Présentation de Musha

Imiterere ya paruwasi ya Musha

Paruwasi ya Musha yitiriwe mutagatifu Dominiko Saviyo yashinzwe 1969. Iherereye mu karere k’ikenerabushyo ka MASAKA, muri Arikidiyosezi ya Kigali. Igizwe n’amasantarali 4 ariyo : Musha, Gahengeri, Janjagiro na Nyagasambu. Paruwasi ya Musha ifite Succursale 6 arizo : Musha, Duha, Cyimbazi, Rutoma, Runyinya na Kibare, n’imiryangoremezo isaga 196.

Mu Majyaruguru ihana imbibi na paruwasi Rwamiko, Muhura na Kiziguro byo muri Diyosezi ya Byumba, aho dutandukanywa n’ikiyaga cya Muhazi, mu Majyepfo hari Paruwasi ya Kigarama, mu Burasizuba hari Paruwasi ya Rwamagana, mu Burengerazuba hari Paruwasi ya Ndera, na Kabuga. Paruwasi ya Musha yambukiranywa n’umuhanda Mpuzamahanga wa Kigali – Kagitumba/Rusumo. Muri paruwasi ya Musha hagwa imvura uko bikwiye mu bihe by’ihinga by’umwaka kandi harangwa n’ubushyuhe buri mu rugero.

Incamake ku mateka yaranze paruwasi

Paruwasi ya Musha yashinzwe mu 1969 ibyawe na paruwasi ya Rwamagana yari iyo muri Archidiyosezi ya Kabgayi, iyobowe na Musenyeri Andereya Perraudin. Mbere yuko iza i Musha Abapadiri b’Abamisiyoneri babanje gufata ikibanza i Nzige ho muri Santarali ya Kigarama barahakoma (bashyiraho ikimenyetso cy’imbibi ko hafashwe). Uwitwa NGWIJE Jean niwe wakoreraga umurimo w’ubukateshiste muri icyo kibanza.

Bitewe n’uko mu gace ka Musha ariho hari iterambere (amabuye y’agaciro, urukiko rwa canton, ibiro bya Komini Musha, umuhanda mpuzamahanga) ni naho hubatswe paruwasi Musha aho kuyubaka i Kigarama ; ubu aho icyicaro cya paruwasi kiri niho Umutware RWUBUSISI yari atuye, paruwasi ya Musha yahawe ikibanza n’umugore we Therese UWAMWEZI ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umupadiri wa mbere yitwaga GISENSI aho yicaraga habaga hateguye ishinge babanje kuyicuma nk’umukeka, inkuta zaho zari ibibambano ; uwateguraga mu kiliziya yari Therese UWAMWEZI, umuyobozi wa santarali yari Joseph SIMBIZI, abari abasomyi bari : Mwarimu GASHAGAZA Jean, Charles BUTERA, umukateshiste mukuru yari Gervais NGIRUMPATSE, umwanditsi GAKWAYA Jean Baptiste, uwari uhagarariye abatishoboye NGARATE Fidèle.

Abigiraga umubano bigishwaga na Odette (umugore wa NGARATE ), icyo gihe abakiristu baririmbaga zaburi, kandi bakibanda no kururimi rw’ikiratini. Basengerega mu kibeho intebe bicaragaho twari uduti bashingaga bagatambikaho igiti cy’umuhirima kugeza mu 1975 hubakwa inyubako ya Kiliziya isengerwamo kugeza ubu.

Mu kubaka Kiliziya, umushinga watangijwe n’Abapadiri b’Abasereziyani bakifashisha imbaraga z’abakiristu, aho bategura ibipande by’imiganda kandi ukoze agasinyirwa, uwari uhagarariye inyubako yitwaga Joseph RUGIRAMIGABO (UGIRASHEBUJA).

Kuva paruwasi ya Musha ishinzwe kugeza mu 1994 yayoborwaga n’umuryango w’Abapadiri w’Abasereziyani baje gusimburwa n’Abapadiri ba Diyosezi biganjemo abenegihugu ari nabo bayiyobora ubu. Mu 2008, Paruwasi ya Musha yari igizwe n’amasantarali 7 nyuma yo kubyara Paruwasi ya Kigarama ; ubu isigaranye amasantarali 4.

Clergé paroissial
1. Abbé François NSANZABACU
2. Abbé Martin NTEZIRYAYO

Adresse
Agasanduku k’amabaruwa : 442 KIGALI
Terefoni : 0788845061
Imeri : mushaparish@yahoo.fr

RETOUR