Papa Fransisko, nk’uko buri kwezi agira igisabisho kihariye, muri Gashyantare yiyemeje gusabira abagore bahohoterwa. Iri hohoterwa rikaba ryarushijeho kwiyongera mu bihe by’icyorezo cya covid-19.
Papa Fransisko ati “No muri iki gihe, abagore bakorerwa ihohoterwa ku buryo bwinshi. Ihohoterwa ryo guhozwa ku nkenke, irikorwa mu magambo, irikorerwa umubiri ndetse n’irishingiye ku gitsina ”.
Papa Fransisko akomeza agaragaza ko ubu buryo butandukanye bwo guhohoterwa kw’abagore benshi bugira ingaruka mbi ku bantu bose. Akaba ahera aho abwira abakristu gatolika ati“Ntidukwiye rero kubihunza amaso. Nimuhaguruke dusabire abagore bahohoterwa kugira ngo akababaro kumvikane kandi barengerwe na sosiyete”.
DOCICO/CEPR