MUSENYERI EDOUARD SINAYOBYE AVUYE MURI SINODI I ROMA 2023

SINODI IDASANZWE Y’ABEPISKOPI YO KU WA 4-29/11/2023 IBUMBIRA HAMWE BOSE ITUGIRA TWESE ABASANGIRANGENDO
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Pacis TV, Radio Maria Rwanda, Kinyamateka n’ibiro bishinzwe itangazamakuru mu Nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard SINAYOBYE umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu akaba ashinzwe ibikorwa bya Sinodi mu Nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda yatangaje ko iyi sinodi avuyemo yari Sinodi idasanzwe kuko ibumbira hamwe bose, igira abakrisu bose abasangirangendo.
Nk’uko yabitangaje, avuga ko iyi Sinode idasanzwe kuko yigaga ku mibereho ya Kiliziya ndetse n’uburyo isohoza ubutumwa bwayo muri ibi bihe kandi ikaba ibumbira hamwe abakristu bose, akaba ari yo mpamvu isaba ababatijwe bose guhagurukira icyarimwe bakaba abasangirangendo mu butumwa bwo kwamamaza Yezu Kristu.
Iyi sinodi yitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye mu byicio binyuranye bya kiliziya : Papa, Abepiskopi, Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki. Hakozwe ibikorwa binyuranye birimo isengesho. Iminsi 3 ya mbere abayitabiriye bayimaze biherereye basenga, bahabwa inyigisho kandi bashengereye. Bakoze n’indi myitozo ya roho mu rwego rwo gusabira sinode. Iri sengesho ryakomeje no mu yindi minsi yose ya sinode.
Ibyaganiriweho ni ibyo abakristu bavuze uhereye hasi mu miryango remezo byahurijwe hamwe uhereye mu ma Diyosei, hakorwa icyegeranyo ku rwego rw’ibihugu, ku rwego rw’imigabane, nyuma icyegeranyo gikorwa ku rwego rw’isi yose. Ibikorwa byose byaranzwe no gushishoreza hamwe ku bitekerezo byatanzwe n’abakristu, inteko ya sinodi ibiha umurongo nyuma hategurwa inyandiko igaragaza icyegeranyo cy’ibyemeranyijweho mu matsinda anyuranye, ikorerwa ubugororangingo nyuma iratorwa.
Myr Edouard Sinayobye yagarutse ku ngingo z’ingenzi zaganiriweho ari zo :
1. Ishusho ya Kiliziya igendera hamwe, izira amacakubiri ayo ariyo yose
2. Bose ni abigishwa, bose ni abogezabutumwa : Bose bivuze abagize kiliziya bose. Kiliziya muri kamere yayo ibereyeho gukora ubutumwa. Muri batisimu, kiliziya yaduhaye twese ubutumwa : kuba abogezabutumwa. Sinodi yibukije ko umuryango ukwiye kuba umuryango w’iyogezabutumwa (Famille missionnaire)
3. Kudanangira injishi y’ubumwe dusangiye, kubaka ubumwe bw’umuryango : Abakristu mu byiciro byose nk’abagize umuryango w’Imana bakeneye guhora bigishwa kugira ngo bumve neza kiliziya. Iyi ngingo inavuga ubushishozi-rusange. Kiliziya ikwiye kuba kiliziya itega amatwi kandi iherekeza abakristu mu buzima bwabo.
Iyi sinodi yitabiriwe n’abagore 54, ibi bikaba ari bimwe mu byaranze udushya tw’iyi sinodi ugereranyije n’izayibanjirije

Byegeranyijwe na Madame Agnes MUKANDINDA.