CEPR : Kuva ku wa 19 -22/03/2019, Abepiskopi mu Nteko rusange isanzwe y’igihembwe cya mbere 2019

JPEG - 68.6 ko

Iyi ntelko rusange yabereye i Kigali, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi. Kuri gahunda, bimwe mu byizweho,harimo gusuzuma raporo z’ibikorwa bya za Komisiyo na servisi z’Inama y’abepiskopi, gusuzuma no kunoza inyandiko igena imikorere y’inzego zimwe na zimwe za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, by’umwihariko irebana n’uburere bw’abafaratri. Banasuzumye kandi ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’inama zaherukaga kuba.
Nk’uko bisanzwe no ku zindi nama z’inteko rusange isanzwe Myr Andrzej Józwowicz, intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye iyi Nteko rusange y’igihembwe cya 1 cya 2019 ku munsi wayo wa mbere akurikira umuhango wose uyitangiza. Fungura Itangazo risozana Inama.

DOCICO