Amasengesho ya mugitondo yo ku wa 4 w’icyumweru cya 6 cya Pasika (mbere ya Asensiyo)

Ku wa kane w’icyumweru cya 6 cya Pasika

AMASENGESHO YA MU GITONDO

Nyagasani bumbura umunwa wanjye,
Maze ururimi rwanjye rutangaze hose igisingizo cyawe.

Interuro itumira : Turagusingiza bubengerane bw’Imana Data, Yezu, Umwana w’Imana.

ZABURI YA 23

1 Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo, *
yose ni iye, hamwe n’ibiyituyeho byose. /

2 Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, *
anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayega-yega.

3 Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,*
maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

4 Ni ufite ibiganza bidacumura, n’umutima usukuye, _
ntararikire na busa ibintu by’amahomvu, *
kandi ntarahire ibinyoma.

5 Uwo azabona umugisha w’Uhoraho, *
n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we. /

6 Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka, *
bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

7 Marembo, nimwaguke, _
namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, *
maze hinjire umwami wuje ikuzo !

8 Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde ? _
Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa,*
ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba.

9 Marembo, nimwaguke, _
namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke, *
maze hinjire umwami wuje ikuzo !

10 Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde ? *
Uhoraho, Umutegeka w’ingabo, ni we Mwami wuje
ikuzo.

Hubahwe Imana Data na Mwana NA Roho Mutagatifu
Nk’uko bisanzwe iteka yubahwe n’ubu n’iteka ryose, Amen

Turagusingiza bubengerane bw’Imana Data, Yezu, Umwana w’Imana.

INDIRIMBO

UMWAMI YEZU YATSINZE URUPFU
(Singizwa 2/57)

R/ UmwamiYezu yatsinze urupfu bagenzi,
Umwami Yezu ni muzima,
Umwami Yezu yatsinze icyaha bagenzi,
Alleluia, Yezu ni muzima !

1. Hari mu museke wa kare kare, bagenzi,
Ba bagore bari bahambye Yezu,
Bajyanye imibavu yo kumusiga, bagenzi,
Batangajwe n’uko imva ikinguye koko.

2. Barashishoza babonamo umugabo,
Yari Malayika w’Imana,
Ati : bagore, Yezu ntakiri mu mva, bagenzi,
Yezu yazutse ni muzima, nibyo.

3. Ibyishimo nibwo bitashye, bagenzi,
Basiganwa bajya kubwira Intumwa,
Ngo azabasanga mu Galileya, bagenzi,
Umwami Yezu ni muzima koko.

Zaburi 79

Inyikirizo1 : Ndi umuzabibu naho mwe mukaba amashami, alleluia.

2 Mushumba wa Israheli, tega amatwi, *
wowe uyobora Yozefu nk’ubushyo, /
wowe wicaye hejuru y’Abakerubimu, *
garagaza uwo uri we !

3 Mu maso ya Efurayimu, Benyamini na Manase,_
garagaza ububasha bwawe, maze udutabare ! *

4 Mana, tuzahure ; ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire !

5 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, uzahereza he kurakara, *
kandi umuryango wawe ukwiyambaza ?

6 Abawe wabahagije agahinda, ubuhira amarira barayatsinda ;

7 watugize irwaniro ry’abaturanyi, *
abanzi bacu baduhindura urw’amenyo !

8 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, tuzahure, *
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire !

9 Mu Misiri wahagemuye umuzabibu, *
wirukana amahanga, ngo wongere uwutere ;

10 wawukijije ibyari biwubambiye, *
na wo ushora imizi, ukwira igihugu cyose.

11 Igicucu cyawo cyatwikiriye imisozi, *
maze amashami yawo yugamisha n’amasederi yatumburutse ; /
12 ugaba amashami yawo kugeza ku nyanjya, *
n’imishibuka yawo igera ku Ruzi.
13 Ni kuki waciye icyuho mu ruzitiro rwawo, *
ukaba usoromwa n’abahisi n’abagenzi ; /
14 amasatura aba mu ishyamba akawonona,*
n’inyamaswa z’agasozi zikawurisha ?
15 Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire, ugaruke, _
urebere mu ijuru, witegereze, *
maze utabare uwo muzabibu ; /
16 urengere igishyitsi witereye, *
n’umucwira ugukesha imbaraga.

17 Abawutwitse bakawurimbura, *
bazamarwe n’umunya w’uruhanga rwawe !

18 Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye
kuri ya Ntore ishyigikiwe n’ukuboko kwawe, *
uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

19 Bityo ntituzongera kuguhungaho, *
uzatubeshaho, twiyambaze izina ryawe.

20 Uhoraho, mugaba w’ingabo tuzahure, *
ubengeranishe uruhanga rwawe, maze dukire.

Hubahwe Imana Data na Mwana na Mwana na Roho Mutagatifu
Nk’uko bisanzwe iteka yubahwe n’ubu n’iteka ryose, Amen.

Inyikirizo1 : Ndi umuzabibu naho mwe mukaba amashami, alleluia.

IZAYI 12

Inyikirizo2 : Muvome ubuzima n’ibyishimo ku isoko y’umukiro, alleluia.

1 Uwo munsi uzavuga uti _
“Ndagushimira Uhoraho, kuko wandakariye, *
ariko uburakari bwawe bwacogora, ukampoza.

2 Dore Imana. Umukiza wanjye, *
ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, /
kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, *
wambereye agakiza.”

3 Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye, *

4 maze uwo munsi muvuge muti /
“Nimushimire Uhoraho, murate izina rye, *
nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.

5 Nimuririmbire Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza, _
kandi mubyamamaze mu nsi hose. *

6 Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni, /
kuko Nyir’ubutagatifu wa Israheli, utuye iwawe rwagati,*
ari Igihangange.”

Muvome ubuzima n’ibyishimo ku isoko y’umukiro, alleluia.

Imana yabagaburiye ku mugati w’ingano, ibahaza ku buki bw’ubuhura, alleluia.
Inyikirizo2 : Muvome ubuzima n’ibyishimo ku isoko y’umukiro, alleluia.

Zaburi 80

Inyikirizo3 : Imana yabagaburiye ku mugati w’ingano, ibahaza ku buki bw’ubuhura, alleluia.

2 Nimuvugirize impundu Uhoraho, we mbaraga zacu, *
nimuhimbaze Imana ya Yakobo ;

3 Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako,*
mucurange inanga, ijyane n’iningiri ; /

4 nimuvuze impanda ku mboneko y’ukwezi,*
no ku nzora yako, umunsi wacu w’ibirori.

5 Iryo ni itegeko muri Israheli, *
ryishyiriweho n’Imana ya Yakobo, /

6 itegeko yashinze inzu ya Yozefu, *
igihe yibasiye igihugu cya Misiri.
Ndumva imvugo idasanzwe ngo _

7 “Urutugu rwe naruruhuye umuzigo, *
n’ibiganza bye birekura agatebo !

8 Igihe untakambiye uri mu kaga, ndagutabara ; _
ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba, *
nkugeragereza ku mazi y’i Meriba.

9 Umva, muryango wanjye, nkuburire, *
Israheli, iyaba washoboraga kunyumva ! /

10 Iwawe ntihakabe Imana yindi, *
ntugapfukamire Imana y’imvamahanga !

11 Ndi Uhoraho, Imana yawe, yakuvanye mu gihugu cya Misiri ;*
wasamure cyane umunwa wawe, nzawuzuza.

12 Nyamara, umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,*
kandi Israheli ntiyanyumvira ; /

13 nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo, *
ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.

14 Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga ! *
Iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye,/

15 mu kanya gato nakubita abanzi bayo, *
ngacyamurira ikiganza ku bayirwanya, /

16 abanga Uhoraho bagatangira kumukeza,*
bagahora bakangaranye ubuziraherezo !

17 Naho umuryango wanjye nkawutungisha ingogore y’ingano, *
maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare !”

Hubahwe Imana Data na Mwana na Mwana na Roho Mutagatifu
Nk’uko bisanzwe iteka yubahwe n’ubu n’iteka ryose, Amen.

Inyikirizo3 : Imana yabagaburiye ku mugati w’ingano, ibahaza ku buki bw’ubuhura, alleluia.

IJAMBO RY’IMANA Rom 8, 10 - 11

Niba Kristu ari muri mwe, umubiri wanyu wo ugomba gupfa ku mpamvu y’icyaha, ariko mubeshejweho na Roho ku mpamvu y’ubutungane. Niba kandi Roho w’Uwazuye Yezu Kristu mu bapfuye abatuyemo, UwazuyeYezu Kristu mu bapfuye azabeshaho imibiri yanyu igenewe gupfa ku bwa Roho we utuye muri mwe.

R/ Kristu yikuye mu mva
* Alleluia, alleluia !
V/ We watobojwe imisumari ku giti cy’umusaraba kubera twe
* Alleluia, alleluia !
Hubahwe Imana Data. R/

IGISINGIZO CYA ZAKARIYA

Hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona ukundi ; mu gihe gito muzambura kuko ngiye kujya kwa Data, alleluia.

68 Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli,
koko yasuye umuryango we kandi akawukiza

69 Yatugoboreye ububasha budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we

70 nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera

71 ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

72 Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,

73 ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,

74 avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi
bacu,
azaduha kumukorera ntacyo twikanga,

75 turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.

76 Nawe rero wa kana we, uzitwa
umuhanuzi w’umusumba byose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo
umutegurire amayira,

77 ukamenyesha umuryango we umukiro,
bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.

78 Koko Imana yacu igira impuhwe zahebuje,
ari na zo zatumye Zuba-rirashe
amanuka mu ijuru aje kudusura,

79 akabonekera abari batuye mu mwijima
no mu gicucu cy’urupfu,
kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.

Hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona ukundi ; mu gihe gito muzambura kuko ngiye kujya kwa Data, alleluia.

IBISINGIZO N’IBISABISHO

Yezu Mwana w’ Imana nzima umva abagutakambira.

R/ Utwumve, Yezu wazutse.

Wowe wamurikiye umuryango wawe mu rugendo ukoresheje agacu kererana, utubere natwe uyu munsi urumuri rw’ubuzima.
Wowe wigishirije umuryango wawe hejuru y’umusozi ukoresheje Musa, utubere natwe uyu munsi ijambo ry’ubuzima.
Wowe wagaburiye Manu umuryango wawe mu butayu, utubere uyu munsi umugati w’ubuzima.
Wowe wuhiye umuryango wawe amazi avuye mu rutare, uduhe natwe uyu munsi Roho w’ubuzima.
(Ibisabisho byihariye)
Dawe, uri mu ijuru.

Mana, wowe wahaye umuryango wawe kugira uruhare ku mayobera ya Pasika, uduhe kumenya kugushimira buri gihe kubera izuka rya NyagasaniYezu Kristu dukesha umukiro wawe. We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen