Dimanche, 20-11-22

20. Dim –B- TRENTE QUATRIEME DIMANCHE DU TEMPS ORDINAIRE- CHRIST, ROI DE L’UNIVERS, So, G, C, PPr- Office propre. 1ère Lecture  : 2 S 5, 1-3 ; Ps 122(121), 1-2, 3-4, 5-6 ;2ème Lecture  : Col 1, 12-20 ; Évangile : Lc 23, 35-43. Homélie donnée par l’Abbé Marc NIZEYIMANA, Recteur du Grand Séminaire de Rutongo.
PREMIERE LECTURE - deuxième livre de Samuel 5,1-3

En ces jours-là,
1Toutes les tribus d’Israël vinrent trouver David à Hébron
et lui dirent :
« Nous sommes de tes os et de ta chair.
2Dans le passé, déjà, quand Saül était notre roi,
C’est toi qui menais Israël en campagne et le ramenais
et le SEIGNEUR t’a dit :
Tu seras le berger d’Israël mon peuple,
tu seras le chef d’Israël. »
3Ainsi, tous les anciens d’Israël
vinrent trouver le roi à Hébron.
Le roi David fit alliance avec eux,
à Hébron, devant le SEIGNEUR.
Ils donnèrent l’onction à David
pour le faire roi sur Israël.

PSAUME - 121 (122), 1-2, 3-4, 5-6

Quelle joie quand on m’a dit :
« Nous irons à la maison du SEIGNEUR ! »
2 Maintenant notre marche prend fin devant tes portes, Jérusalem !

3 Jérusalem, te voici dans tes murs ! Ville où tout ensemble ne fait qu’un !
4 C’est là que montent les tribus, les tribus du SEIGNEUR, là qu’Israël doit rendre grâce au nom du SEIGNEUR.

5 C’est là le siège du droit, le siège de la maison de David.
6 Appelez le bonheur sur Jérusalem :
Paix à ceux qui t’aiment ! »

DEUXIEME LECTURE - lettre de Saint Paul aux Colossiens 1,12-20

Frères,
12 rendez grâce à Dieu le Père
qui vous a rendus capables
d’avoir part à l’héritage des saints
dans la lumière.
13 Nous arrachant au pouvoir des ténèbres,
il nous a placés dans le Royaume de son Fils bien-aimé,
14 en lui nous avons la rédemption,
le pardon des péchés.
15 Il est l’image du Dieu invisible,
le premier-né, avant toute créature,
16 en lui, tout fut créé
dans le ciel et sur la terre.
Les êtres visibles et invisibles,
Puissances, Principautés,
Souverainetés, Dominations,
tout est créé par lui et pour lui.
17 Il est avant toute chose,
et tout subsiste en lui.
18 Il est aussi la tête du corps, la tête de l’Eglise :
c’est lui le commencement,
le premier-né d’entre les morts,
afin qu’il ait en tout la primauté.
19 Car Dieu a jugé bon qu’habite en lui toute plénitude
et que tout, par le Christ,
20 lui soit enfin réconcilié,
faisant la paix par le sang de sa Croix,
la paix pour tous les êtres
sur la terre et dans le ciel.

EVANGILE - selon Saint Luc 23,35-43

En ce temps-là,
On venait de crucifier Jésus,
35 et le peuple restait là à observer.
Les chefs tournaient Jésus en dérision et disaient :
« Il en a sauvé d’autres :
qu’il se sauve lui-même,
s’il est le Messie de Dieu, l’Elu ! »
36 Les soldats aussi se moquaient de lui.
S’approchant, ils lui présentaient de la boisson vinaigrée,
37 en disant :
« Si tu es le roi des Juifs,
sauve-toi toi-même ! »
38 Il y avait aussi une inscription au-dessus de lui :
« Celui-ci est le roi des Juifs. »
39 L’un des malfaiteurs suspendus en croix
l’injuriait :
« N’es-tu pas le Christ ?
Sauve-toi toi-même, et nous aussi ! »
40 Mais l’autre lui fit de vifs reproches :
« Tu ne crains donc pas Dieu !
Tu es pourtant un condamné, toi aussi !
41 Et puis, pour nous, c’est juste :
après ce que nous avons fait,
nous avons ce que nous méritons.
Mais lui, il n’a rien fait de mal. »
42 Et il disait :
« Jésus, souviens-toi de moi
quand tu viendras dans ton Royaume. »
43 Jésus lui déclara :
« Amen, je te le dis :
aujourd’hui, avec moi, tu seras dans le Paradis. »

MEDITATION (en Kinyarwanda)

Turi ku cyumweru cya 34 Gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya C ; icyumweru gisoza umwaka wa Liturujiya. Ni icyumweru kandi twizihizaho umunsi mukuru wa Kristu Umwami. Iyo bavuze umwami, duhita twumva umuntu w’igihangange, utegerwa, wiremereza. Ivanjili yo kuri iki cyumweru iratwereka Kristu yicaye ku ntebe ye y’ubwami ari yo “Umusaraba”. Ubwami bwa Kristu si nk’ubw’iyi si nk’uko We ubwe yabisubije Pilato. Ntibitangaje rero ko n’intebe yicayeho itandukanye n’iz’abami b’iyi si. Nyamara ntibikuraho ko ari Umwami wuje ikuzo ; kuko nyine ikuzo rye ryagaragariye ku musaraba. Aracira imanza ku ntebe y’umusaraba kuko ari ho yabwiriye igisambo cyari cyakatiwe urwo gupfa, ati “Ndakubwira ukuri : uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana”.
Muri iyi vanjili turasangamo ibintu bibiri ubusanzwe bihabanye ; bidaturana : urwango n’urukundo. Ivanjili yagize iti “Rubanda bagumaho bamurebera, abatware bo bakamunnyega … Abasirikare bo bakamukwena … Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na We yaramutukaga”. Kurebera, kunnyega, gukwena, gutuka ; ni amagambo agaragaza ukutita ku muntu uri mu kaga, yewe ahanini biturutse ku rwango. Nyamara ku rundi ruhande, batweretse urukundo rukomeye rwa Yezu ; wirengangiza ubugome bwose yagiriwe, akagirira impuhwe umugiranabi wari ubambanywe na We.
“Ngaho ikize ubwawe, na twe udukize” : Mu myumvire y’isi, umwami abanza kwikiza, akabona gukiza rubanda. Kandi rubanda na bo abakiza ashaka kugaragaza ubuhangange bwe ; na bo abakiza ku bw’inyungu ze. Nyamara Kristu we yabanje gukuza uriya mugiranabi wari ubambanwe na We ; yabanje kumukiza igihe amwijeje ko bazahurira mu ihirwe ry’Imana. Rubanda bari babivuze neza, n’ubwo batari bazi ibyo bavuga. Baragize bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize, niba ari Kristu intore y’Imana !” Kristu ntagamije kwikiza ubwe, ahubwo yakijije abandi. Ntaho kuba intore y’Imana bihuriye no kwikiza ubwe ; bo barabyumva nabi. Ahubwo kuba yarakijije abandi We akemera kubambwa ku musaraba, ni byo bimugira intore y’Imana. Nk’uko Yezu yamaganye Sekibi yamushukaga mu butayu ngo agaragaze ubuhangange bwe – nk’uko abami b’isi babigenza – n’ubu ku musaraba ntiyashatse kugaragaza ububasha afite bwo kuwikuraho.
Bariya bayahudi bamubwira ngo niyikize na bo abakize, bibwiraga ko ububasha bwe bwagombye gusumba ubw’Abanyaroma bari barabakoronije ; yagombaga kubabakiza. Kuri ubu Kiliziya – kuko Kristu “ari we Mutwe n’umubiri wa Kiliziya”, nk’uko Pawulo abitwibutsa mu isomo rya kabiri – ni yo igaragaza ubwo bwami bwa Kristu. Hari abibwira ko Kiliziya yagombye guhangara abayobozi bw’isi, ndetse bakayumvira. Ibyo ni ukwibeshya no guhusha. Twibagirwa ko intebe y’ubwami ya Kiliziya ari umusaraba. Ntabwo bitangaje ko Kiliziya yabangamirwa n’abayobozi b’isi mu kwamamaza ubwami bwa Kristu. Bitabaye ibyo, yaba yarakurikiye undi mwami utari Kristu. Guca bugufi no gucishwa bugufi kwa Kiliziya, ni byo bigaragaza ubwami n’ubuhangange byayo. Icyaranze Ubwami bwa Kristu ku ntebe ye ari yo musaraba ni ugusuzugurwa, gukwenwa, no kutukwa.
Ikindi cyaranze Ubwami bwa Kristu ku musaraba ni impuhwe : “Nyagasani bababarire kuko batazi icyo bakora.” Ubwami bwa Kiliziya na bwo bwagomye kugaragarira mu mpuhwe. Izi mpuhwe zihabwa uwemeye kwisubiraho. Intebe y’Ubwami bwa Kristu – ari wo musaraba – itera ukwisubiraho ; ituma abantu bigarukamo bakemera intege nke zabo : “Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we ! Twe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze ; naho we nta kibi yakoze.” Twagombye natwe kwigana uyu mugiranabi. Twe turyozwa ibyo twakoze, mu gihe Kristu We yaryojwe ibyaha byacu. Twagobye kugira inkomanga ku mutima, tukirinda ibyaha kuko ari byo byamubambishije. Hari n’abakunze kubikoresha mu ndahiro, bati “Ndagasubiza Yezu ku musaraba.”
Mu bubasha dufite, hari benshi batwoshya kubanza kwikiza, ubundi tugakiza abo twishakiye. Ese tubima amatwi nk’uko Yezu yabigenje ? Yezu aho kwikiza yakijije imbabare yari ibambwe iruhande rwe. Natwe iyo dutabaye imbabare tuba dukora umurimo wa cyami ; umwe muri ya mirimo itatu ya Kristu : Umusaserdoti, Umuhanuzi n’Umwami. Iyo dukora ibikorwa by’urukundo tuba duha urugero rwiza abatemera ko Kristu ari Umwami wabo ; bityo nabo bagashishikarira kumuyoboka. Ibikorwa by’impuhwe ni byo bizatugeza mu Bwami bwa Kristu.
Kristu ni We ntangiriro akaba n’iherezo ry’ibihe n’amateka ; ni “Alpha na Omega” nk’uko bivugwa hagendewe ku nyuguti zigize alufabe y’ururimi rw’Ikigiriki (“alpha” ni inyuguti ya mbere y’Ikigiriki, naho “omega” ni yo nyuguti ya nyuma). Isomo rya mbere ryatubwiye uko Abayisraheli bagiye kwinginga Dawudi ngo ababere umwami. Natwe twinginge Mwene Dawudi – Kristu – atubere Umwami. Nk’uko Kristu ari Umwami w’isi n’ijuru, yagombye no kuba Umwami wa buri wese muri twe. Nk’uko agenga ibihe n’amateka. Twagombye kureka akagenga ubuzima bwacu bwose ; amateka yacu yose. Ese ntayo twaba tumuhezamo ? Hari igihe tumwitabaza muri bimwe mu bigize ubuzima bwacu, mu bindi tukiringira ubundi bubasha butari ubwe. Kimwe nk’uriya mugiranabi, muri byose tujye duhora tumutabaza tuti “Yezu uranyibuke”.
Padri Mariko NIZEYIMANA, Umuyobozi w’Iseminari Nkuru ya Rutongo.