Centre d’Accueil -Crête-congo-Nil

Umurwa wa Bikira Mariya, Umubyeyi w’Abakene uherereye muri
Diyosezi ya Nyundo, Paruwasi Crête Congo-Nil.

Ni mu Ntara y’Uburengerazuba,
Akarere ka Rutsiro,
mu Murenge wa Gihango,
Akagari ka Congo-Nil.

Wubatse ku ruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rigabanya amazi ajya mu ruzi rwa Nil no mu ruzi rwa Congo, mu mpinga ya santere
y’ubucuruzi n’Urwunge rw’Amashuri rwa Mariya Umwamiazi. Uri ku biremetero 20 uvuye ku Biro by’Akarere ka Karongi, ku birometero 60 uvuye ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda.
AMATEKA Y’INGORO YA BIKIRA MARIYA, UMUBYEYI W’ABAKENE I CONGO-NIL
Mu mwaka w’1952, ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys yashingwaga kuyobora Vikariyati ya Nyundo, yagiye gusura Musenyeri w’inshuti ye wo muri Diyosezi ya Liège mu gihugu cy’Ububiligi. Agezeyo, asanga muri iyo Diyosezi hari ahantu hitwa i Banneux, Bikira Mariya yabonekeye avuga ko ari Umubyeyi w’Abakene na Nyina w’Umukiza. Amaze kuhasura, kuhasengera no kumva ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye, yagize icyifuzo cyo gufata uwo Mubyeyi w’Abakene ho Umurinzi n’Umuvugizi wa Vikariyati yari ashinzwe kuyobora nuko arayimwegurira.

Ibyo yabigiriye kugira ngo amufashe gukenura ubushyo buri muri Vikariyati ya Nyundo: haba mu iyogezabutumwa, mu kwiteza imbere no mu buzima bwo kubaka Vikariyati
yari ashinzwe muri rusange. Agarutse yashatse ahantu haberanye n’ Umurwa wa Bikira mariya Umubyeyi w’Abakene, nuko mu 1954 ahitamo ahantu yise Congo-Nil ahubaka Ingoro imeze neza nk’iy’i Banneux.

Hari nyuma y’imyaka ibiri amabonekerwa y’i Banneux yemewe na Kiliziya. Guhera muri uwo mwaka kugeza na n’ubu hatangiye gukorerwa ingendo ntagatifu ziyobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Hahurira abapadiri, abadiyakoni, abafaratiri, abihayimana, n’abakristu muri rusange baturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi (no hanze yayo), cyane cyane ku rugendo rutagatifu ngarukamwaka rw’urubyiruko ruba muri Kamena no ku Munsi Mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) uba ku wa 15 Kanama.

Uretse uwo munsi uhuza abakristu benshi, haza abandi bantu bo mu ngeri zinyuranye kuhasengera no kwiragiza Umubyeyi w’Abakene. Twavuga abo mu miryango y’Agisiyo Gaturika, amakoraniro y’abasenga, ingo, urubyiruko, amatsinda y’abana n’abandi babyifuza ku giti cyabo. Harimo abo muri Paruwasi nyirizina, abo muyandi maparuwasi ndetse iyo Ngoro yatangiye kwakira abo mu yandi ma diyosezi.

UBUTUMWA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE YATANGIYE I BANNEUX

Bikira Mariya yabonekeye umwari witwa Mariette Becco wo mu gihugu cy’Ububirigi, Diyosezi ya Liège, ahitwa i Banneux inshuro umunani.
Ubwa mbere, ku wa 15/01/1933: Yabonekeye umwana, aramurembuza ngo umusange.
Ubwa kabiri, ku wa 18/01/1933: Yabwiye umwana ati:“ Shora ibiganza byawe mu mazi” na none ati “iyi Soko iranyeguriwe” ubwa gatatu ku tariki ya 19/01/1933
“Ndi Umubyeyi w’Abakene “ iyi Soko igenewe amahanga yose, igenewe abarwayi”. Asoza avuga ati: “ Nzagusabira, ni ah’ubutaha”.
Ubwa kane ku tariki ya 20/01/1933 Mariette yaramubajije ati: “ Mugore mwiza, urifuza iki ?”
Bikira Mariya aramusubiza ati: “ Nifuza ko aha hakubakwa ka Shapeli gato”.

Ubwa gatanu tariki ya 11/02/1933
Bikira Mariya yabwiye umwana ati: “ Nzanywe no gucogoza ububabare, ngaho ni ah’ubutaha”.
Ubwa gatandatu tariki ya 15/02/1933
Ubwo Mariette yatumwaga na Padiri Mukuru we kuri Bikira Mariya ngo amuhe ikimenyetso, yaramubwiye ati: “Nyemera, nanjye nzakwemera.” yungamo ati: “ Musenge cyane, ni ah’ubutaha”

Ubwa karindwi hari tariki ya 20/02/1933, Bikira Mariya yaramubwiye ati: “Mwana wanjye nkunda, jya usenga cyane , ni
ah’ubutaha”.
Ubwa munani tariki ya 02/03/1933
Bikira Mariya yabwiye umwana ati: “ Ndi Nyina w’Umukiza, Nyina w’Imana”. Amusezeraho agira ati: “ Musenge cyane, urabeho”.
Aramburira ibiganza ku mwana, amuha mugisha.

IBIKORWA NYOBOKAMANA BIRINDWI BIRI KU MURWA WA BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE
URUGORI RWA BIKIRA MARIYA
Rugizwe n’inyenyeri cumi n’ebyiri n’ubutumwa bwa Bikira Mariya butwibutsa gusenga no guhinduka

INGORO YA BIKIRA MARIYA
Ni Shaperi nto isa n’iyi Banneux Bikira Mariya. Umubyeyi w’abakene yifuje ko imwubakirwa. Habera Isengesho ry’abarwayi ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi na Rozari buri wa kabiri saa 17h30.
ISOKO Y’UMUBYEYI W’ABAKENE
Ni isoko y’Umubyeyi w’Abakene, igenewe kuramira amahanga yose,guhoza abababaye no gukiza abarwayi.
INZIRA Y’UBUBABARE BWA BIKIRA MARIYA
Iva ku KILIZIYA ijya ku NGORO, ikavugirwaho ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya kuwa gatanu nyuma ya misa ya mugitondo ya saa 06h30
KILIZIYA
Ni Kiliziya ya Paruwasi Crête Congo-Nil, iturirwamo
Igitambo cy’Ukaristiya, igatangirwamo amasakaramentu, igakorerwamo ishengerera, imyiherero n’andi
masengesho.
Hari umusozi wa Kaluvariyo ukorerwaho Inzira y’umusaraba guhera 1957, ikorwa n’abakristu , bifatanya na Yezu mu bubabare yagize ajya kudupfira, bakamutura imibabaro yabo.
SHAPERI YA YEZU NYIRIMPUHWE
Ikorerwamo ishengerera rihoraho mu mutuzo umuntu agatura Yezu Nyirimpuhwe ibyifuzo bye .

IBINDI BIKORWA BIKORERWA KU MURWA

1. AMACUMBI Y’ABAPADIRI
Abifuza inyigisho ku buryo bw’umwihariko, haba abapadiri bafasha abahaje kwitagatifuza.
CENTRE D’ACCUEIL VIERGE DES PAUVRE “CAVP ”
Ni ikigo cya BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ABAKENE. Gifite:
Ibikoresho bitagatifu, Amacumbi, ifunguro n’ibinyobwa, taxi ikodeshwa n’inzu mberabyombi.
INTARA Y’IBURENGERAZUBA
AKARERE KA RUTSIRO
UMUREMGE WA GIHANGO
Tél: 0788741151/0786137877
E-mail: cavpltd@gmail.com