Kiliziya gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mukuru w’abakateshisite

Ku cyumweru ku wa 22 gicurasi 2022, Kiliziya gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mukuru w’abakateshisite. Uyu munsi wizihijwe ku ncuro ya mbere mu Rwanda ukaba warashyizweho n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yateraniye i Kigali kuva ku wa 30 ugushyingo kugeza ku wa 3 ukuboza 2021.

Ni umunsi wizihirijwe ku rwego rwa za diyosezi, ukaba wararanzwe no gukurikirana ubutumwa bujyanye n’uwo munsi, kohereza abakateshiste bashya mu butumwa no kuvugurura amasezerano yabo ku bari basanzwe bakora uwo murimo.
Ikindi cyaranze uyu munsi ni ubutumwa bw’abakateshiste burimo gusaba kwitabwaho no gufashwa kurushaho kurangiza umurimo biyemeje, bakora bitanga kandi bawukunze. Bakaba basaba by’umwihirako guhabwa amahugurwa ahoraho n’imyiherero nyinshi kugira ibyo batange ibirushijeho kugira ireme.

Basabye kandi Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’inyigisho n’ibitabo byakwifashishwa ku bigishwa batumva ururimi rw’ ikinyarwanda, bavuga igifaransa cyangwa icyongereza gusa. Aha, Nyiricyubhahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyeskopi wa Kigali, yavuze ko bizitabwaho ndetse akangurira abakristu babishaka kandi bazi izi ndimi kuba batanga ubufasha.

Karidinali KAMBANDA yijeje abakateshisite ko bashyigikiwe na Kiliziya kuko ubutumwa bakora ari ntagereranywa kandi bakaba ari n’amaboko ya Kiliziya. Yashimangiye ko hakenewe n’abaketeshisiti mu rubyiruko, batozwa maze bakabasha kugeza ubutumwa bw’ivanjili y’urukundo rwa Kristu kuri bagenzi babo.

Sr Uwamariya Généviève, umuyobozi w’Ibiro by’Inama y”Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bishinzwe Gatigisimu avuga ko abakateshisite ari abafasha b’ibanze b’abaseserdoti. Ati “uyu murimo ushinzwe ababyeyi, bo barezi b’ibanze b’abana babo. Ariko n’umukristu wese wabatijwe akaba ari umwigisha w’Inkuru Nziza ya Kristu”.
By’Umwihariko, Karidinali KAMBANDA avuga ko abakunze kwitwa « abakateshiste » ari ba bandi babihuguriwe kandi bakoherezwa mu butumwa. Ati “Utorerwa uwo murimo abanza kwiyumvamo umuhamagaro kandi akawukora mu bwitange uko abishoboye”.

Tariki ya 10 Gicurasi 2021, Nyirubutungane Papa Fransisko yashyizeho Urwego rw’umulayiki w’Umukateshisiti « MOTU PROPRIO : ANTIQUUM MINISTERIUM » (MINISITERI YA KERA NA KARE).
Muri urwo rwandiko, Nyirubutungane Papa Fransisko yatangaje ko ubutumwa bw’umukateshisiti ari « MINISITERI » (umurimo wa gitumwa) izajya itangwa mu ruhame.
Hashingiwe kuri icyo cyemezo cya Papa, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko buri mwaka hazajya hizihizwa umunsi w’abakateshisiti ku itariki yegereye iya 26 gicurasi, umunsi Kiliziya yizihizaho bamwe mu bahowe Imana b’i Bugande. Muri bo hakaba harimo Andereya KAGGWA, Kiliziya yagize umuvugizi w’abakateshisiti muri Afurika.

Byongeye kandi, Abepiskopi bahisemo iriya tariki babishingiye ku kuba abasore icumi b’Abagande bazanye n’abamisiyoneri ba mbere bageze i Save ku wa 8 gashyantare 1900 ari bo babaye abakateshisiti ba mbere n’abafasha b’imena b’Abapadiri b’Abamisiyoneri. Muri bo hakaba hari harimo uwitwa Abdoni SABAKATI.
Mu guhimbaza uyu munsi hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “Nimugende nwigishe amahanga yose , mubabatize ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mt 28,19).
DOCICO/CEPR