Gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rw’igihugu

Kuri uyu wa gatanu taliki 6/6/2025, mu ishuri rya Groupe Scolaire Saint Aloys i Rwamagana hasorejwe ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’uburezi gatolika. Ni mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane mu burezi.

Mu gitambo cya Misa cyabimburiye ibirori by’uyu munsi, inyigisho yatanzwe na Nyiricyubahuro Myr Yohani Bosiko Ntagungira umushumba wa Diyosezi ya Butare ukuriye uburezi gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku nsanganyamatsiko ihoraho y’icyumweru cy’uburezi Gatolika : *"Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye, umwana ushoboye kandi ushobotse"* ; n’insanganyamatsiko y’umwihariko y’uyu mwaka wa 2025 : *" Turangamiye Kristu, ishuri ryacu ribe igicumbi cy’amizero, ubuvandimwe n’amahoro"*. Yavuze ko mu kwizihiza uyu munsi abakristu bifatanya n’Umubyeyi Bikira Mariya mu gisingizo cya Magnificat : "Natwe Nyagasani yadukoreye igitangaza muri iyi Yubile nicyo gituma tumushimira. Tumushimira urugendo uburezi gatolika bwakoze muri iki gihugu, tugasubiza amaso inyuma kugira ngo turebe ibyagenze neza tubikomeze kandi tubihe imbaraga, maze n’ibitaragenze neza tubigorore tubihe icyerekezo gikwiye cy’ahazaza hakwiye umwana w’umunyarwanda.

Yavuze ko ijambo ry’Imana ry’uyu munsi ridushishikariza ibintu 3 by’ingenzi : Gutega amatwi no guhaguruka".

Nyiricyubahuro Antoni Karidinali Kambanda mu ijambo rye yavuze ko kugirango uburezi butere imbere bisaba gufatanya kw’abantu bose uhereye mu rugo ,mu ishuri,mu baturanyi ,mu nzira aho umwana anyura, abantu bose bagafatanya kurera umwana no kumufasha gukura neza.

Kwizihiza icyumweru cy’uburezi gatolika byahereye ku rwego rw’amaparuwasi, byizihirizwa ku rwego rwa Diyosezi none byasorejwe ku rwego rw’igihugu.