Kigali (21-08-2022) : Abasaveri bahimbaje isabukuru y’imyaka 70 y’umuryango wabo mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 21/8/2022, umuryango w’abasaveri wahimbaje isabukuru y’imyaka 70 uwo muryango umaze ushinzwe. Washingiwe I Bukavu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu 1952.Uwo muryango wageze mu Rwanda mu 1956 .

Kuri uyu munsi banahimbaje isabukuru y’imyaka 10 ishize Padiri Georges Defour atabarutse. Uwo George Defour niwe washinze uwo muryango. Ibyo birori byabereye i Nyamirambo ku kicaro gikuru cy’umuryango aho banatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri abanza yitiriwe George Defour, bihabwa umugisha na Antoine Cardinal Kambanda, Arikoyepiskopi wa Kigali, akaba arii nawe wayoboye Igitambo cya Misa. Abasaveri bo mu madiyosezi yose y’u Rwanda bari babyitabiriye kimwe n’abayobozi b’abasaveri ku rwego mpuzamahanga.

DOCICO, CEPR