Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye abapadiri bakuru b’amaparuwasi

NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YASABYE ABAPADIRI BAKURU B’AMAPARUWASI YOSE YO KU ISI GUKOMEZA KUGIRA URUHARE RUFATIKA MU RUGENDO RWA SINODI
Mu butumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye abapadiri bakuru b’amaparuwasi bari bateraniye i Roma kuva kuya 29 Mata kugeza kuya 2 Gicurasi, mu nama mpuzamahanga yari igamije kureba uruhare rw’abapadiri mu rugendo rwa Sinodi. Yababwiye ko kuri we, guhura nabo ari amahirwe yo kongera kuzirikana abapadiri bose bo ku isi mu masengesho ye abigiranye urukundo rwinshi.
Papa yabibukije ko Kiliziya idashobora gutera imbere hatabayeho ubwitange bwabo. Yagize ati : « Birumvikana ko kubivuga bamwe bashobora kumva ari ibintu bisanzwe, ariko bifite agaciro. Niyo mpamvu nifuje kubanza kubashimira mu cyubahiro cyanyu mbagomba no gushima umurimo wuje ubwiza mukora buri munsi, umurimo wo kubiba ivanjili mu mpande zitandukanye z’isi. »(Reba. Mk 4, 1-25).
Papa yababwiye ko amaparuwasi abayeho mu buryo butandukanye cyane : Uhereye ku ziri mu nkengero z’imigi ikomeye ukageza ku ma paruwasi angana n’intara yose cyane cyane mu bihugu bituwe n’abaturage bake cyane kuri kilometero kare. Hari rero n’abatuye mu mijyi yo mu bihugu byinshi by’i Burayi, aho Bazilika za kera zisengerwamo n’imiryango mito kandi ifite abantu bashaje, kugeza ku bantu basengera munsi y’igiti kinini aho usanga uturirimbo tw’inyoni twivanga n’amajwi y’abana benshi.
Abapadiri bakuriye amaparuwasi rero bazi neza ibyo byose, bazi imibereho mubya Roho n’iy’ubuzima bw’abantu b’Imana, imibabaro n’ibyishimo byabo, ibyo bakeneye n’ibyo bakungahayeho. Ni yo mpamvu Kiliziya gatolika ikeneye abapadiri bayo mu rugendo rwa Sinodi : Baramutse badahari, ntitwashobora kugendana mu rugendo rwa Sinodi akaba ari nabyo Imana itegereje kuri Kiliziya yo mu kinyagihumbi cya gatatu.
Ntitwazigera tugira Kiliziya iri mu rugendo rwa Sinodi n’iyogezabutumwa, niba imiryango muri paruwasi ituzuza inshingano z’ababatijwe bose mu butumwa bumwe bwo gutangaza inkuru nziza aribyo biranga ubuzima bwabo byonyine. Niba amaparuwasi adakoreye hamwe mu rugendo rwa Sinodi kandi ngo abe isoko y’ubutumwa bwiza na Kiliziya ntizabishobora. Raporo ya nyuma isoza inama ya mbere y’inama rusange ya 16 ya Sinodi y’Abepiskopi irasobanutse cyane kuri iyi ngingo :« Amaparuwasi yose,uhereye ku miterere n’imibereho yayo, ahamagariwe kwibona cyane cyane mu murimo w’ubutumwa abakristu basohoza mu muryango mugari w’abantu, mu miryango yabo no mu byo bakora,batibanze cyane gusa ku mirimo y’imbere mu ma paruwasi n’ibindi bikenerwa mu mikorere yayo »(n.8.1).
Ni byiza rero ko imiryango yo mu ma paruwasi iba ahantu ababatijwe bose bajya nk’intumwa n’abamisiyoneri bakagaruka buzuye umunezero wo gusangira ibitangaza byakozwe na Nyagasani binyuze mu buhamya bwabo (Reba Lk 10,17).
Papa akomeza avuga ko yaba we ndetse n’abapadiri bandi bahamagariwe guherekeza abo bashinzwe muri urwo rugendo kandi, bose icyarimwe, bakabyiyemeza binyuze mu isengesho, ubushishozi n’ishyaka rya gitumwa kugirango umurimo wabo ujyane neza n’ibisabwa na Kiliziya iri mu rugendo kandi yogeza ubutumwa. Aha aragira ati : « Ibi bibazo byose birareba Papa, abasenyeri n’ubuyobozi bwa Vatikani i Roma, kandi birareba namwe, abapadiri bakuru ba paruwasi. Uwaduhamagaye akanadutora araduhamagarira uyu munsi kumva ijwi rya Roho we no kugendera mu cyerekezo atwereka. Hari ikintu tudashobora gushidikanyaho : inema ye ntizigera itezuka muri twe. Muri uru rugendo tuzabona ko na none hari ibintu bituma umurimo wacu urushaho gukomera kandi tukavumbura n’ipfundo ryawo : Kwamamaza ijambo ry’Imana no guhurira hamwe tukamanyurira hamwe umugati. »
Papa rero asaba abapadiri bakuriye abandi mu ma paruwasi kwakira umuhamagaro wa Nyagasani bakaba abubaka Kiliziya yogeza ubutumwa bwiza mu rugendo rwa Sinodi kandi mukagira ishyaka muri uru rugendo. Kugira ngo ibyo byose bishoboke, Papa atanga ibitekerezo bitatu bizabafasha mu buzima no mu mikorere yabo ndetse bikanabafasha mu buzima bwabo bwa gishumba.Papa aragira ati :
1. « Ndabahamagarira kubaho mu murimo wanyu wihariye biciye mu buzima bumurikiwe mu mpano z’uruhurirane mufite kandi muhabwa na Roho Mutagatifu, ibyo mukabikorera abo mushinzwe buri munsi. Mubyukuri, birihutirwa kuvumbura, gutera inkunga no guteza imbere mpano za Roho z’abalayiki mu mimerere yazo zose, uhereye ku baciriritse kugeza ku bantu bakomeye.(Conc. Vat. II Decr. Presbyter rum Ordinis, n. 9) Kandi ni ingirakamaro kugira ngo tubashe kogeza ivanjiri biciye mu buryo butandukanye abantu babayeho. Nzi neza ko ubu buryo buzabereka byinshi mutazi kandi ko muzasanga muri mwenyine mu gikorwa gikomeye cyo kogeza ubwo butumwa, mukagira umunezero nyawo wa kibyeyi udategeka ahubwo ugatuma haboneka mu bandi imbaraga nyinshi z’ingirakamaro yaba abagabo cyangwa n’abagore. »
2.« Ndasaba mbikuye ku mutima ko mwiga kandi mukitoza ubuhanga bwo gushishoza mu mikoranire yanyu n’abakristu, mukoresheje uburyo bwo "Kuganira muri Roho Mutagatifu ", bwadufashije cyane mu rugendo rwa sinodi no mu ihuriro ubwaryo. Sinshidikanya ko muzashobora kubona umusaruro mwinshi atari mu busabane gusa, nk’inteko nkenurabushyo muri paruwasi ahubwo no mu zindi nzego nyinshi. Nkuko Raporo ya nyuma ibibutsa, ubushishozi ni ingenzi mu kazi k’ikenurabushyo muri kiliziya iri mu rugendo.
"Ni ngombwa ko imyitozo yo gushishoza ishyirwa mu bikorwa mu rwego rw’ikenurabushyo, mu buryo bwiza kandi bujyanye na buri hantu, kugira ngo imurikire imiterere ifatika y’ubuzima bwa kiliziya. Ibi bizatuma bishoboka kumenya neza impano za Roho ziri mu muryango mugari w’abantu,gutanga imirimo biciye mu buhanga n’aho igomba gukorerwa, no gutegura imirimo y’ikenurabushyo bimurikiwe na Roho Mutagatifu, bikarenga uko abantu bashobora kubyumva muburyo bworoshye(n. 2, 1). »
3. « Bwa nyuma,nagira ngo mbasabe mujye mushyira imbere ya byose kubana mu buvandimwe hagati yanyu ndetse n’abepiskopi banyu.Ubu busabe bwaturutse cyane kuri kongere mpuzamahanga ishinzwe amahugurwa y’abapadiri mu buryo buhoraho ku nsangamatsiko igira iti”Ivugururemo impano y’Imana ikurimo”.(2 Tm 1, 6) yabaye muri Gashyantare umwaka ushize hano i Roma, hamwe n’abepiskopi, abapadiri barenga magana inani, abiyeguriye Imana n’abalayiki, abagabo n’abagore bakora muri uru rwego, bahagarariye ibihugu 80. Ntidushobora kuba ababyeyi b’ukuri niba tutari abana beza n’abavandimwe. Kandi ntituzashobora kugira ubumwe no kugira uruhare mu miryango twashinzwe niba akenshi tutabibayemo natwe ubwacu.Nzi neza ko, mu rukurikirane rw’imirimo y’ikenurabushyo, iyi mihigo ishobora gusa nk’ibarenze cyangwa igafatwa nko guta igihe, ariko mu by’ukuri si uko bimeze ahubwo ni ikinyuranyo cy’ibyo : ni muri ubwo buryo gusa twizewe kandi ibikorwa byacu ntibibangamira ibyo abandi bamaze kugeraho. »
Papa avuga ko Kiliziya iri mu rugendo idakeneye abapadiri bakuru byonyine ;avuga ko hakenewe na none inzira ifatika kandi yihariye ya Sinodi 2021-2024, “Kiliziya iri mu rugendo rwa Sinodi. Gusangira,kugira uruhare mu bikorwa ,ubutumwa”,byose bigamije inyigisho ya kabiri y’ihuriro rya 16 rusange risanzwe rya Sinodi y’abepiskopi izaba mu Kwakira.Mu kubitegura,hakenewe uruhare rw’abapadiri bakuriye abandi muri za Paruwasi.
Niyo mpamvu Papa ahamagarira abaje muri iryo huriro mpuzamahanga bose“Abapadiri bakuriye amaparuwasi n’uruhare rwabo muri Sinodi”kuba abamisiyoneri ba Sinodi nabo ubwabo,mu gihe batashye iwabo, bagakunda gutekereza ku kwivugurura mu murimo wo kuba abapadiri bakuriye abandi mu murongo wa Sinodi no mu iyogezabutumwa,ariko na none bagakomeza no gufasha ubunyamabanga bukuru bwa Sinodi i Roma kwakira ubufasha bwabo budasimburwa kugira ngo bashyireho gahunda y’ibikorwa. Gutega amatwi abapadiri bakuriye amaparuwasi byari mu mugambi w’iri huriro mpuzamahanga ariko ntabwo byarangirira aha:Papa avuga ko bazakomeza gutega amatwi abapadiri bakuriye abandi mu ma paruwasi.
Papa abibutsa ko ari hamwe nabo mu nzira nawe agerageza kunyuramo.Yabahaye umugisha kandi agaragaza ko nawe akeneye ko bamuba hafi kandi ko akeneye n’isengesho ryabo.Yarangije abaragiza umubyeyi Bikiramariya.
Byateguwe na Serivisi ishinzwe inyandiko, amakuru n’itumanaho mu nama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda.