GUSUZUMA IGENAMIGAMBI MURI ZA KOMISIYO 2024

INAMA YAHUJE UBUNYAMABANGA BW’INAMA NKURU Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA N’ABANYAMABANGA B’AMA KOMISIYO

Kuva kuwa 16-19 Mutarama 2024, I Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi hateraniye inama yahuje abahagarariye Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’abanyamabanga b’ama Komisiyo.
Ni inama yari igamije gusuzuma ibyo igenamigambi ry’imyaka 5 ryagezeho. Abitabiriye ibi biganiro bemeza ko hari byinshi byagezweho n’ubwo ingaruka z’icyorezo cya Covid 19 u Rwanda rwamazemo imyaka isaga 2 hari ibikorwa by’amakomisiyo zakomye mu nkokora. Gusa na none iki gihe nticyabaye imfabusa burundu kuko hari ingamba zashyizweho zo kugaruza ibyo cyadindije, zirimo izo kuvugurura ibyakozwe no kongera imbaraga mu bitarakozwe.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Padiri Martin NIZIGIYINAMA wari uyoboye iyi nama yatangaje ko Komisiyo ari amaboko ya Kiliziya akora iyogezabutumwa mu bufatanye n’ubwuzuzanye.
Yagize ati : "Amakomisiyo arakorana ariko iyi mikoranire ikeneye kunozwa kuko Kiliziya iri ahantu hose. Hakwiye kandi ko ubutumwa bwa Kiliziya abakristu babugiramo uruhare guhera ku muryango remezo, kuri Santarari, kuri Paruwasi, Kuri diyosezi no ku rwego rw’Inama nkuru yAbepiskopi noneho amakomisiyo akaba amaboko afasha izi nzego gutunganya ubutumwa bwa Kiliziya."
Umunyamabanga wa Komisiyo ya Kateshezi Sr Geneviève UWAMARIYA yishimira ko iyi komisiyo ko bageze kuri byinshi. Ibyo bari bifuje kugeraho babigezeho. N’igihe cya Covid 19 biyambaje uburyo bwo kogeza inkuru nziza hifashishijwe ibitangazamakuru nka Pacis TV kandi byatanze umusaruro ushimishije. Akomeza avuga ko iyi Komisiyo ari ndakumirwa kuko igera mu byiciro byose by’abantu baba abana, urubyiruko, abakuze n’abandi bose bagize umuryango.
Sr Geneviève agaruka ku butumwa bw’abakateshisti, yavuze ko umukateshisti ari ndasimburwa mu mateka y’ Ivanjili mu Rwanda kandi agira uruhare rukomeye mu nyigisho za Kiliziya. Mubyo iyi Komisiyo yishimira yegezeho harimo ko mu Rwanda hasigaye hariho umunsi w’umukateshisti wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cyegereye umunsi mukuru wa Mutagatifu Andereya Kagwa, Uwahowe Imana w’I Buganda Kiliziya yagize umurinzi w’abakateshisti. Umukateshisti afite sitati imugenga, buri mwaka abakateshisti bakora urugendo nyobokamana I Namugongo kugira ngo babe abahamya koko b’Ivanjili, kandi byose bagafatira urugero kuri Yezu Kristu we Mukateshisti mukuru ari na We ubaha imbaraga zo gusohoza ubutumwa bwabo.
Ibanga iyi komisiyo ikoresha kugira ngo igere ku ntego zayo ni ugukora cyane no kumenya gukorana n’inzego zose kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’umuryango. Ikindi ni uko Abakateshisti b’ubu bajijutse bahabwa inyigisho zibafasha kwigisha abandi ku buryo usanga hari abakateshisti biga muri za Kaminuza.
Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda igizwe n’Amakomisiyo 21 arimo ubwoko bubiri : Hari ahura rimwe na rimwe atagira ibikorwa bihoraho, abayigize barimo Perezida, umunyamabanga n’abandi bayigize bagahura biga ikibazo runaka ariko ntizigire abakozi bahoraho. Hari n’amakomisiyo afite abakozi bahoraho.
Kugira ngo amakomisiyo agere ku ntego zayo bisaba kuvugurura imikorere n’imikoranire hagamijwe gufasha abantu kugira imibereho myiza ishingiye ku ijambo ry’Imana.
Madame Agnes MUKANDINDA/ DOCICO