Umuryango w’Abagide mu Rwanda

ABAGIDE (AGR) 1910

Umuryango w’Abagide wanshinzwe n’umwongereza Robert Baden Powel mu 1910, ugera mu Rwanda mu 1957. Yabanje gushing Abaskuti mu 1907, aza kubona ko umwana w’umukobwa na we akeneye uburere bwihariye, nuko ashinga n’ishami ry’abakobwa, abita abagide.
Abagide ni umuryango w’agisiyo gatolika udaharanira inyungu, ukaba wibanda ku burere bw’umwana w’umukobwa, haba mu by’iyobokamana, mu muco no mu bundi bumenyi. Ufasha abawurimo kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri.
Inzego zigize umuryango kuba hejuru kugeza hasi.
- Inteko rusange (Assemblée générale)
- Komite y’igihugu (Comité national)
- Abagenzuzi (Commissaires aux comptes)
- Inteko rusange y’intara (Assemblée régionale)
- Komite y’intara (Comité régional)
- Komite y’Akarere (Comité de District)
- Abanyamuryango (Membre)

Uko umuryango wagiye ukwira hirya no hino.
Umuryango wabanje kwegera ibigo by’amashuri na za paruwasi mu Rwanda hose maze uhashinga inteko.

Icyo umuryango umariye abatawurimo
- Mu gihe cya Noheli abagide bakusanya infashanyo igahabwa abakene ;
- I Gikondo (Kigali), bafite ishuri ry’ikiburamwaka ryigwamo n’abana bose nta kuvangura. Si ngombwa ko baba bari ab’abagide. Bahafite n’irindi shuri ryigisha imyuga abana b’abakobwa ritarobanuye.
- Umuryango w’Abagide mu Rwanda ufasha abari n’abategarugori kwiteza imbere.
- Mu gihugu hose, abagenerabikorwa hatarimo abagide barenga ibihumbi 25.

Ibinyamakuru bivuga ku muryango
- Umurava
- Uruhuri rw’inyamanza
- Vers la promesse