Mgr Papias MUSENGAMANA yakiranywe n’ibyishimo byinshi ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ubwo Yitabiraga bwa mbere kuri uyu wa 2, tariki ya 1 Werurwe 2022, Inama isanzwe y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Mgr Papias MUSENGAMANA, watorewe kuba umwepiskopi wa Byumba ku wa 28/02/2022, yakiranywe ibyishimo byinshi n’abepiskopi bagenzi be ndetse n’abakozi bakorera ku ikicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda-CEPR, i Kigali.

Myr Papias Yerekeza ku cyumba ahabera Inteko Rusange isanzwe y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda-Igihembwe cya 1-2022
Mgr Papias yakirwa n'Abakozi bakorera ku kicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, i Kigali
Myr Papias Aramukanya na Myr In Je HWANG, Umunyamabanga w'ibiro by'Intumwa ya Papa mu Rwanda
JPEG - 101 ko
Myr Papias M. hamwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, mu cyuma cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda