Amasezerano y’Ubufatanye Mu Burezi Hagati ya Kiliziya Gatolika Na MINEDUC Noneho Yaraba Ari Hafi Gusinywa

Mu gihe kitarenze amezi 3, Amasezerano y’ubufatanye mu burezi hagati ya Kiliziya gatolika na MINEDUC araba yashyizweho umukono- Myr Rukamba

Icyo ni icyizere cya Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Aya masezerano azaba agena imicungire y’amashuri Kiliziya gatolika ifashwamo na Leta yitezweho gutuma buri ruhande rwita ku birureba hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

JPEG - 227.7 ko
Myr Filipo R. umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida wa C.Ep.R

Mu kiganiro na DOCICO, Myr Rukamba unashinzwe uburezi gatolika mu Rwanda yemeje ko mu gihe kitarenze amezi atatu, Leta na Kiliziya bizaba byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu burezi amaze igihe kinini ategerejwe kandi yakunze kuvugwaho kenshi.
Myr Rukamba agaragaje iki cyizere, nyuma gato y’uko Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bemeje ko umwaka w’ubutumwa wa 2022-2023 uzitwa “Umwaka w’uburezi mu mashuri”.
Aho baragaraje ko uburere buhera mu rugo bukunganirwa n’umuryango mugari, bugashimangirwa n’abarezi b’ingeri zose kugeza umwana akuze akabasha kuba na we yarera abandi. Bityo, ngo bakaba basanga ubufatanye ari ngombwa kugira ngo umwana adahagama hagati y’ibyiciro bitandukanye by’abamwitaho.
Myr Rukamba ati « Ukudashyirwaho umukono kw’ayo masezerano bigira ingaruka mbi ku micungire y’amashuri Kiliziya ifashwamo na Leta kandi bigatera ikibazo mu ishyirwaho ry’abakozi ».

Ni iki cyatumye aya masezerano atinda ?
Myr Rukamba avuga ko igihe cyagiye kiba inzitizi kuko ngo uburezi ari ikintu cyihuta, kijyana n’igihe. Ati « N’ubu ngubu tubirimo, turizera yuko tugiye kubirangiza noneho, ariko inzitizi ya mbere ni uko hari ibintu byinshi byihuta mu burezi, bigatuma rero wenda abantu basa n’abatumvikana neza ngo basinye ayo masezerano. Ibihe byarahindutse, yee, ibihe birahinduka, abana biga byinshi bitandukanye n’iby’igihe cyacu ».
Avuga ko muri uyu mwaka bemeje ko bazareba ibijyanye n’uburezi kuko noneho igikuru gitangiye kugaragara hirya no hino atari uko abana biga ahubwo ngo hari ibintu bibiri bigomba kwitabwaho. Myr Rukamba ati « Hari abiga, ugasanga ibyo biga atari byinshi, bigatera rero ibindi bibazo kuko abenshi bazagomba kujya ku isoko ry’akazi, bagomba kumenya neza ibyo bize. Icya kabiri kijyana na byo, ni uko noneho wa mwana wize ibintu, akiga imibare, ubutabire, akiga ibinyabuzima agomba no kugira umutima muzima bituma nyine azabaho neza nyuma kandi n’ubu ngubu akiga neza, kuko dufite ibibazo byinshi by’abana ».

« Ubwenge budafite umutima burisenya »
Kuri Myr Filipo Rukamba, gushingira uburezi ku bwenge gusa ngo ntaho byageza abana kuko ngo ibintu n’izindi mbaraga zindi ku muntu udafite umutima ntacyo bimumarira, arabyisenyera. Ati « Utekereze ko nk’ubu, ndakeka, niba ibyo nasomye ari byo, hari abana ibihumbi 19 batwaye inda bakiri mu ishuri. Ni ikibazo gikomeye kireba ababyeyi, ntabwo kireba Leta gusa, ni ikibazo kireba ababyeyi, kitureba,kireba abo bana, imyumvire yabo,gutangira kubumvisha yuko ubusambanyi ntacyo bumaze,ntaho bubageza, ko biyica, bakica n’ubuzima bwabo,bakica n’ubuzima bw’uwo nguwo babyaye kuko bizabarushya kumurera, bizabarushya kumukuza neza. Eeeh ! Hari abana usanga ku myaka 15, 16 afite umwana muto ! Icya mbere rero ni umutima, ni ukugira umtima muzima ».

Umuntu wese agengwa n’umutwe
Ayo ni yo magambo Myr Rukamba akoresha agaragaza akamaro k’amasezerano y’ubufatanye mu burezi hagati ya Leta na Kiliziya. Ati « Iyo umutwe utumva neza aho ugana, na wa muntu ntamenya aho agana ». Akaba ahera aho ashimangira ko ayo masezerano azatuma ibintu bijya ku murongo, hakagaragazwa uko abarimu bajyaho, uko abanyeshuri bakirwa n’ibindi n’ibindi. Myr Rukamba ati « Iyo abantu babona neza aho bajya, bituma n’umurimo woroha, n’akazi kagenda neza. Ni ukuvuga yuko bizafasha abana, bizafasha ababarera, bizafasha Leta, bizafasha Kiliziya, bizadufasha twese kuko bizaba biduha umurongo dukurikira  ».
Icyizere ku isinywa ry’aya masezerano cyaherukaga kumvikana mu kanwa ka Dr. Eugène Mutimura, wari Minisitiri w’uburezi, ubwo yari mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika mu Rwanda-‘Edition 2018’, ku wa gatanu, tariki ya 22 Kamena 2018, kuri Stade ya Nyamirambo. Mu ijambo yavuze kuri uwo munsi, Dr. Mutimura yari yasezeranyije gutangaza mu minsi mike ibyavuye mu biganiro n’intambwe zatewe mu gukemura ibibazo byari byaragiye bibuza isinywa ry’ayo masezerano.
Ibyo akaba yarabivuze nyuma y’uko Nyiricyubahiro Myr Filipo RUKAMBA n’ubundi yari yongeye kubyutsa ikibazo cy’itinda ry’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu burezi hagati ya Leta na Kiliziya anagaragaza ko yari amaze igihe kirekire aganirwaho.

Imibare yo mu mwaka wa 2019 igaragaza ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yonyine yari ifite amashuri abanza n’ayisumbuye arenga 1.370 yigamo hagati ya 35% na 40% by’abanyeshuri bose mu gihugu.
DOCICO/CEPR