Kuva mu kuboza 1994 kugeza mu w’1996, Myr Ferederiko Rubwejanga wari umwepiskopi wa Kibungo, yabaye n’umuyobozi wa Byumba. Ku wa 25/03/1996, Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II, yatoreye padiri Serviliyani Nzakamwita kuba umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 2/06/1996. Nyuma y’imyaka 26 ayobora iyi diyosezi, Myr Seriviliyani (wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru) yasimbuwe na Myr Papiyasi MUSENGAMANA. Yatorewe kuyobora diyosezi ya Byumba ku wa28 Gashayantare 2022 ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 14 Gicurasi 2022. Intego ye : Mu Rukundo n’Imbabazi .
Incamake y’Ubuzima bwa Myr Papiyasi MUSENGAMANA. Myr Papiyasi yavutse ku wa 21 Kanama 1967 muri Paruwasi ya Byimana, Diyosezi ya Kabgayi. Amashuri abanza yayize i Mwendo kuva mu 1974 - 1982. Amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi kuva 1982 - 1988. Umwaka wa mbere wa Seminari Nkuru yawigiye I Rutongo kuva 1988 kugeza 1989 ; Imyaka ibiri ya Filozofiya yayigiye mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi kuva mu 1989 kugeza 1991. Tewolojiya yayigiye muri Kaminuza Gatolika y’i Yaoundé muri Kameruni (1991-1996). Yahawe ubupadiri ku wa 18 Gicurasi 1997. Yabaye Umunyamabanga w’umwepiskopi (1997-1999). Kuva mu 1999 - 2005 yagiye kwiga mu Budage muri Albert-Ludwigs-Universität Freiburg ahavana impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) muri Tewolojiya na Bibiliya. Yabaye padiri wungirije wa Paruwasi ya Kamonyi kuva 2005-2006. Yabaye Padiri ushinzwe umutungo wa diyosezi (Econome Diocésain) ya Kabgayi kuva 2006 - 2013. Mu 2013 yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi (Vicaire Général) wa Kabgayi. Kuva 2018 kugeza atorewe kuyobora diyosezi ya Byumba, yari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo ya Nyakibanda.