UBUTUMWA BWA ACEAC KU MUNSI WO GUSABA AMAHORO MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI 3UKUBOZA 2023

UBUTUMWA BWA ACEAC BWO KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 3/12/2023
(buri no mu zindi ndimi : 1er DIMANCHE DE L’AVENT – 3 DECEMBRE 2023 Journée de prière pour la paix dans le Mondearticle
https://www.eglisecatholiquerwanda.org/spip.php?article2073 1st SUNDAY OF ADVENT – DECEMBER 3, 2023 Day of Prayer for Peace in the Worldarticle
Modifyhttps://www.eglisecatholiquerwanda.org/spip.php?article2074 )

Icyumweru cya mbere cy’Adventi – 3 Ukuboza 2023

Umunsi wo gusabira amahoro mu isi by’umwihariko
mu Karere k’Ibiyaga Bigari

1. Igihe cy’Adventi ni igihe dutegerezamo kwakira Umwana w’Imana, « Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’Amahoro » nk’uko umuhanuzi Izayi amutwereka (Iz 9,5).

2. Mu guhozaho bashakisha ibyubaka amahoro, Abepiskopi bo muri ibi bihugu byacu bitatu (Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda), mu Nama yabo idasanzwe yateranye kuva kuya 15 kugeza kuya 18 Gicurasi 2002, bahisemo guharira Icyumweru cya mbere cya Adventi umwanya w’isengesho no kuzirikana ku mbabazi, ubwiyunge n’amahoro . Impurirane y’iki cyumweru cya mbere cya Adventi n’itariki ngarukamwaka y’ishingwa rya ACEAC (Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afrika yo Hagati), tariki ya 3 Ukuboza 1984, nabyo ni ikigaragaza ugushaka kw’Imana idukebura buri munsi, dore hashize imyaka 39 iryo huriro ribayeho.

3. Mu muhate wabo bashaka ibyubaka amahoro, Abakaridinali, Abarkiyepiskopi n’Abepiskopi bagize Inama Ihoraho ya ACEAC, bahuriye i Roma kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2023, kugira ngo baganire ku nzira ziganisha ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Iyi nama yabaye kandi urugendo rugatatifu i Roma ahaberaga Sinodi y’Abepiskopi yahuzaga intumwa za Kiliziya yose, ifite intero igira iti « Agura ikibanza cy’ihema ryawe » (Iz 54, 2). Muri uko guhura kwabo, Abepiskopi bongeye kugaragaza inyota yabo yo kubona abaturage b’i Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda babanye mu mutekano, bashyize hamwe kandi bahuje imbaraga n’abayobozi babo kugira ngo umwuka w’ubwumvikane buke uhagarare. Bifatanyije kandi n’abaturage bo mu bindi bice byinshi biri mu ngorane nk’izo, twavuga nko mu Burasirazuba bwo hagati n’igice cy’Uburayi y’iburasirazuba.

4. Kubaka amahoro ni igikorwa cya rusange. Kireba bose. Kuri iki cyumweru cya mbere cya Adventi, turasaba ngo habeho :

-  kumva agaciro k’amahoro mu isi no mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko
-  ubwitange bufatika bwa Kiliziya mu guharanira amahoro
-  gushyira imbaraga mu kubanisha abantu no guharanira ubutabera n’ubwiyunge mu kuri ;
-  iherekezwa ry’abaturage ngo bivane mu bukene ;
-  gutoza abantu umuco w’amahoro n’urukundo rwa kivandimwe ;
-  ubuhamya bw’ukwemera gikristu muri aka Karere karimo ingorane.

5. Kubaka amahoro ni ubutumwa bukomeza. Tuzahurira i Goma hamwe n’Abepiskopi bagize Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika ba Afurika yo Hagati (ACEAC), ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024, mu Gitambo cy’Ukaristiya izasoza, ku rwego rw’Akarere, icyumweru gisanzweho cyo gusabira ubumwe bw’abakristu, duhimbaza kuva tariki ya 18 kugeza kuya 25 Mutarama. Muri uwo mujyo kandi, Abepiskopi bazongera guhurira hamwe mu kwezi kwa Werurwe 2024 kugira ngo bakomeze batekereze ku bibangamiye amahoro n’ikenurabushyo, hanaganirwa kuri Gahunda yiswe “Amahoro mu Biyaga Bigari” (Campagne “Paix aux Grands Lacs”).

6. Mu izina ry’abakardinali no mu izina ry’Abepiskopi bagize Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), mbifurije imyiteguro myiza yo kwakira mu buzima bwanyu no mu mitima yanyu ivuka ry’Umwami w’Amahoro.

Bikira Mariya, Umwamikazi w’Afurika n’Umwamikazi w’amahoro ashyigikire intambwe zacu kandi asabire Afurika n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Kinshasa, tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Ku munsi ngarukamwaka w’ishingwa
ry’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati

+ Mgr José MOKO,
Perezida wa ACEAC