ISABUKURU YA 42 Y’AMABONEKERWA YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO

ISABUKURU YA 42 Y’AMABONEKERWA YA BIKIRA MARIYA I KIBEHO YIZIHIJWE N’ABEPISKOPI
Kuri uyu wa 28/11/2023, i Kibeho ku butaka butagatifu hahuriye imbaga y’abakristu bakabakaba ibihumbi 60 baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 42 Bikira Mariya abonekeye i Kibeho.

Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bitabiriye ibi birori, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, ni we wayoboye igitambo cya Misa cyo kwizihiza ibyo birori. Yasabye iyo mbaga kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya bisabira ariko na none basabira isi amahoro nyayo cyane cyane ibihugu biri mu ntambara muri ibi bihe by’impagarara hirya no hino ku isi.
Yibukije buri wese gushimira Imana ku mpano ikomeye yaduhaye y’Umubyeyi Bikira Mariya, ndetse no gushimira uyu Mubyeyi wasuye isi by’umwihariko u Rwanda ku butumwa yatugejejeho no ku buvunyi atahwemye kutugaragariza ! Yanashimiye Abepiskopi ko bubahirije gahunda bihaye yo kujya bahurira i Kibeho bakizihiza uyu munsi mukuru y’Umubyeyi Bikira Mariya nk’uko yabisabye ko ariho bajya bawizihiriza.
Yongeye kandi yibutsa abakristu kumufasha gushimira Imana ko kuri iyi taliki nyine ya 28/11/2020 ari bwo Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi yatoye Karidinali wa mbere w’umunyarwanda imyaka ikaba ishize ari 3.
Ikindi yagarutseho mu ijambo rye ni uko yatangaje no imirimo y’Inteko rusange y’Abeskopi isanzwe iba inshuro enye mu mwaka izatangira kuri uyu wa 29/11/2023 asaba abakristu kubasabira kugira ngo imyanzuro izayifatirwamo izabe yuje ubuhanga bwa Roho Mutagatifu ibafasha kuzamura ukwizera Nyagasani Imana kuruta byose kw’Abamwemera.
Yanavuze kuri Yubile y’impurirane iteganyijwe mu mwaka wa 2025 izizihizwa mu byiciro binyuranye uko Abepiskopi bazabitangaza mu ibaruwa yabo bazatangaza kuri iki cyumwaru cya mbere cya Adventi, ku wa 3 Ukuboza 2023. Yabasabye ko Yubile yazaba akanya keza ko kongera imbaraga mu kwizera kwabo.
Yanagarutse kandi kuri Sinodi avuga ko igikomeje hakaba hategurwa icyiciro cya nyuma kizatangira 2024.
Yashimiye abasaseridoti , abiyeguriyimana, abakristu baturutse hirya no hino ku isi baje muri uru rugendo nyobokamana, avuga ko abantu bahuriye hamwe ariko bavuye mu bice bitandukanye bishushanya ubwiza bw’indabo Umubyeyi Bikira Mariya yavugiye hano i Kibeho. Ubwiza bwazo bugashingira ku kuba zinyuranye mu mabara. Bityo inema abantu batandukanye baronkera mu rugendo nyobokamana bakorera i Kibeho zikwiye kwigizayo ibibatandukanya kuko Bikira Mariya ababaga bahari bose yabise indabo kandi zose akazuhira mu buryo bumwe haba iziri kuraba, iziri kuma n’izitoshye. Umugisha w’Umhbyeyi Bikira Mariya rero ujye ufasha abana be kurushaho kubaka kivandimwe umuryango w’Imana.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ni we wayoboye igitambo cya Misa

Mu nyigisho yatanze mu gitambo cya Misa, Myr Selestini HAKIZIMANA umushumba wa Diosezi ya Gikongoro Kibeho iherereyemo yavuze ko Bikira Mariya yazanye urumuri arirwo Jambo, abashishikariza kwemera kuba urumuri rumurikira abandi kuko Jambo bivuga urumuri, ubuzima, bityo kuba Nyina wa Jambo yarasuye Kibeho yazanye urumuri n’ubuzima. Myr Selestini HAKIZIMANA yatangaje ko ibikorwa byo kwagura ingoro y’Umubyeyi Bikira Mariya byahereye ku butaka, ku gushaka ubushobozi bwo kwagura ibikorwa n’ ahazubakwa ingoro ariko kubaka nyir’izina byo ntibiratangira. Yashimiye abantu bashyigikira iki gikorwa anabasaba gukomeza gutanga inkunga yabo kuko kizatwara agera kuri miliyari 3 na miliyoni 500.

Myr Selestini HAKIZIMANA umushumba wa Diosezi ya Gikongoro Kibeho iherereyemo

Mu nyigisho yatanzwe na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko umubyeyi Bikira Mariya abana natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse azi buri wese no mubyo twita uducogocogo tw’ubuzima. Turasabwa rero nk’abana be kumvira no gukurikiza ubutumwa yatuzaniye imibeho bwo kwihana no kwisubiraho, gukundana, gusenga nta buryarya n’ibindi byinshi.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi

Abakristu baturutse ku migabane yose y’isi bitabiriye uyu munsi mukuru bashimira by’umwihariko umutekano urangwa i Kibeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Emmanuel MURWANASHYAKA avuga ko ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’aka karere.

Uretse Abasenyeri bagize Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bari baherekeje abakristu babo, hari na Myr Smaragde MBONYINTEGE uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Mgr Pierre uyobora Arkidiyosezi ya Rennes mu Bufransa, hamwe n’umunyamabanga w’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda. Hari kandi abasaseridoti benshi basaga ijana, abiyeguriyimana benshi n’abalayiki benshi cyane !