Noveni itegura Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa Izakorwa mu miryangoremezo kuva ku wa 13 - 21/10/2023.

Noveni itegura Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa
Izakorwa mu miryangoremezo kuva ku wa 13 - 21/10/2023.
=============================================
1. INTANGIRIRO

Bakristu bavandimwe,
Ku itariki ya 22 Ukwakira 2023 tuzahimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa. Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi hose Isengesho rya Noveni ifite insanganyamatsiko igira iti : " Imitima yuzuye ibinezaneza, ibirenge bikereye urugendo (reba Lk 24, 13-3). Iri sengesho rizakorerwa mu miryangoremezo, mu bigo by’amashuri, no mu ngo z’Abihayimana. Abatazashobora kujya mu miryangoremezo, bazayikorera no mu ngo zabo.
Iyi noveni izadufasha kuzirikana ko turi abogezabutumwa dufatiye urugero kuri Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari akaba n’Umwamikazi w’Abogezabutumwa.

Gahunda y’isengesho rya buri munsi
• Indirimbo
• Ikimenyetso cy’umusaraba,
• Ijambo ry’Imana
• Kuzirikana Ijambo ry’Imana
• Ishapule

2. INGINGO TUZIRIKANA BURI MUNSI

UMUNSI WA 1

Insanganyamatsiko : « Malayika Gaburiyeri atumwa n’Imana kuri Mariya. »

• Ijambo ry’Imana : Lk 1, 26-38

• Kuzirikana :

Bikira Mariya atubera urugero rw’umuntu wakiriye Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, igahindura ubuzima bwe, akemera ko Yezu atura muri we. Natwe abemeye Yezu Kristu tumwigireho kwakira ijambo ry’Imana tubwirwa, kugira ngo rihindure ubuzima bwacu. Twemere ko Nyagasani abana natwe.
• Ishapule

UMUNSI WA 2

Insanganyamatsiko : « Ishyaka ryo gushyira abandi Inkuru Nziza ».

• Ijambo ry’Imana : Lk 1, 39-40

• Kuzirikana :

Mu rugendo yakoze ajya gusura Elizabeti, Bikira Mariya yagaragaje ishyaka ryo gushyira mubyara we Inkuru Nziza. Iryo shyaka ni na ryo Yezu Kristu yagaragaje yigisha Inkuru Nziza, akiza abarwayi, azura abapfuye, kandi agira neza aho anyuze hose. Ni na ryo shyaka rigomba kuranga umukristu wese haba aho atuye, mu kazi akora, akagaragaza ko Ingoma y’Imana iturimo rwagati.
• Ishapule

UMUNSI WA 3

Insanganyamatsiko : « Ibyishimo byo kwakira Inkuru Nziza »

• Ijambo ry’ Imana : Lk 1, 43-45

• Kuzirikana :

Kwakira Inkuru Nziza ya Yezu Kristu bitera ibyishimo kuko ari Kristu ubwe, uba uje mu buzima bwacu akabuhindura bushya. Nibyo Elizabeti yagaragaje abwira Bikira Mariya ati : « Mbaye ncyumva indamutso yawe umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye ». Ivanjili twakiriye niduhe ubuzima, kandi ihe icyanga imibereho yacu.

• Ishapule

UMUNSI WA 4

Insanganyamatsiko : « Inkuru Nziza twakiriye idutera ibyishimo byo gusingiza Nyagasani !

• Ijambo ry’Imana : Lk 1, 46-55

• Kuzirikana :

Bikira Mariya arasingiza Imana kuko yibutse umuryango wayo kandi ikamunyuraho ngo awubyarire umukiza. Ibisingizo bya Bikira Mariya ni n’ibisingizo by’umukristu wese wishimira ko abandi bakiriye Yezu Kristu.

• Ishapule

UMUNSI WA 5

Insanganyamatsiko : « Kuba umwogezabutumwa bibyara isano isumbye iy’amaraso »

• Ijambo ry’ Imana : Lk 8, 20-21

• Kuzirikana

Ijambo rya Kristu rirema isano nshya hagati Ye n’abaryakiriye. Uwaryakiriye na we aba umubyeyi, akabyarira abandi Kristu, kandi akaba n’umuvandimwe wabo. Duharanire kunga ubumwe na Kristu no kubaka ubuvandimwe hagati yacu.

Ishapule

UMUNSI WA 6

Insanganyamatsiko : « Umwogezabutumwa agendana na Kristu ubabara.

• Ijambo ry’ Imana : Yh 19, 25-27

• Kuzirikana :
Umwogezabutumwa ahorana na Yezu, haba mu byishimo, mu bubabare ndetse n’imisaraba agenda ahura na yo. Bikira mariya aduha urugero. rwo gukomera kuri Yezu uri ku musaraba, kumuba hafi no kumufasha mu murimo we wo gucungura abantu. Ariko kandi umwogezabutumwa yemera kwikorera imisaraba itandukanye y’abo atumweho, akamenya no kuyitura Nyagasani mu isengesho rihozaho.

• Ishapule

UMUNSI WA 7

Insanganyamatsiko : « Bikira Mariya ntatererana abogezabutumwa »

• Ijambo ry’Imana : Intu 1, 14

• Kuzirikana :

Bikira Mariya ni umubyeyi wa Kiliziya, ahorana na yo kandi agendana na yo. Aba hafi y’abogezabutumwa kugira ngo abamare ubwoba. Natwe tumwiyambaze mu butumwa bwacu butandukanye, cyane cyane iyo dutangiye gucika intege, twagize ubwoba, cyangwa twumva ko turi twenyine.
• Ishapule

UMUNSI WA 8

Insanganyamatsiko : « Nimugende mwigishe amahanga yose »

• Ijambo ry’ Imana : Mt 28,19-20

• Kuzirikana :

Hirya no hino, hari abantu benshi bataramenya Inkuru Nziza ; hari aho Kiliziya itarashinga imizi ; hari n’aho ubukristu bugenda bucika intege. Ayo ni yo mahanga Nyagasani atwoherezamo. Bidusaba ubwitange bukomeye kugira ngo ubuzima twaronse mu Ijambo ry’Imana twakiriye busakare no mu bandi. Duterwe ibyishimo no kubona abavandimwe bacu bakira Inkuru Nziza. Dusabe Bikira Mariya adushyigikize urukundo rwe rwa kibyeyi.

• Ishapule

UMUNSI WA 9

Insanganyamatsiko :“Nimusabe Nyir’imyaka yohereze abakozi mu murima we”

• Ijambo ry’Imana : Mt 9, 36-38

• Kuzirikana :

Umuzabibu wa Yezu urarumbutse, ni mugari, kandi ukeneye abakozi bawukoramo ubutumwa butandukanye. Ubwo butumwa rero bukeneye abantu babwitangira, bakabukora batizigama. Niyo mpamvu buri munsi tugomba gusaba ngo Kiliziya ibone abantu ituma aho hose. Isengesho ryacu turyiyerekezeho, Nyagasani afungure imitima yacu, twemere ko na twe atwohereza mu muzabibu we. Dusabire cyane cyane abashaka kwiyegurira Imana, ngo bakomeze kumva ijwi rya Nyagasani ribahamagara.
• Ishapule

+ Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU,
Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika
mu Rwanda ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi yose

P.O. Padiri Léonidas NGOMANZIZA
Umuyobozi w’Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa
mu Rwanda (OPM)