Abepiskopi gatolika mu Rwanda batumiye Papa Fransisko kuzaza muri Yubile y’imyaka 125 Kiliziya iri kwitegura

Mu ruzinduko baherutsemo i Roma, « Visita Ad Limina Apostororum », Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basabye Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Fransisko kuzaza kwifatanya na bo muri Yubile y’imyaka 125 ishize u Rwanda rwakiliye Ivanjili, bazizihiza mu mwaka wa 2025.

Ibi byatangajwe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyeskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda (CEPR) mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya gatolika kuri uyu wa 23 Werurwe 2023 ku cyicaro cya CEPR.
Ubwo yari amaze gutangaza bimwe mu byo Kiliziya iteganya gukora mu rwego rwo kwitegura guhimbaza iyi Yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa mu Rwanda, umunyamakuru yamubajije niba mu rugendo rwabo baba baratumiye Papa Fransisko, maze Karidinali Kambanda amusubiza agira ati “ Ni byo twarabikoze, twaramutumiye. Cyakora nta gisubizo yaduhaye. Mugomba kumenya ko buriya na we ari nk’umukuru w’igihugu. Abasenyeri baramutumira ariko biba bisaba ko n’igihugu na cyo cyamugezaho ubusabe nk’ubwo”.
Mu bindi Karidinali Kambanda yagarutseho kuri uru ruzinduko, ni uko Papa Fransisko yahaye buri wese muri bo umwanya wo kumugezaho uko ubutumwa buteye mu Rwanda ndetse n’ibibazo bahura na byo.
Uru rugendo Abepiskopi gatolika bakorera i Roma buri myaka 5 ruzwi nka Visita Ad Limina Apostorolum, abo mu Rwanda barukoze kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Werurwe 2023. Bakaba barukoze mu gihe Kiliziya gatolika mu Rwanda iri kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka y’imyaka 125 y’ubukristu mu Rwanda. Baruherukaga mu muri werurwe 2014.

DOCICO/CEPR