Itangazo risoza Inama y’Abepiskopi y’Igihembwe cya 4 cya 2018

ITANGAZO RISOZA INAMA Y’IGIHEMBWE CYA KANE Y’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA YATERANIYE I KIGALI KUVA TARIKI 4 KUGEZA KU YA 7 UKUBOZA 2018

Abepiskopi gatolika bahuriye mu nama yabo isanzwe y’igihembwe cya kane kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 7 Ukuboza 2018, ibera aho isanzwe ibera ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda i Kigali. Iyo nama yayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Nyuma yo kwiyambaza Roho Mutagatifu no kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, yishimiye ko Myr Selestini HAKIZIMANA yashyizwe mu Barinzi b’Igihango naho Myr Antoni KAMBANDA agatorerwa kuba Arkiyepiskopi mushya wa Kigali. Yaboneyeho gutangaza ingingo z’ingenzi zizaganirwaho ari zo : uburezi n’uburere mu Maseminari makuru, gusuzuma imbuto z’umwaka w’ubwiyunge, gutangiza umwaka w’ubucamanza muri Kiliziya, kumurikirwa aho inyandiko ibumbye igenamigambi ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu myaka itanu itaha igeze inozwa, kwigira hamwe uburyo buhamye bw’ikoranabuhanga bwo kurinda inyandiko ziri muri mudasobwa no kunoza zimwe mu nyandiko zizagenderwaho muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Nk’uko bisanzwe, umunsi wa mbere wabaye uwo gusangira ibyishimo n’imitwaro y’ubutumwa, amizero n’ingamba mu madiyosezi yose ndetse no ku isi yose ari ukugira ngo abemera bose bagire “umutima umwe n’amatwara amwe” (Intu 4,32). Kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda Myr Andrzej JÓZWOWICZ aza mu muhango wo gutangiza iyi nama y’igihembwe bisobanura nyine ubwo bumwe bw’Umuryango w’Imana, Kiliziya. Mu ijambo rye, Intumwa ya Papa mu Rwanda yunze mu rya Musenyeri Filipo RUKAMBA ashimira Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA umurimo mwiza yakoze, anakeza Mgr Antoni KAMBANDA ku nshingano nshya aherutse guhabwa na Nyirubutungane Papa Fransisko. Yabasangije ukuntu Kiliziya ishishikajwe cyane no kurengera uburenganzira bw’abana ndetse abamenyesha ko muri Gashyantare 2019 Abayobozi b’Inama z’Abepiskopi Gatolika bakomoka hirya no hino ku isi batumiwe na Papa mu nama yo kunonosora ingamba zo kwita ku bana. Ni no muri urwo rwego Abepiskopi bacyuye igihe batumiwe mu busabane na bagenzi babo ku munsi wa mbere.

Muri iyo nama kandi hari hatumiwemo abantu bahagarariye inzego zinyuranye kugira ngo bungurane ibitekerezo : abayobozi ba za Seminari nkuru zose zo mu Rwanda, impuguke mu igenamigambi no mu ikoranabuhanga, umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, abayobozi ba CRS (Catholic Relief Services), Mama Mukuru w’umuryango wa Benebikira bari muri yubile y’imyaka 100 n’abayobozi b’umuryango uhuza abiyeguriyimana (ASUMA).

Ingingo nyamukuru y’umunsi wa kabiri yigaga ku burere bw’abafaratiri muri za Seminari Nkuru, iya Rutongo n’iya Nyumba, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda. Abayobozi bazo bagejeje ku Bepiskopi ibyaziranze mu mwaka wasojwe muri Kamena 2018. Muri rusange gahunda z’umwaka ushize zagenze neza. Bimwe mu bibazo aba basaseredoti bagaragaje ni uko muri iyi minsi barimo kwakira abafaratiri bafite ubumenyi budahagije mu ndimi cyane cyane igifaransa. Bagaragaje ingamba bafashe nko kongera amasaha y’igifaransa n’ay’icyongereza ; gusa umusaruro nturagera ku rwego rwifuzwa. Nyuma y’ibiganiro birambuye kuri icyo kibazo, Abepisikopi biyemeje gushyiraho igihe gihagije cyo kwigishwa indimi abasaba kujya mu Iseminari nkuru bikabera mu rwego rwa diyosezi. Bibajije kandi niba igihe kitageze ngo ururimi rwigishwamo ruhinduke, amasomo atangwe mu cyongereza ! Basanze uyu mwanzuro ukeneye kubanzirizwa n’ubushakashatsi bwimbitse bugambiriye ireme ry’uburezi. Ni yo mpamvu basabye abarezi bo mu Maseminari makuru yose guhura, bakigira hamwe uko ibyo bibazo byakemuka bagakora raporo izashyikirizwa inama yabo itaha. Bemeje kandi ko abarimu bigisha mu Iseminari Nkuru na bo bajya bahabwa amahugurwa akenewe kugira ngo uburere bw’abafaratiri bugende neza. Abepiskopi basabye komisiyo ishinzwe gukurikirana umushinga wo kuvugurura inyubako za Seminari Nkuru ya Rutongo kuwihutisha ! Bashyigikiye ko umusanzu w’abapadiri n’uw’abalayiki watangwa vuba kugira ngo inkunga itegerejwe kuri Perezida wa Repubulika izasange imyiteguro igeze kure.

Imbuto z’umwaka w’ubwiyunge ni nziza kandi buri diyosezi yagize umwihariko wayo. Ni ngombwa ko abahuzabikorwa by’ikenurabushyo muri za diyosezi bahuza abahagarariye inzego zinyuranye kugira ngo hanozwe ibyagezweho. Ndetse n’abanyamabanga b’amakomisiyo y’Inama y’Abepiskopi bagomba gusohoza neza ubwo butumwa kugira ngo imbuto nyinshi Z’uyu mwaka zisangizwe ababyifuza bose.

Muri iyi nama kandi, Abepiskopi bunguranye ibitekerezo ku musanzu wa Kiliziya mu rwego rwo gufasha abakristu gatolika by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi. Bemeje ko ubutumwa bazandikira abakristu mu ntangiriro y’igisibo, buzaba bukubiyemo ibikorwa bifatika bizabafasha mu gihe cyo kwibuka. Bemeje na none ko komisiyo ya Liturujiya itegura amasengesho yazakoreshwa mu icyo gihe. Abepiskopi bashimangiye kandi ko misa yo gusabira abazize jenoside yakorewe abatutsi yari ku wa 6 wa nyuma w’ukwezi kwa Mata, yimurirwa ku wa gatandatu wa mbere wa Gicurasi kubera impamvu z’umuganda ngarukakwezi. Uyu mwaka hazaba ari ku itariki 4 gicurasi 2018, ubwo abakristu bose bazaba bazirikana mu isengesho izo nzirakarengane.

Abepiskopi baganiriye ku nyubako y’aho ibiro by’Inama yabo bizimukira ku Ruyenzi. Iyi nyubako imaze imyaka 2 itangiye. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE ushinzwe gukurikirana ibyayo, yabamenyesheje ko inzu igeze mu gihe cyo gukingwa, ariko ko akazi gasigaye ari kenshi. Yababwiye kandi ko abari baremeye inkunga benshi bisubiyeho, ko hagomba rero gushakwa abandi ndetse ko n’imisanzu y’amadiyosezi yatangwa vuba.
Muri iyi nama kandi, Abepiskopi bishimiye byinshi mu bikubiye mu nyigo y’igenamigambi ry’iyogezabutumwa ryo mu myaka 5 iri imbere (2019 – 2023) ndetse bayikorera ubugororangingo. Basanze ari ngombwa kuvugurura iyogezabutumwa kugira ngo ukwemera kubashe gusubiza ibibazo biriho muri iki gihe abakristu bose babigizemo uruhare.

Abepiskopi bishimiye imikorere y’urukiko rwa Kiliziya bigaragara ko rutangiye gushinga imizi ! Aho hari mu muhango wo gutangiza umwaka mushya w’ubucamanza wabaye ku 6 Ukuboza 2018. Basabye abacamanza gukomeza gushyira ingufu mu gutuma urukiko rwa Kiliziya rumenyekana kugira ngo rufashe benshi bafite ibibazo bijyanye n’amasakaramentu.

Mu gusoza inama, Abepiskopi bahuye n’ibyiciro binyuranye by’abatumirwa. Baganirijwe ku buryo bwo kurinda ibikorerwa muri mudasobwa kimwe n’ibigenda kuri murandasi. Basanze ikibazo cy’umutekano wabyo kigoye, kandi biyemeza kugira icyo bagikoraho muri diyosezi bayobora. Banakiriye kandi umuyobozi w’umuryango wa Benebikira, wabagejejeho aho imyiteguro ya Yubile y’imyaka 100 y’uwo muryango igeze. Iyo Yubile izaba ku itariki 8 Nzeri 2019. Bakiriye kandi abayobozi b’umuryango ASUMA (Association des Supérieurs Majeurs), baganira ku mikorere n’imikoranire mu iyogezabutumwa. Bemeranyijwe ko bagiye kwita cyane ku iyogezabutumwa mu rubyiruko no ku miryango mishya igenda ivuka kugira ngo bayihe umurongo hakiri kare.
Imirimo y’iyi nama yashojwe bemeje ingengabihe y’umwaka w 2019 ku wa gatanu tariki ya 07/12/2018. Abepiskopi bifurizanyije Noheli nziza n’ umwaka mushya muhire wa 2019.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 07/12/2018
Padiri Martin NIZIGIYIMANA, Umunyamabanga Mukuru
w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda

Myr Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare
akaba na Perezida, w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda