RUHUHA

Imiterere ya paruwasi

Paruwasi ya Ruhuha yaragijwe Mutagatifu Yohani Batitista. Paruwasi yashinzwe ku italiki 11/11/1971, ishingwa na padri Jean PARMENTIER. (washyinguwe ku Ruhuha mu mwaka wa 1980).
Paroisse ya Ruhuha igizwe na zone ebyiri, bitewe n’imiterere yayo : zone A igizwe n’amasantarari 4. Zone B ikaba igizwe n’amasantarali 5. Ikaba iherereye mu karere ka BUGESERA, mu mirenge ya Ruhuha, Ngeruka, Kamabuye, Mareba, Nyarugenge ndetse na Shyara. Paruwasi ya Ruhuha ituwe n’abantu bagera kuri 143,644, muri bo abakristu gatolika ni 27,344.

Urutonde rwa santrali n’imiryango remezo
Zone A
1.Santarali Ngenda : yaragijwe Mutagatifu Petero Intumwa. Ifite mpuza miryango remezo 5. N’ imiryangoremezo ivuguruye 30.
2.Santarali Mareba : yiragije mutagatifu Mariko. abakristu bayo bibumbiye muri mpuza-miryangoremezo 8, n’ imiryangoremezo mito 30.
3.Santarali Nziranziza : yiragije mutagatifu Rafayerli. Abakristu bayo bibumbiye muri mpuza-miryangoremezo 7 n’ imiryango remezo mito 37.
4.Santarali Ruhuha : yiragije mutagatifu Tereza w’ umana Yezu igizwe n’ impuza-miryangoremezo 22 n’ imiryango remezo mito 85.

Zone B
1.Santarali Twimpala : yitiriwe Mutagatifu Yozefu. Igizwe n’ impuza-miryangoremezo 5 n’ imiryangoremezo mito 63.
2.Santarali Kankuriyingoma : yiragije Mutagatifu Pawulo. Igizwe na mpuza-miryango remezo 9, n’ imiryangoremezo mito 33.
3.Santarali Kamabuye : Yaragijwe mutagatifu Elisabeth, igizwe n’ impuza-miryangoremezo 6 n’ imiryangoremezo mito 20.
4.Santarali Burenge : yaragijwe mutagatifu Mikayeli. Igizwe na mpuza-miryangoremezo 5 n’ imiryango-remezo mito 22.

Amateka yaranze paruwasi
Paruwasi ya Ruhuha yaragijwe mutagatifu Yohani Baptista, nkuko byavuzwe haruguru yashinzwe ku italiki ya 11/11/2017, na padiri Jean PARMENTIER witabye Imana mu mwaka 1980.

Ni we padiri mukuru wa paruwasi ya Ruhuha bwa mbere. Paruwasi ya RUHUHA yabyawe na Paruwasi ya NYAMATA. Abakristu bayo baharanira iterambere rya paruwasi, kuva yashingwa kugeza ubwo biyubakiye iyi kiliziya nshya yatashywe kuri 08/07/2017. Ikenurabushyo ryibanda mu kubaka umuryango mukristu. Ifite ama komisiyo 11 abakristu barangirizamo ubutumwa bwabo muri Kiliziya. Paruwasi ifite ivuriro n’ishuli gatoliki rimwe.

Clergé paroissial
1. Padiri Elvinus MUSEMAKWELI (Curé)
2. Padiri Julien MWISENEZA (Vicaire)
3. Padiri RUKUNDO Adolphe Jean-Pierre (Vicaire)

Adresse
BP 442 Kigali-Rwanda.