Padiri Libère Kambanda wa Diyosezi ya Butare azashyingurwa ku wa kane, 19/04/2018

JPEG - 24.6 ko
Nyakwigendera Padiri Libère Kambanda, Diyosezi Butare

Nk’uko tubikesha itangazo ryo kubika ryatanzwe n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Nyakwigendera Padiri Libere Kambanda, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 tariki ya 17/04/2018, azize impanuka y’Imodoka (yabere i Kirengeri ho mu Murenge wa Byimana, ndlr), azashyingurwa kuri uyu wa 4 tariki ya 19/04/2018. Imihango yo kumusezeraho izatangira 09h30 za mu gitondo muri Cathedrale ya Butare ikurikirwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyo kumuhekereza 11H00.

Imana imwakire mu bayo kandi imwiyereke iteka.

JMV Uwitonze, DOCICO