UBUTUMWA BWA MUSENYERI BALTHAZAR NTIVUGURUZWA, PREZIDA WA KOMISIYO Y’ABEPISKOPI ISHINZWE ABAPADIRI N’AMASEMINARI, KU MUNSI MUKURU WA YUBILE Y’IMYAKA 125 INKURU NZIZA IGEZE MU RWANDA, MU RWEGO RW’ABASASERIDOTI, I CYANGUGU

IJAMBO RYO MU BIRORI BY’UMUNSI MUKURU WA YUBILE
MU RWEGO RW’ABASASERDOTI
Shangi, ku wa 14 Kamena 2025

Nyiricyubahiro Antoni Cardinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, mukaba na Prezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda,
Nyiricyubahiro Myr Edouard SINAYOBYE, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu,
Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi,
Bayobozi mu nzego za Leta muri hano,
Basaserdoti,
Bihayimana,
Bakristu bavandimwe,
Nishimiye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu, Umusaserdoti Mukuru : Kristu Yezu akuzwe !
1. Basaserdoti bavandimwe, uyu munsi nitwe dutahiwe muri uru ruhererekane rwo kwizihiza Yubile y’Imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Ndabifuriza Yubile nziza : Mugire Yubile nziza.
Bakristu bavandimwe, turi abasaserdoti ba Nyagasani, ariko turi n’abasaserdoti banyu. Yubile yacu n
2. Turashimira Umwami wacu Yezu wakunze bihebuje Kiliziya yo mu Rwanda, akemera kuyitoramo abaseserdoti nyuma y’imyaka 15 gusa umunyarwanda wa mbere ahawe Batisimu. Turashimira Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti wagiriye icyizere kidasanzwe abana b’abanyarwanda, akabona adatinze ko na bo bafatanya n’Abamisiyoneri kwamamaza Ivanjili no gutagatifuza imbaga y’Imana.
3. Tugarutse ku ntangiriro y’ubusaserdoti mu Rwanda twakwibutsa ko Musenyri Hiriti, mu gutangira gutegura abanyarwanda bazavamo abapadiri, yaremwemo icyizere n’ubutwari budasanzwe (ubumaritiri) bwari bumaze kuranga abasore bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Ibyo abo basore bakoze, bemera guhara amagara yabo kubera Kristu, byamugaragarije ko no mu banyarwanda bishoboka. Byamweretse rwose ko n’umwana w’umunyarwanda yifitemo imbaraga z’umutima n’ubwitange byatuma arenga imyumvire n’umuco nyarwada by’icyo gihe byari gutambamira inzira y’Ubusaserdoti, nk’iy’uko ukudashaka biganisha ku guhambanwa ikara ; maze na we akemera kubyarira Kristu imbaga nsaserdoti, atanga Batisimu iduha twese ubusaserdoti bwa cyami.
4. Uyu munsi rero, dushimire Imana kubera ingabire y’ubusaserdoti yahaye abana b’abanyarwanda. Twaje gushimira Nyagasani akabuto k’ubusaserdoti yabibye mu mitima y’abanyarwanda, none kuva icyo gihe kakaba kagikura, kagitoshye kandi kera n’izindi mbuto nyinshi. Izo mbuto ni abasaserdoti benshi bamamaje Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ; batagatifuje imbaga y’Imana, bubatse za paruwasi na za santarali ; basuye abakristu hirya no hino mu miryangoremezo no mu ngo ; bubatse amashuri, ibigo nderabuzima ; abasaserdoti batoje abanyarwanda umuco, ubuvandimwe, iterambere,… n’izindi mbuto nyinshi tutarondora, kandi na n’ubu bigikomeza.
5. Ibi tubihuje n’intego y’iyi Yubile y’impurirane “Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, ntidushidikanya ko abasaserdoti baremye amizero mu banyarwanda. Bibukije ko Kristu ari we wenyine ukwiye kwizerwa no kurangamirwa, kuko Kristu ni we soko y’amizero nyayo.
6. Bavandimwe, isi ya none isonzeye amizero. Basaserdoti, nimwibuke ko twasizwe amavuta ngo tugeze Inkuru Nziza ku bakene, dutangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi twamamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani (reba Lk 4,18-19). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, mu Ibaruwa ye ya gishumba “Dives in misericordia”, yavuze ko Kiliziya iba Kiliziya nyabyo iyo ihamije kandi ikamamaza impuhwe z’Imana. Kiliziya kandi igomba kuyobora abantu ku mpuhwe z’Imana (n. 13). Mutagatifu Yohani Pawulo II abwira abasaserdoti, by’umwihariko, ko bagomba gufata ingabire y’ubusaserdoti nk’ubusendere bw’impuhwe z’Imana ; bazirikana ko batowe ku bw’ubuntu bwayo. Yezu ati “Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho ; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana” (Yh 15,16-17).
7. Basaserdoti, mfatiye kuri ayo magambo Yezu asorejeho, nanjye ndabinginze mu Izina rya Yezu, niturangwe n’urukundo. Nk’uko mubizi, ngo “Ujya gutera uburezi arabwibanza”. Nimukunde ubuzima bwanyu, mukunde ubusaserdoti bwanyu, mububungabunge. Mwebwe ubwanyu nimwigiremo amizero. Koko rero, muri iki gihe hari byinshi bishobora gutuma abasaserdoti batakaza icyizere, nk’uko byagiye bigaragara no mu Ntumwa za Yezu. Nyamara iteka Nyagasani ni We utubwira ati « nimuhumure…, mwigira ubwoba »(Mk 6, 50) ; « dore ndi kumwe namwe kugeza ku igihe isi izashirira » (Mt 28, 20).
8. Ubundi kandi ngo “Ijya kurisha ihera ku rugo”. N’ubutumwa Nyagasani yaduhaye ni uko. Aba mbere adutumaho ni twebwe ubwacu. Ni twe ubwacu tugomba guhinduka, kugira ngo dufashe abandi guhinduka. Ni twe ubwacu tugomba kubona Yezu, guhura na Yezu no kubana na Yezu kugira ngo dufashe abandi kumubona, guhura na We no kubanana We. Nitwibuke ubuhamya bwa Andereya na Filipo nyuma yo guhura na Yezu, nk’ukoYohani abitubwira mu Ivanjili ye. Andreya yaje guhura na mwene nyina Simoni Petero, aramubwira ati « Twabonye Kristu » (Yh 1, 41). Filipo na we ahuye na Natanayeli ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye ; ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu » (Yh 1, 45). Musanzwe mubizi, isi ikeneye abahamya kuruta abigisha. Ibyo isi ya none yita umunezero n’ihirwe, ntibikwiriye kudutwara ngo biduteshe umurongo mu butumwa bwacu. Ntitugomba no kubigurana ubuvandimwe, ubusabane no gushyira hamwe na bagenzi bacu dusangiye ubutumwa.
9. Ni koko hari ibyonnyi byinshi birekereje ngo bipfukirane imbuto nziza twabibwemo ; hari byinshi birekereje ngo bizibiranye ubuhamya bwanyu. Ikindi kandi, nk’uko Pawulo abivuga, dutwaye ubukungu, ariko tubutwaye mu tubindi tumeneka ubusa (reba 2 Kor 4,7).
Ingorane duhura na zo tujye tumenya kuzitwararikamo, mu bushishozi no mu bwiyumanganye. Natwe muri iki gihe Yezu aradusaba kuroha urushundura mu mazi magari, ariko tumenyeno koga magazi. Amazi si ya yandi. Ni amazi afite imivumba y’imico n’imyifatire bigambiriye guhindura indangagaciro ntayega z’ukwemera kwacu. Ni amazi afite imivumba y’ikoranabuhanga rishaka kuba umugenga w’ubuzima bwose bwa muntu. Isi ihindagurika ntikatwibagize umwimerere w’inyigisho za Kiliziya. Byongeye kandi, Kristu We ahora ari umwe. Ni Umwe ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza. Ni Umukiza w’ibihe byose, w’imico yose, w’indimi zose, w’amahanga yose, w’abantu bose. Koko rero, Yezu ni we rya buye ryajugunywe n’abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi twakesha umukiro usibye We, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo baronkeramo uburokorwe (Intu 4, 11-12).
Intego yacu rero igomba kuba nk’iya Tereza w’i Kalikuta : Jesus is my all in all. Yezu agomba kutubera byose muri byose n’ahantu hose no mu bihe byose. Ni bwo tuzashobora kuvuga nka Yohani tuti “Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyir’ubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso yacu, tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. Koko, Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera ; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza” (1 Yh 1, 1-2
10. Basaserdoti, Bakristu bavandimwe, iyi yubile duhimbaza ni umwanya mwiza wo gufata akanya, tukareba ubuzima n’ubutumwa bw’umupadiri mu Rwanda rw’iki gihe. Ese umupadiri w’umunyarwanda atorwa ate ? Arerwa ate guhera mu muryango avukamo, mu iseminari nto cyangwa mu mashuri yisumbuye, mu maseminari makuru ? Ese uburere ahabwa bujyanye n’igihe tugezemo ? Ese bumufasha guhangana n’ibibazo bibangamiye isi muri rusange, bibangamiye u Rwanda by’umwihariko muri iki gihe ? Mu butumwa bwe abaho ate ? Akura he ibimufasha ? Avoma he ibimukomeza ? Iyo arwaye avuzwa ate ? Iyo ageze mu zabukuru yitabwaho ate ? Hakorwa iki kugira ngo umusaserdoti yishimire umuhamagaro we ? Hakorwa iki kugira ngo ubuzima n’ubutumwa by’umusaserdoti w’umunyarwanda birusheho kugenda neza ? Hakorwa iki kugira ngo arusheho gusa n’Uwamutoye akamutuma ?
11. Bakristu, Muryango w’Imana, urugendo rwa Sinodi yo kugendera hamwe ruracyakomeza. Ubumwe n’ubufatanye bikomeze kuturanga mu buzima no mu butumwa nk’uko Yezu yabiduhayeho umurage (reba Yh 17). Ndashimira abapadiri bera bareze abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda babatoza kubana muri kominote. Uyu murongo ujyanye n’umuco nyarwanda dukwiye kuwukomeraho no kuwunoza. Kominote z’abapadiri zitabweho kuko iyo ubuzima butameze neza ubutumwa buradindira. Bakristu, ndabashimira uburyo mwita ku bapadiri. Ndakomeza kubashishikariza kwakira neza abapadiri Imana ibaha, kubakunda, kubasabira no kubafasha mu buzima no mu butumwa.
12. Ngana ku musozo, mu izina rya Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe abasaserdoti, ndashaka kwifurizaby’umwihariko Yubile Nziza, abizihiza Yubile y’ubusaserdoti ku buryo bw’umwihariko : imyaka 25 na 50 bamaze ari abasaserdoti. Uyu munsi imbere yanyu mwese, twabateguriye urwibutso. Umurimo wa mbere w’umusaserdoti ni ukwamamaza Ijambo ry’Imana ; yewe nta kindi gishobora kubisimbura nk’uko Intumwa zabihamije igihe zishyizeho abadiyakoni, aho zagize ziti “Ntidukwiye kureka Ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura” (Intu 6, 2). Natwe rero nka Komisiyo, twasanze nta yindi ntwaro twaha umusaserdoti umaze kuba igihame muri urwo rugamba rwiza, itari Ijambo ry’Imana.
13. Ibyishimo by’uyu munsi bidusesekareho, bidusenderemo, biduturemo maze bihore bituranga. Uyu munsi utubere umwanya mwiza wo kuvugurura ingabire Nyagasani yaduhunze igihe turamburiweho ibiganza. Dusohoze ubutumwa twishimye, twunze ubumwe na Yezu wadutoye, twunze ubumwe n’Umwepiskopi wacu, twunze ubumwe na Padiri tubana kandi dusangiye ubutumwa, twunze ubumwe n’abakristu dutumwaho. Nongeye kubifuriza Yubile nziza.
Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho, Umubyeyi w’abasaserdoti, aduhozeho ubuvunyi bwe.
+ Balthazar NTIVUGURUZWA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe amaseminari n’abasaserdoti