CVX- Umuryango W’Ubuzima Bwa Gikristu

Washinzwe mu 1568, ugera mu Rwanda mu 1986.

UMURYANGO W’UBUZIMA BWA GIKRISTU ni umuryango watangiriye i Roma mu kinyejana cya 16 utangijwe n’umuyezuwiti Jean Leunis wifuzaga ko abalayiki badahezwa mu myitozo ya Roho dukesha Mutagatifu Inyasi wa Loyola (Exercices spirituels). Umuryango wemewe na Papa Gerigori wa XIII mu 1584. Ubu umuryango ugendera ku mategeko yemejwe n’inteko rusange yateranye mu 1990 akanemezwa na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu kwezi k’Ukuboza k’uwo mwaka.
Umuryango ukivuka witwaga “Congrégation mariale”. Mu mwaka w’1967 ni bwo wahinduye izina maze witwa Umuryango w’Ubuzima bwa Gikristu “Communauté de vie Chrétienne”, “CVX” mu magambo y’impine y’iGifaransa.
Mu Rwanda, umuryango wa CVX wahageze mu 1986 utangijwe n’abapadiri b’Abayezuwiti : Gasenge Jean Berchimas, Rutagambwa Innocent (+) na Gahizi Patrick (+) ; Ukaba waremewe ku rwego rw’isi yabereye i Fatima muri Portugali kuva ku itariki ya 12 kugera kuri 21/08/2008. Kugeza ubu, umuryango “CVX” ukorera mu bihugu 59 ku isi yose.
Icyo umumari abawurimo.
Abari mu muryango bihatira gukurikira Kristu bamamaza Ivanjili, bakora ibikorwa by’urukundo muri Kiliziya bafashijwe n’imyitozo ya Mutagatifu inyasi wa Loyola.
Inzego zigize umuryango kuva hejuru kugeza hasi
• Inteko rusange ku rwego rw’isi (Assemblée générale),
• Komite nyobozi ku rwego rw’isi ;
• Ibiro bikuru bihoraho by’i Roma (Bureau permanent) ;
• Inteko rusange ku rwego rw’igihugu ;
• Komite nyobozi ku rwego rw’igihugu ;
• Ibiro bihoraho ku rwego rw’igihugu ;
• Imiryango y’ibanze (communautés locales).

Icyo umumari abawurimo

Aho abayezuwiti bagera hose, bageragezaga gushinga uwo muryango, bagira ngo bafashe abalayiki kwitagatifuza. Mu Rwanda, uwo muryango watangiriye muri Centre Christus (Kigali) n’i Butare (muri Kaminuza y’u Rwanda). Ubu muri Centre Christus hari imiryango y’ibanze igera kuri 18, kimironko hari imiryango y’ibanze 5, i Kabgayi umwe, i Butare hari yo umwe, Muri paruwasi ya Nkanka (Cyangugu) hariyo umuryango w’ibanze umwe, muri paruwasi ya Mashyuza hariyo umwe.
Umuryango CVX ufasha abakristu babyifuza kwiherera mu gihe cy’umunsi umwe, iminsi 8 cyangwa ukwezi. Ufasha kandi abanduye agakoko gatera SIDA, imfubyi za SIDA n’abatishoboye b’ingeri zose.

Ibinyamakuru bivuga ku muryango
Ku Rwego rw’isi hari inyamakuru kitwa “Progressio” kiboneka kuri www.cvx.elc.net
- Mu Rwanda hari ikinyamakuru cyitwa “inzira y’ubuzima”.
- Inzego z’ubuyobozi mu Rwanda
- Adresse : Centre Christus BP 6009 Kigali –Rwanda
- Umubare w’abagize umuryango mu Rwanda : 160