no mu mibereho yacu, iki Gisibo cyo nikidufashe kubona ihumure dukesha gukomera ku Mana, kuko tutabasha gukomera tutayikomeyeho.”
Muri iki Gisibo, abakristu barasabwa kandi kwihatira kuvana ikibi mu buzima bwabo batadohoka. Ibyo ngo bazabigeraho nibihatira gusaba imbabazi mu isakramentu rya penetensiya batadohoka, bemera badashidikanya ko Imana itarambirwa no kubababarira. Papa Fransisko ati “Nitwihatire kurwanya muri twe ubushake bwo gukora icyaha tutadohoka, izo ntege nke zitera kwikunda no gukora ibibi by’amoko yose, kandi zikomeje gushora abantu mu nzira zitandukanye zo gukora ibyaha, uko ibisekuruza bigenda bisimburana.”
Ikintu cya kane Papa ashishikariza abakristu ni ukwihatira gukora ibyiza mu rukundo bagaragariza abavandimwe babo batadohoka. Kuri iyi ngingo, Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi yibutsa abakristu ko Imana iha buri wese, atari ukugira ngo abone icyo kurya gusa, ahubwo ari no kugira ngo agaragarize abandi ineza nta kiguzi. Ati “Niba ari ukuri ko ubuzima bwacu bwose ari igihe cyo kubiba ibyiza, reka dukoreshe by’umwihariko iki Gisibo mu kwita ku batwegereye, mu kwegera bagenzi bacu bakomerekeye mu rugendo rw’ubuzima”.
Papa Fransisko ati” Igisibo ni igihe cyiza cyo kwivugurura ku muntu ku giti cye cyangwa afatanyije n’abo babana, kituganisha kuri Pasika ya Yezu Kristu, wapfuye kandi akazuka. Iyi Pasika tukaba tuzayihimbaza ku wa 17 mata 2022.
Mu rugendo rw’Igisibo cya 2022, tuzazirikana ku nama Mutagatifu Pawulo yagiriye Abanyagalati, ati « Nitwihatire gukora icyiza tutadohoka, bityo, niba tudacogoye, tuzasarura igihe kigeze. Nuko rero, ubwo tukibifitiye umwanya, nitugirire neza abantu bose » (Gal 6, 9-10a).
DOCICO, C.Ep.R.