YUBILE Y’IMYAKA 2025 Y’ICUNGURWA RYA BENE MUNTU N’125 IVANJILI IGEZE MU RWANDA
GUHIMBAZA ISAKARAMENTU RYA BATISIMU
Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi Zaza, kuwa 6 Nyakanga 2024
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, mukaba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,
Ba Nyiricyubahiro Bepiskopi,
Basaserdoti,
Biyeguriyimana,
Nyakubahwa Muyobozi uhagarariye inzego bwite za Leta,
Bayobozi mu nzego zitandukanye muri hano,
Bashyitsi bahire,
Bakristu,
Bavandimwe,
Ndabaramukije mwese. Kristu Yezu akuzwe.
Imana idukunda ikadutagatifurisha amasakaramentu muri Kiliziya yayo, nisingizwe iteka.
Kuri uyu munsi duhimbaza mu rwego rw’igihugu yubile y’impurirane, tuzirikana Isakramentu rya Batisimu, nimunyemerere nunge mu ryo abambajirije nifurize mwebwe mwese mwakereye guhimbaza uyu munsi mukuru yubile nziza. Ku buryo bw’umwihariko ndifuriza umunsi mwiza abahimbaza yubile ya Batisimu yabo. Uyu munsi turashimira Imana kubera ibitangaza idahwema kutugirira.
1. Batisimu ni impano ikomeye Imana yahaye muntu
Mu Isakramentu rya Batisimu Imana yadusangije ubuzima bwayo n’ubwiza bwayo. Muri Batisimu duhabwa ibyiza ibyiza byose bikomoka ku rupfu n’izuka bya Yezu Kristu, Umukiza wacu. Dukizwa icyaha cy’inkomoko, n’ibyaha byacu bwite twakoze tutarabatizwa, tuvuka bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, bityo tukaba abana b’Imana, tugahinduka ingingo nzima z’umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya (reba Mt 28,19 ; Yh 3,5).
2. Batisimu ni irembo ry’andi masakramentu yose
Batisimu ni isakramentu itwinjiza mu buzima no mu butumwa bwa gikristu. Ni isakramentu ribimburira ayandi yose, kandi niryo andi yose ashingiyeho. Ababatijwe batunzwe n’Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya Ntagatifu, bigorora n’Imana mu isakramentu rya Penetensiya, basenderezwa ingabire za Roho Mutagatifu mu Isakramentu ry’ugukomezwa, mu burwayi bwabo bagatabarwa n’Isakaramtu ry’ugusigwa kw’abarwayi. Hari bamwe mu babatijwe Imana yigomba ikabatorera kuyiyegurira, bagahabwa ubusaserodoti bwa Kristu ; abandi kandi bagahamagarirwa gushinga urugo maze umubano wabo utagatifuzwa n’Isakramentu ry’ugushyingirwa. Abakristu bitangira ubutumwa bwa Kliziya ku buryo bwinshi : mu buzima busanzwe cyangwa se gusiga byose kubera Ingoma y’Imana.
3. Ubwiyongere bwihuse bw’umubare w’abanyarwanda bemeye bakabatizwa
Abanyarwanda ntibajuyaje, bakiranye yombi Inkuru nziza y’agakiza, bemera kubatizwa, baba koko abana b’Imana. Dushimishishijwe cyane no guhurira hano i Zaza, kuri uyu munsi, kugirango duhimbaze yubile y’Isakramentu rya Batisimu.
Muri iyi Paruwasi ya Zaza, misiyoni yashinzwe ari iya kabiri mu Rwanda, kuwa 1 Ugushyingo 1900, ni ho umunyarwanda wa mbere, Elizabeti NYIRAMBEBA, yabatirijwemo ku munsi mukuru wa Noheli, tariki 25 Ukuboza 1902. Uwo mukristu wa mbere mu Rwanda yaje gukurikirwa n’abandi benshi hano i Zaza n’ahandi mu Gihugu. Nko kuri Pasika yo ku wa 12 Mata 1903, i Save habatijwe abahungu 22 n’abakobwa 4.
Igihe hahimbazwaga Yubile ya mbere ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu w’1925, ababatijwe bari 29 097, na ho abigishwa ari 10 058. Uko amateka abitubwira, guhera mu mwaka 1933, hagaragaye ubuyoboke bwinshi ku buryo budasanzwe, aribyo bise “ irivuzumwami”. Muri icyo gihe, habaye ikintu gikomeye kinjiye mu mateka : ibatizwa ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ryabaye ku wa 17 Ukwakira 1943, nyuma y’imyaka 14 yamaze mu bigishwa. Umwami Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, umugabekazi Nyiramavugo abatizwa Radegonde, na ho umwamikazi Gicanda abatizwa Rosaliya. Uko guhinduka no kubatizwa kw’Umwami n’abo mu muryango we, ndetse n’abatware, byatumye umubare w’abakristu wiyongera vuba. Mu mwaka wa 1975 : ababatijwe bari bamaze kugera kuri 1 688 052, abigishwa ari 280 267. Mu mwaka w’ubutumwa ushize (2022-2023), ababatijwe bageraga kuri 4 663 851, abigishwa ari 193 027. Kuri uyu mubare w’abakristu gatolika umuntu ashatse yakongeraho abavandimwe bacu babatijwe ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ababatijwe izina rya Data wa twese, Mwana n’Umwuka wera bari mu matorero y’abakristu bemera Imana imwe mu batatu. Ubu abakrsitu muri rusange ni bo bagize igice kinini cy’abanyarwanda.
4. Ababatijwe babaye umunyu n’urumuri rw’isi nubwo byose bitabaye shyashya
Turishimira kandi turashimira Imana kubera ko mu gihugu cyacu, abakristu babaye umusemburo w’ibikorwa byiza bamurikiwe n’Ivanjili, barangwa n’ubuzima bushya bakesha Isakramentu rya batisimu n’andi masakramentu. Hari benshi bamurikiwe kandi bakomeje kumurikirwa na Roho Mutagatifu babaye abakristu koko mu buzima no mu butumwa bwabo bwa buri munsi. Muri bo twavuga abepiskopi, abapadri, abiyeguriyimana n’abalayiki beza, abakristu koko b’ingirakamaro n’intwari. Hari benshi bagaragaje ubutwari budasanzwe mu bihe bitoroshye by’amateka y’igihugu cyacu, ndetse bamwe bemeye guhara ubuzima bwabo kubera urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi babo. Muri izo ntwari twavuga nka Dafroza na Sipriyani Rugamba n’umuryango wabo bari mu rwego rw’abagaragu b’Imana. Hari benshi babaye n’abakomeje kuba umunyu n’urumuri rw’isi.
Muri ayo mateka maremare y’ubukristu, byose ntibyabaye shyashya. Umukobwa aba umwe agatukisha bose. Hari bamwe mu banyuze mu iriba rya Batisimu nyamara bagaragaza imyifatire igayitse y’ivangura, amacakubiri, urwango, ubugizi bwa nabi, ubwicanyi ndengakamere bwageze no kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abo batatatiye igihango cy’urukundo rw’Imana n’urw’abavandimwe.
5. Turangamire Kristu
Nkuko mubizi, insanganyamatsiko twabahitiyemo muri iyi Yubile iragira iti « Turangamire Kristu : Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro » (reba Ef 2, 11-22). Ababatijwe duhamagariwe ubumwe n’ubuvandimwe. Yezu ati « Ndasaba ko bunga bumwe kugira ngo isi yemere » (Yh 17, 21). Pawulo Mutagatifu abitwibutsa agira ati « Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe » (reba Ef 4, 4-6). Ababatijwe, muri Kristu dufitanye isano isumba iy’amaraso. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko bose ari bamwe muri Kristu Yezu (reba Gal 3, 27-28). Ubuvandimwe n’urukundo tuzaba dufitanye hagati yacu ni icyemezo ko turi abigishwa ba Kristu (reba Yh 13, 35).
Nyiricyubahiro Kardinali,
Banyacyubahiro mwese,
Bakristu,
Bavandimwe,
Ngana ku musozo, ubwo tumaze kubona uburyo iri sakramentu rya Batisimu rifite agaciro gakomeye kandi rikaba ishingiro ry’imihamagaro yacu itandukanye, ni ngombwa kuryitegura neza, kurihimbaza ku buryo bukwiye kugirango ritwerere imbuto z’ubutungane.
a) Ababatizwa ari bakuru bajye bafashwa kwitegura neza kugirango bamenye ubuzima bushya baba bagiye kwakira. Ni ngombwa kwita ku bwigishwa no guherekeza abigishwa mu ntambwe batera : Abahamagarwa, abemera, abategurwa, abatowe n’imihango iherekeza buri ntambwe. Birakwiye ko abaheruka kubatizwa bamara igihe bahabwa inyigisho zibafasha gucengerwa n’amabanga akomeye baba bamaze gushyikirizwa.
b) Ababyeyi b’abakrsitu basabwa kubatirisha abana babo bidatinze, bakiri impinja. Nkuko umubyeyi adategereza ko umwana amenya kwisabira icyo akeneye, nkuko umubyeyi adategereza ko umwana avuga asaba ibere ngo ubone kumwonsa, ababyeyi b’abakristu basangiza abana babo ubuzima bushya bakesha batisimu. Ababyeyi ari ab’umubiri ari n’aba batisimu bagomba gutegurwa kugirango bumve neza icyizere Imana yabagiriye ibasangiza ku bubasha bwayo bwo gutanga ubuzima n’inshingano bafite zo kurera neza barerera Imana.
c) Ni ngombwa guhitamo neza umubyeyi wa batisimu. Kubera ko umubyeyi wa batisimu ari umwishingizi w’uburere bwa gikristu, mu guhitamo ntibikwiriye gushingira mimaro cyangwa mu kuryoshya amafoto.
d) Birakwiye kandi guhitamo neza izina rya batisimu : umutagatifu, umurinzi n’umuvugizi n’urugero rw’ubutagatifu. Birakwiye gufata izina cyangwa kimwe mu bisingizo by’Umubyeyi Bikira Mariya (ku bakobwa birumvikana), cyangwa amazina y’abatagatifukazi n’abatagatifu bemewe na Kliziya. Ayandi mazina y’abakinnyi ba sinema cyangwa imipira, abahanzi bagezweho n’ibindi byamamare umuntu yajya abikoresha mu biganiro bisanzwe mu rwego rw’utubyiniriro cyangwa uduhimbano (surnoms).
e) Ikindi kandi Isakramentu rya Batisimu rigomba guhimbazwa ku buryo bunoze, rigahimbarizwa ahantu hakwiye kandi bikajyana no gufata neza no kwita ku byemezo by’iryo sakaramentu, birimo ifishi ya Batisimu yujuje ubuziranenge, ibitabo n’izindi nyandiko zijyana na ryo byubahwa kandi bibitse heza. Aho bishoboka hakaba amariba akwiye ya Batisimu muri za kiliziya zacu kandi akitabwaho, aho atari na ho hakajya hifashishwa ibikoresho bihesha agaciro itangwa ry’iryo sakaramentu.
f) Muri byose uwabatijwe asabwa kugira imyitwarire iboneye. Umukristu ahamagariwe mbere na mbere gukomera ku murage w’urukundo : urukundo rw’Imana n’urw mugenzi we. Ahamagariwe kubaho yubaha Imana, abayo n’ibyayo bigaragarira mu buzima bwa buri munsi. Umuntu yavuga nko kubaha no guhimbaza ku buryo bukwiye umunsi w’icyumweru n’iminsi mikuru ya Kiliziya itegetswe. Umukristu ahora aharanira icyubahisha iryo zina.
Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, udusabire.
Imana ibahe umugisha.
+Vincent HAROLIMANA,
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri
Prezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Amahame y’ukwemera.