INKURU YATEGUWE NA MADAME AGNES MUKANDINDA - DOCICO/CEPR
MU ISEMINARI NKURU YA RUTONGO BATANGIJE UMWAKA W’AMASOMO 2024-2025 BATAHA INZU BAHAWE NA PAPA
Kuri uyu wa 4 taliki 25 Ukwakira 2024, Nyiricyubahiro Myr Célestin HAKIZIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ari kumwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda yatangije ku mugaragaro umwaka w’amasomo 2024-2025 mu iseminari nkuru ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu. Yayoboye n’umuhango wo gutaha no guha umugisha inyubako iyo seminari yujuje, bayihaweho impano na Nyirubutungane Papa Fransisko ikazaba icumbi ry’abanyeshuri n’abarezi.
Mu gitambo cya Misa yatuye, Nyiricyubahiro Myr Célestini HAKIZIMANA wari uhagarariye inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye abaseminari guhorana umugenzo mwiza wo gupfukama, bivuze isengesho rihoraho. Ati : "Gupfukama ni umugenzo mwiza wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Murasabwa guhora murangwa n’urukundo n’ukwemera mufitiye Yezu kuko ari byo byatumye mufata icyemezo cyo kuza gutangira urugendo rwo kumwiyeguriyra. Ati : "Umuriro Yezu yacanye yifuza ko wagurumana, umuriro w’urukundo, w’ibikorwa n’imigenzo myiza. Nta museminari ukonje cg w’akazuyazi, umuseminari agomba guhora asusurutsa aho ari hose. Nibwo azaba ari umuriro ukongeza hose ukagurumana kandi ntacyo utwika uretse ikibi". Yabifurije kurunda hamwe na Yezu muri uyu mwaka w’amasomo batangiye nibwo bazaba batanyanyagiza.
Myr Célestini kandi yavuze ko yaje ahagarariye Myr Balthazar NTIVUGURUZWA uyobora Komisiyo ishinzwe abapadiri n’abaseminari uri mu bundi butumwa ariko anabizeza ko azageza ku bandi Bepiskopi icyifuzo cy’uko bose bajya bitabira uyu muhango ngarukamwaka wo gutangiza umwaka w’amasomo.
Yabwiye abaseminari ko umwaka umwe bamara i Rutongo ari inshingiro ry’ubuzima bwose bw’iseminari, ko ibyo bahakura bizabaherekeza ahandi hose bazanyura mu rugendo rwo kwiyegurira Imana. Ati : "Ni umwaka umwe ariko uhatse indi yose. Muje gusenga, muje kuruhuka, muje kwiga, muzabikore neza byose mwige kandi mutsinde". Abarezi nabo yabasabye ubwitange bagafasha abaseminari kuryoherwa n’ubuzima batangiye kuko ari byo bizabageza ku gutsinda kandi iyo umunyeshuri atsinzwe na mwarimu aba yatsinzwe.
Nyiricyubahiro Myr Arnaldo Catalan intumwa ya Papa mu Rwanda, yavuze ko Nyiricyubahiro Papa Fransisco akunda abaseminari ariyo mpamvu abashyigikira. Ababwira ko ubuzima bw’iseminari bazabamo ari umwanya wo kwikebuka no kwireba, kureba Imana no kureba mugenzi wawe. Yabasabye kandi kutagira ubwoba mu rugendo batangiye rwo kuzaba abasaseridoti, n’ubwo ari rurerure ariko igihe kikaba kigira uruhare mu byiza umuntu ageraho, bityo ntibakwiye gutinya uburebure bw’igihe bazamara bategurirwa kuba abasaseridoti. Yabasabye kwemerera Kristu agahindura imitima yabo abagira ibiremwa bishya, bakubaka ubuvandimwe hagati yabo kuko bagomba kubaho batanga ubuhamya bwiza aho bazanyura hose.
Padiri Mariko NIZEYIMANA umuyobozi wa Seminali nkuru ya Rutongo nawe yifurije abaseminari kuzabona Yezu mu ntangiriro z’urugendo batangiye nk’uko intego y’iyi seminari ibivuga : "Ndashaka kubona Yezu". Yashimiye Papa wabahaye iyi nyubako igizwe n’ibyumba 31. Yatangiye kubakwa tariki 15 Nzeri 2023. Yahawe izina rya CASA FRANCESCO yitiriwe Papa wayibahaye.
Muri uyu mwaka w’amashuri 2024-2025, iseminari Nkuru ya Rutongo ifite Abaseminari 85 bavuye mu madiyosezi anyuranye uretse iya Butare ifite nayo iseminari yayo ya Nyumba.
DOCICO/CEPR