J.E.C.

B.P. 4364 Kigali
Tél. Président : (+250) 782 193 857
Tél. Aumônier : (+250) 788 833 956
E-mail : jecrwanda@yahoo.fr
President : Mr. Izabayo Jean Claude
Aumônier : Abbé Francois Régis RUTAGENGWA

I. AMATEKA AVUNAGUYE YA JEC

1. JEC KU ISI
- 1925 : Ishingwa rya JOC na Padiri Joseph CARDJIN w’umubiligi
- 1930 : Abanyeshuri bo mu bihugu by’i Burayi bishimiye imikorere ya J.O.C biyememeza gushinga JEC
- 1946 (Nzeri) : Intumwa za J.E.C zivuye mu bihugu 19 by’i Burayi n’Amerika zateraniye i Fribourg mu busuwisi ; muri iryo huriro nibwo hashyizweho komite mpuzamahanga
- 1954 : inama ya mbere mpuzamahanga yabereye i Buruseri. Nyuma inama nkizi zagiye ziba nyuma ya buri myaka ine.

2. JEC MU RWANDA
- 1958 (Gicurasi) : JOC yinjiye mu Rwanda
- 1960 : Padiri Joseph CARJIN yaje mu Rwanda gusura umuryango wa JOC
- 1963 : JEC yagizwe ishami rya JOC kugira ngo ikorane n’urubyiruko mu mashuri
- 1964 : hatangiye kuvugwa JEC mu mashuri aho kuvuga JOC.
- 1976 : abanyeshuri 49 bakoreye amahugurwa mu ishuri rya Mutagatifu Andreya i Kigali.
- 1977 : abanyeshuri babiri bashyizwe mu ikipe y’igihugu ya JOC.
- 1978 : abayobozi bemeje ko umuryango wa JEC wa kwigenga, ugizwe n’uturere dutatu mu gihugu. Abakuru b’utwo turere batora Fratri Vincent NYAMAGANDA kuba umuhuza wabo.
- 1978 : JEC nyarwanda yatumiwe mu nama ya 8 ya JEC mpuzamahanga yabereye i Valladolid muri Hispaniya ihagararirwa na Vincent NYAMAGANDA na Veronika NYIRINYANJA na Padiri Jean CASAS .
- 1979 (Mutarama) : Inama yambere mu rwego rw’igihugu ishyiraho komite ya JEC nyarwanda.
- 1984 (Mata) : Musenyeri Joseph RUZINDANA mu izina ry’abepiskopi b’u Rwanda yatangaje ko JEC yemewe mu miryango y’agisiyo gatolika isanzwe mu Rwanda.

II.UBUZIMA RUSANGE BWA JEC

A. JEC ni iki ?
- JEC (Jeunesse Estudiantine Catholique) ni umuryango w’urubyiruko rw’abanyeshuri gatolika
B. Intego ya JEC, (Formation, Transformation et Fidélité)

1. Uburere (Formation) : JEC itoza abayo kuba inyangamugayo. Itoza kuba abagabo bahamye ndetse n’abakristu nyabo. Ni muri urwo rwego ifasha :
- JEC ifasha umuntu kumenya uwo ari we n’icyo ahamagarirwa ;
- Abanyamuryango Kwiteza imbere.

2. Guhinduka no guhindura aho turi (Transformation)
- JEC yiyemeje kwigisha abanyamuryango bayo kugira ngo bahinduke bamurikiwe n’Inkuru Nziza ya Kristu. Ntawe utanga icyo adafite ; ni yo mpamvu mbere y’uko umujeki akora ngo ahindure isi n’abayituye, agomba kubanza guhinduka we ubwe, akemera kandi akabeshwaho n’Ivanjili.

3. Gukomera ku masezerano (Fidélité).
Kwitoza kuba umukristu nyawe avugurura imibanire ye n’Imana no kuba umuntu nyamuntu mu mibanire ye n’abandi, ni inshingano ikomeye umujeki wese ashishikarizwa gukomeraho, kuko ari byo bimutera guhinduka mushya no gutuma isi irushaho kuba nziza. Iyo nshingano rero Umujeki ayirangiza yihatira kudatatira igihango cy’urukundo rw’Imana n’urw’abantu maze mu migirire agaharanira kuba indahemuka.

C.Impfashamikorere (Methodology ) : Kurora - Gushishoza - Gukora

Iyi nyabutatu ni uburyo fatizo bwo kwitoza gutecyereza mbere yo gukora.
1. Kurora (voir) :Kurora bihamye twabigabanya mu bice bitatu
1. Kubona ibigaragara
2. Kubona ibitagaragara
3. Kubona kw’Imana

2. Gushishoza (juger).
Iri ni ryo pfundo ryo gusubiza amaso inyuma. Bisaba ubwitonzi busesuye kuko ari ho umuntu yibaza impamvu n’ingaruka z’ibyo arimo, agashakira ubuzima igisobanuro, agacengera imigenzo myiza iri mu Nkuru Nziza,... ubuzima akabuha agaciro. Ibyo bikorwa mu byiciro bibiri :
a) Kujya impaka hagati y’abanyamuryango
b) Kuganira kuri kristu na kiliziya ye.

3. Gukora (Agir). Igikorwa kigomba kuza kigamije
- Guteza imbere imibereho y’abantu
- Kuba ikimenyetso cy’urukundo
- Kigamije kogeza inkuru nziza kandi kigaharanira ubwisanzure bwa muntu

III. IBIMENYETSO BY’UMURYANGO
1. AMABARA : Umzweru, icyatsi
2. FOULARD : umuhondo, umweru,ubururu, impine JEC mu nyuguti z’umutuku
3. INDAMUKANYO : Ubutwari, ubumanzi, kwishima , kuba intumwa
4. IKARITA y’umunyamuryango

Ibisobanuro bya bimwe mu birango
- Umweru  : Ibara ry`umweru rigaragara ku kirango risobanura : ubuziranenge, urumuri, ukuri, ukwemera, ubugwaneza n`amahoro.
- Icyatsi  : Ibara ry’icyatsi risobanura urubyiruko, ubukure n’icyizere.
- Umusaraba ni ikimenyetso cy’ugucungurwa kwacu n’ukubabara kwa Nyagasani Yezu Kristu abigirira abantu
- Ihundo ry’ingano rikikije umusaraba bivuga ubutorwe bw’abajeki bahamagariwe gukura muri Kristu.
- Umuzenguruko wa zahabu ni ikirango (cy’umuryango),werekana urugero rwiza rw’umujesiste.

IV.IMIBANIRE

a) Abajeki n’abandi banyeshuri mu kigo
Ubanyamuryango ba JEC bagomba kubanira neza abandi banyeshuri bagenzi babo. Batagira uwo baheza mu nama za buri cyumweru, kandi bemerera abanyeshuri bose babyifuza kuza mu nama nk’indorerezi. Bagomba kwirinda imyitwarire mibi iyo ariyo yose mbese bakitwararika uko bikwiye.

b) Abajeki n’abantu bo hanze y’ikigo
Umujeki nk’intumwa igihe cyose n’aho ariho hose, aba intangarugero mu rugo hamwe n’umuryango we n’aho atuye .

V. IMINSI MIKURU Y’UMURYANGO
- Taliki ya 01 Gicurasi : umunsi mukuru wa mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi
- Kristu umwami : icyumweru cya 34 mu by’umweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya.

VI. AMASEZERANO Y’UMURYANGO

Mbere yo gutangira, Padiri cyangwa umuyobozi w`itsinda-shingiro asobanura muri make JEC icyo aricyo n’intego zayo. Nyuma abasezerana begera kuri alitari(bakitegura kwakira amasezerano).

Padiri (Padiri cyangwa umuyobozi) : Murashaka iki kuri uyu musi w’amasezerano yanyu ?
Abasezerana  : Turashaka kuba abajeki no gukorera Kristu.
Padiri  : Kuki mushaka gukorera amasezerano yanyu muri JEC ?
Abasezerana  : Nyagasani Yezu aduhamagarira kuba intumwa mu rubyiruko rw’abanyeshuri , niyo mpamvu twitabye ijwi rye.
Padiri  : Amategeko ya JEC ni ayahe ?
Abasezerana  :
1.Umujeki ni umukristu uhamye
2.Umujeki yirinda inyigisho n`imigenzo mibi
3. Umujeki ahabwa amasakaramentu kenshi
4. Umujeki agomba buri gihe gufasha abandi
5. Umujeki agira umwete wo gukwiza umuryango
6. Umujeki ni indahemuka mu bikorwa rusannge by`umuryango kandi aharanira amajyambere y`igihugu cye.
Padiri  : Intego yanyu ni iyihe ?
Abasezerana  : Gukurikiza Kristu muri byose na hose. Padiri  : Mutekereze ku ntego yanyu : murashaka kuba intumwa za Kristu mu rukundo rw’Imana n’urwa bagenzi banyu. Mwegere altari mwitegure gukora amasezerano yanyu.

Abasezerana bashyira ikiganza kuri Bibiliya bakavuga aya magambo :

NJYEWE ……………NSEZERANIYE IMBERE Y’IMANA N’IMBERE Y’ABAVANDIMWE, GUFASHA BAGENZI BANJYE, NKURIKIZA AMATEGEKO Y’IMANA NO KUBA INTUMWA MU RUBYIRUKO RW’BANYESHURI.

Nyuma yo gukora isezerano rye, uhagarariye umuryango amuha ikirango cy’umuryango, nyuma agasubira mu mwanya we.