KWITA KU MURYANGO : Ingufu zirahari ariko zimwe ntizunze ku zindi. Padri Martin Nizigiyimana/ Umunyambanga Mukuru wa CEPR

Kuri uyu wa 24 mutarama 2023, Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda(CEPR) irantangaza ubushakashatsi yakoze ku buryo bukoreshwa n’inzego zitandukanye mu kubungabunga ubusugire bw’umuryango.

Padri Martin NIZIGIYIMANA, Umunyamabanga Mukuru w'Inama Y'Abepeskopi Gatolika mu Rwanda

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera muri Hoteli Ste Famille mu mushyikirano ku bibazo byugarije umuryango no ku mahirwe u Rwanda rufite yo guteza imbere ubusugire bwawo mu bwumvikana.

Padiri Martin Nizigiyimana,Umunyamabanga Mukuru wa CEPR avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo mu gukemura ibibazo bikomeje kugariza umuryango.

Ati "Bikomeje kugaragara ko umuryango ukomeje kwibasirwa n’ibibazo byinshi n’ubwo inzego zitandukanye zikora ibyo zishoboye ngo bikemuke. Tugamije rero gufatanya n’abandi mu kureba amahirwe ahari no kuganira ku buryo twayakoresha twese dufatanyije mu gucogoza ibyo bibazo".

Iki gikorwa kizayoborwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda,Arkiyeskopi wa Kigali,akaba na Perezida wa CEPR ndetse na Perezida wa Komisiyo ya CEPR ishinzwe kwita ku muryango.

Uretse abepiskopi gatolika mu Rwanda bazaba bahari,biteganyijwe ko uyu mushyikirano uzitabirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Bayisenge Jeannette n’abandi batumirwa bahagarariye inzego zitandukanye zigira uruhare mu gusigasira ubusugire bw’umuryango.

DOCICO/CEPR