Anketi yo ku rwego rwa diyosezi ishyira Chiara Lubich mu rwego rw’abahire irasozwa kuri uyu wa 10/11/2019.

Chiara Lubich washinze Umuryango w’Abafokolari yavutse mu 1920 i Trente (mu Butaliyani), yiyegurira Imana ku myaka 23. Yapfuye ku wa 14/03/2008, imyaka 11 irashize. Kuva watangira, umuryango umaze kugera mu bihugu 182 ku isi. Mu Rwanda wahegeze mu 1980, ukaba uhafite abanyamurango bagera kuri 2000.

Nkuko bitangazwa na Zenit.org, mu ntangiriro za 2013
ni bwo Myr Martinelli, umwepiskopi wa Frascati, yatangije anketi ku buzima n’inyandiko za Chiara Lubich cyangwa izamwanditsweho. Waldery Hilgeman, umuholandi, wungirije mu gukurikirana imirimo ya anketi, avuga ko aho bigeze ari Vatikani igomba gusuzuma ibyavuye mu bushakashatsi kandi igasesengura byimbitse umucyo waranze Chiara Lubich mu buzima bwe n’impano yari yifitemo. Umuhango usoza ku mugaragaro imirimo y’ Urubanza rwo ku rwego rwa diyosezi rushyira mu bahire Chiara Lubich washinze umuryango w’abafokolari uteganyijwe ku gicamunsi cyo ku wa 10/11/2019, muri katedrali yitiriwe Mutagatifu Petero Intumwa i Frascati (mu Butaliyani). Uzayoborwa na Myr Raffaello Martinelli.

Nk’uko byari byaratangajwe mu kwa cumi hagati, uyu muhango uzaba ari intambwe ikomeye y’anketi yakozwe ku rwego rwa diyosezi n’Umwepiskopi wa Frascati, Myr Martinelli. Yaje gutangiza iyi anketi kuwa 27/01/2015 nyuma y’imyaka 2 abisabwe ku mugaragaro n’abafokolari muri 2013. Hari hashize imyaka 5 Chiara apfuye. Nk’uko itangazo ry’abafokolari ribivuga, kuri uwo munsi Papa Fransisko, mu butumwa bwe, yibukije umucyo w’ubuzima bwa Chiara, urugero rwo kubaho, usangana abakomeye ku murage w’ubuzima bwa roho yabasigiye. Icyo gihe Nyirubutungane papa yasabaga ko Imbaga y’Imana yamenya ubuzima n’ ibikorwa byamuranze, nk’umuntu wumvise ijwi ry’Imana kandi akamurikira Kiliziya inzira y’ubumwe.
Chiara yakundaga kuvuga ati “Duhitamo Imana nk’ inzira rukumbi y’ubuzima bwacu, idashobora gutezuka”. Iyi myumvire yaje gusakara ubutaliyani bwose ndetse n’u Burayi muri rusange, ari ho havuye ubumwe bw’abatuye isi, ingingo shingiro y’Ubutumwa bwa Chiara, bwasakaye no mu yandi madini, nk’ikiswe mu rurimi rw’igifaransa « l’œcuménisme du peuple ».

Abapadiri mu muryango w’abafokolari

Umuryango w’abafokolari ntugira omoniye, abawurimo bitabwaho n’abapadiri b’aho batuye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abapadiri bawubamo ni abanyamuryango nk’abandi bafite umuhamagaro wihariye nk’uko harimo abantu b’ingeri zitandukanye (abato n’abakuru) n’imihamagaro inyuranye (abashakaye, abiyeguriyimana), ...

Umuryango wageze mu Rwanda mu myaka ya za 80

Umuryango w’abafokolari watangiriye mu Butaliyani mu 1943, ugenda ukwira igihugu cyose no mu bindi bihugu by’u Burayi. Mu 1958 wageze muri Amerika y’Amajyepfo, mu gihugu cya Brezili. Wageze muri Afrika, by’umwihariko mu gihugu cya Kameruni mu 1965. Wageze mu Rwanda binyuze ku bantu ku giti cyabo mu 1980. Umuryango w’Abafokolari waje kugira imbaraga nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ushyigikiwe n’inzego bwite za Kiliziya.

Kugeza ubu Abafokolari bazwi mu Rwanda bagera ku 2000. Muri abo harimo nk’ijana biyemeje ku mugaragaro kwitangira gufasha abandi gutera intambwe bagana intego y’ubumwe bw’abantu bose barazwe n’uwawushinze ( Reba Yh 17,21). Abo banyamuryango bari mu madiyosezi yose y’u Rwanda, mu ma paruwasi hirya no hino. Ariko abahura nk’amatsinda ku buryo bwumvikanyweho n’ubuyobozi bakorera muri paruwasi 33. Harimo kandi n’urubyiruko rugera ku 1500 ruhurira mu matsinda akorera mu bigo by’amashuri 30.

Muri za seminari nkuru, Umuryango w’Abafokolari ufite abanyamuryango bagera kuri 44 bahura buri cyumweru ngo bafatanye urwo rugendo.

Nyagasani akomeze asigasire intego y’ubumwe bwa bose mu mitima y’abanyamuryango n’abakristu muri rusange ; ntazahweme guha umugisha abagendera mu nzira y’urukundo rwa Yezu Kristu mu bantu.

DOCICO/CEPR