ACOREB yasabye ko impande zihanganye muri RD Congo zayoboka ibiganiro

Abepiskopi gatolika bahuriye mu Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) bavuga ko bahangiyikishijwe cyane n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kongo Kinshasa. Bakaba basaba ko impande zose zihanganye zasubira ku meza y’ibiganiro n’imishyikirano kugira ngo bakemure amakimbirane mu mahoro bitagize ingaruka ku buzima bw’inzirakarengane.

Ibyo bikaba ari bimwe mu bikubiye mu itangazo risoza inteko rusange ya ACOREB yateraniye i Kibeho mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza ku wa 16 ugushyingo 2022, iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, akaba na Perezida wa ACOREB.
Muri iri tangazo, abagize ACOREB bakaba bavuze ko bababajwe n’uko mu minsi ishize, umutekano wagiye urushaho kuba muke mu burasirazuba bwa RD Congo. Kubera iyo mpamvu, Abepiskopi bagize ACOREB bagaragaje ko bifatanije n’Abanyekongo bugarijwe n’ibikorwa by’ihohoterwa n’ubwicanyi.
Byongeye kandi, bijeje abaturage ba Kongo ko babari hafi kandi ko bakomeza kubasabira ku Mana kugira ngo amahoro asagambe muri RD Congo ndetse no mu karere kose.
Mu Nteko yaryo rusange ya 14 yabereye i Kinshasa muri Nyakanga 2022, Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC) ryari ryageneye abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari ubutumwa bubashishikariza kwimakaza amahoro, cyane cyane mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa RD Congo. Muri ubwo butumwa, Abepiskopi bari banasabye abayoboke ba Kiliziya Gatolika muri ako karere gutegura igitambo cy’Ukaristiya cyo gusaba amahoro ku cyumweru, tariki ya 31 Nyakanga 2022.
Nubwo ACOREB ibabajwe n’ibiri kubera muri Kongo Kinshasa, ku rundi ruhande ariko, yishimiye ko imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi yongeye gufungurwa. Bikaba byaroroheje imigenderanire n’imihahiranire. Cyakora Abepiskopi bongeraho ko bifuza ko umubano hagati y’ibihugu byombi wakongera kuba mwiza nk’uko byari bisanzwe ku nyungu z’abaturage babyo.
DOCICO/CEPR