NKANGA

Imiterere ya paruwasi

Paruwasi Nkanga yashinzwe taliki 15/09/2012. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, umunsi mukuru wa paruwasi ukaba wizihizwa taliki 28 ugushyingo buri mwaka. Paruwasi Nkanga yavutse kuri paruwasi ya Rilima ari iya makumyabiri na karindwi (27) muma paruwasi agize arikidiyosezi ya Kigali.
Ifite amasantarali ane, atatu muri yo akaba aherere ye mu murenge wa Rweru indi mu murenge wa Gashora, na sikirisare imwe. Paruwasi Nkanga ituwe n’Abakristu gatolika 9,193 babatijwe. Ikaba iherereye mu karere ka Bugesera.

Urutonde rwa santrali n’imiryango remezo iyigize
1.Santarali Mwendo ifite imiryango remezo mirongo ine (40)
2.Santarali Nkanga ifite imiryango remezo mirongo ine n’irindwi (47)
3.Santarali Nyiragiseke ifite imiryango remezo cumi n’itandatu (16)
4.Santarali Kivusha ifite imiryango remezo cumi n’icyenda (19).

Clergé paroissial
1.Padiri Albert UWAYEZU
2.Padiri Alain Robert UMUHIRE

Adresse

BP 442 Kigali
Tél. : 0788611002/0784519598
E-mail : paroissenkanga2012@gmail.com