Abepiskopi Gatolika baganiriye n’abasenateri ku mikoranire no kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Kuri wa 3, tariki ya 6/6/2018, intumwa za Komisiyo y’imibereho myiza, umutwe wa Sena, ziyobowe na Senateri Margaret Nyagahura, visiperezida w’iyi Komisiyo, zasuye Inama y’Abepiskopi Gatolika. Mu biganiro bagiranye, bashimangiye ko Kiliziya na Leta batahiriza umugozi umwe, bityo bakaba bakwiye gushyiraho uburyo bwabafasha kunoza ubwuzuzanye buri rwego rufiteho umwihariko ku neza y’umuturarwanda bahuriraho, kugira ngo imibereho ye irushyeho kuba myiza koko.

Madamu Margaret Nyagahura, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikorwa mu gihugu hose, mu nzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikorera n’abandi bafatanya bikorwa batandukanye harimo n’amashyirahamwe ashingiye ku idini, ndetse n’abaturage ubwabo. Ni igikorwa rero gisanzwe kiri mu nshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, muri iyi minsi rikaba ari ishyirwa mu bikorwa ry’ihame remezo ryo gushakira ibusubizo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye risuzumwa.

Bimwe mu byo intumwa za rubanda zaganiriye n’Inama y’Abepiskopi Gatolika ni nk’ibibazo byugarije umuryango bitandukanye birimo ubwicanyi n’ubuhemu hagati y’abashakanye, imanza zidashira n’amakimbirane mu miryango, abangavu batwara inda ku bwinshi imburagihe, umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage utajyana n’ubushobozi bw’igihugu bwo kubitaho n’ibindi,...

Intumwa za rubanda zitangazwa n’uko aho zinyura henshi mu gihugu uhasanga imvugo ngo “abaturage ntibumva” nyamara muri abo hakabo abakristu Padiri abwira bakumva, bakitabira na gahunda za Kiliziya. Aha Abepiskopi bababwiye ko ibanga Kiliziya ikoresha ari ukubwira umutimanama w’umuntu no guha umwanya abakristu wo kubitekerezaho no kubigira ibyabo. Myr Smaragde Mbonyintege avuga ko bishimiye ibiganiro bagiranye n’intumwa za rubanda, kandi ko umuco w’ibiganiro nk’uyu ukwiye gukomeza ariko ukagira uburyo utegurwa n’urwego ukorerwamo.

Myr Smaragde atangaza ko ibibazo byaba ibyugarije umuryango by’umwihariko n’Abanyarwanda muri rusange, nk’ubukene, ubwiyongere bw’abaturage, iby’imiturire, ibiza,... Kiliziya igerageza kugira icyo ibikoraho binyuze mu nzego ikoreramo nka Caritas-Rwanda, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, iy’amashuri, n’izindi.

Caritas ni URUKUNDO. Caritas-Rwanda rero ibasha kugera ku ntamenyekana (Ubutabazi) ibifashijwemo n’inzego zibereyeho kubunganira n’abakorerabushake bitangira kubasubiza agaciro bateshwa n’imibereho mibi ku mpamvu zinyuranye. Ubushobozi bwayo bw’ingenzi ni abantu b’ingeri zose bemera kwigomwa. Kuramira ugeze kure birihutirwa ariko ni ngombwa gukomezanya nawe urugendo kugira ngo afashwe kwifasha (Iterambere) ndetse nawe azagere ku rwego no ku ishema ryo gufasha abandi. Ishami ryita ku buzima (Ubuvuzi) ryo ryunganira abakire n’abakene kugira ngo buri wese abashe gukomeza urugendo rw’ubuzima yumva akunzwe koko.

Imbogamizi ikomeye Kiliziya ihura nayo akaba ari ukutagira amikoro n’ibikoresho bihagije no kuba hari henshi usanga Inzego z’ibanze zihangayikishijwe no gushyira mu bikorwa amabwiririza ku buryo umuco w’ibiganiro kuri izo gahunda uburizwamo kenshi. Yagize ati : “Kiliziya ntigira amikoro ahambaye, ariko igerageza gukoresha neza duke ibonye, igamije gukora byinshi”.

Mu rwego rw’Uburezi, Kiliziya, ifite amashuri abanza n’ayisumbuye 1361, angana na 45% y’amashuri ari mu gihugu. Kugera ku masezerano y’ubufatanye na Leta mu by’amashuri ni bumwe mu buryo bwo gushakira ibisubizo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye. Kiliziya ntishinga ishuri igamije inyungu y’amafaranga ahubwo iba ishaka ko ishuri ryabaho neza, rikaguka kandi rigatera imbere ryita ku muntu wese uko yakabaye, ababyeyi, abarezi n’abarerwa bose babigizemo uruhare, buri wese mu nshingano asabwa kuzuza. Bityo rero, kuyasoresha byakagombye kwiganwa ubushishozi abahagarariye izo nzego zose bakagira urwego batangiramo ibitekerezo.

Mu mavuriro 118 ya Kiliziya, angana na 30% y’ari mu gihugu, usanga hari ikibazo cy’ibirarane bya “Mituelle 2017” bibangamira ireme rya servisi zihabwa abayagana. Ni iki kiri mu bindi bibazo byashakishirizwa umuti mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.
Abasenateri bishimiye agaciro n’umwanya Abepiskopi ubwabo bahaye iki gikorwa ndetse bifuza byakomeza. Bakaba kandi barabijeje kubakorera ubuvugizi ku bibazo bitandukanye babagejejeho. Bashoje inama bose bemeranyijwe ko kuba Leta na Kiliziya bakoresha uburyo butandukanye mu kongerera ubushobozi abaturage ari amahirwe yo kuzuzanya nyine ngo ineza yogere mu gihugu cyacu no ku isi yose.

Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage ni imwe muri enye zihoraho sena ikoreramo ubushakashati n’ubugenzuzi bw’ibikorwa bya Guverinoma : iya politiki n’imiyoborere myiza ; iy’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano n’iy’iterambere ry’ubukungu n’imari.
JMV UWITONZE, DOCICO/CEPR