CEPR : Ubushakashatsi bwagaragaje ko hakenewe guhuza imbaraga mu gucogoza ibibazo byugarije umuryango

Kuri uyu wa 24 mutarama 2023, muri Hoteli Ste Famille i Kigali, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse na Perzida wa Komisiyo yayo ishinzwe umuryango yayoboye umushyikirano ku bibazo byugarije umuryango n’uburyo inzego zinyuranye zahuza imbaraga mu kubicogoza.

Uyu mushyikirano watangarijwemo kandi inyigo yakozwe na CEPR ku buryo bukoreshwa n’inzego zinyuranye mu kubungabunga ubusugire bw’umuryango. Iyi nyigo yagaragaje bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo nk’ihohohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’ingaruka rigira ku burere n’uburezi by’abana. Bukaba bwerekanye ko inzego zinyuranye zigira uruhare mu gusigasira ubusugire bw’umuryango zikwiye guhuza imbaraga mu rwego rwo kubicogoza.

Padiri Nizigiyimana Maritini, Umunyamabanga Mukuru wa CEPR ati “Imbaraga zihari ariko zimwe ntizunze ku zindi”.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango , Jeannette Bayisenge wari witabiriye uyu mushyikirano yashimye uruhare rwa Kiliziya gatolika, cyane cyane urwa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi gatolika mu guharanira ubusugire bw’umuryango ndetse anizeza ubufatanye ku ruhande rwa Leta.

Ati « Kuri twe nka minisiteri, ibyaragajwe n’ubu bushakashatsi ni amahirwe agiye kudufasha kurushaho kunoza ibyo dukora mu kubungabunga ubusugire bw’umuryango. Natwe twagiye dushyiraho gahunda zitandukanye mu kubaka umuryango zirimo nk’umugoroba w’imiryango.Turabasaba ko twakomeza guhuza imbaraga ndetse nk’ubu namwe mugashishikariza abakristu banyu kwitabira iyi migoroba y’imiryango ».

JPEG - 39.7 ko

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda we asanga kubaka umuryango bikwiye guhera mu burere butangwa mu ngo. Karidinali Kambanda ati « Umutekano wa mbere urambye ni uwo mu rugo. Uburere bwo mu rugo ni bwo butegura ingo z’ejo. Umuryango ni wo umwana atorezwamo kumenya kubana n’abandi. Iyo atabitorejwe aho, biramugora kubana n’abandi muri sosiyete. Mukomeze mwimike urukundo n’ineza muhereye ku mwana kuko umwana apfa mu iterura. Dukomeze dufatanye mu gutegura ingo nziza cyane cyane mu burezi dutanga ».
CEPR ivuga ko umuryango ari wo gicumbi cy’ubuzima n’umusingi wa sosiyete na Kiliziya, ku buryo ibyishimo by’urukundo ruganje mu muryango ari na byo byishimo bya Kiliziya. Kiliziya Gatolika ifata umuryango nka « kiliziya y’ibanze », « ishuri ry’iyobokamana » n’ishuri ryo « kwitorezamo umuhamagaro ». Cyakora ngo impinduka mu miterere na kamere by’abantu, izo mu rwego rw’umuco, ubukungu na politiki biranga isi ya none, bifite ingaruka zikomeye ku miterere n’imibereho by’umuryango, ku busugire bwawo no mu mibanire y’abawugize. Bikaba bikenewe ko inzego zifite ibyo zikora mu guharanira ubusugire bw’umuryango zishyira hamwe imbaraga mu guhangana n’ibyo bibazo.
DOCICO/CEPR