AMASENGESHO YO KUZIRIKANA AMASOMO

Ku wa gatanu mutagatifu

AMASENGESHO YO KUZIRIKANA AMASOMO

INDIRIMBO

MUBYEYI UGIRA IBAMBE
(Igitabo cy’umukristu, H2)

R/Mubyeyi ugira ibambe
Jya utwibutsa iminsi yose
Ibyababaje Yezu.

1. Igihe Yezu yitanze
Adupfira i Kaluvariyo
Wari umuri iruhande.

2. Wabonye yenda kwitanga,
Yezu, wari umwana wawe,
Yari n’Imana yawe.

3. Washakaga ko azakira,
Maze, kuko wadukunze,
Wemera ko adupfira.

Zaburi ya 2

Inyikirizo : Imiryango n’ibihugu byishyize hamwe ngo birwanye umugaragu wawe Yezu, Umukiza wawe.

1 Ni iki gituma amahanga asakabaka, *
n’imiryango ikajujura ibitagira shinge ?
2 Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe, n’abatware bishyira hamwe *
ngo barwanye Uhoraho n’Intore ye,
3 bati “Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho, *
tunage kure iminyururu batubohesheje !”

4 Utetse ijabiro mu ijuru, we arabaseka, *
Uhoraho abaha urw’amenyo.
5 Nuko ababwirana uburakari, ubukare bwe burabakangaranya,
6 ati *“Ni jye wiyimikiye umwami, kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu !”

7 Reka ntangaze iteka Uhoraho yaciye : *
yarambwiye ati “Uri umwana wanjye, jyewe uyu munsi nakwibyariye !

8 Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe, *
n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe. /
9 Uzabamenaguza inkoni y’icyuma, *
ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.”

10 None rero, bami, nimwumvireho, *
namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho ! /
11 Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro *
mupfukamire umwana we mudagadwa ;
12 naho ubundi yarakara, mukarimbukira mu nzira, *
kuko uburakari bwe budatindiganya ! Hahirwa abamuhungiraho bose.

Zaburi ya 21

Inyikirizo : Bantobora ibiganza n’ibirenge ; nshobora kubara amagufa yanjye yose.

2 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana ?*
Uri kure, ntuntabara ; ndatakamba ntiwumve !
3 Mana yanjye, ku manywa nirirwa ntabaza, *
ariko ntunsubize ndetse na nijoro sinigera nduhuka.

4 Nyamara ni wowe Nyir’ubutagatifu, *
ugahora usingizwa na Israheli !
5 Abakurambere bacu bajyaga bakwiringira,*
bajyaga bakwiringira, maze nawe ukabakiza. /
6 Iyo bagutakiraga warabumvaga bakarokoka, *
barakwiringiraga, ntibakorwe n’ikimwaro.

7 Jyeweho ariko, sinkiri umuntu, nsigaye ndi nk’umunyorogoto ; *
nabaye igiterashozi mu bantu, rubanda bakampa akato.
8 Abambonye bose barankwena, *
bakampema kandi bakazunguza umutwe, /
9 bavuga bati “Ko yiringira Uhoraho, ngaho namubohore ! *
Ngaho namukize, umva ko amukunda !”

10 Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama,*
unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza./
11 Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, *
uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama.
12 None rero, wimba kure, kuko nagirijwe n’amagorwa, *
nkaba ndafite kirengera !
13 Dore ibimasa byinshi byica birankikije, *
dore amapfizi y’i Bashani yantangatanze ; /
14 binshinyikiye ibyinyo, *
boshye intare zishihagura, ari na ko zitontoma.

15 Amagara arancika nk’amazi atemba, *
ingingo zanjye zose zarekanye. /
Umutima wanjye umeze nk’ibishashara, *
uranshongera mu nda nyirizina.
16 Umuhogo wanjye wumiranye nk’urujyo,_
ururimi rwanjye rumfata mu nkanka : *
ahasigaye ni aho kundenzaho agataka !

17 Rwose, imbwa nyamwinshi zankubakubye, *
igitero cy’abagiranabi cyantaye hagati. /
Bamboshye ibiganza n’ibirenge, *
18 amagufwa yanjye yose nayabara !
Baranyitegereza, bakanshungera,

19 bigabanyije imyambaro yanjye, *
igishura cyanjye bakigiriraho ubufindo.

20 None rero, Uhoraho, ntumbe kure, *
wowe, mbaraga zanjye, banguka untabare !
21 Rinda amagara yanjye ubugi bw’inkota, *
gira ungobotore mu majanja y’imbwa ; /
22 unkure mu rwasaya rw’intare, *
ungobotore mu mahembe y’imbogo !

23 Nzogeza izina ryawe mu bo tuva inda imwe, *
ngusingirize mu ruhame rw’ikoraniro.

Zaburi ya 37

Inyikirizo : Inshuti n’abagombye kumba hafi.

2 Uhoraho, umpane nta mujinya ubigiranye, unkosore nta mwaga ufite.*

3 Imyambi yawe yampuriyeho, ikiganza cyawe kiranshikamiye.

4 Kubera uburakari bwawe, umubiri wanjye nta ho ukiri mutaraga, /
ku mpamvu y’icyaha nakoze, nta gufwa na rimwe rikiri rizima.

5 Koko rero ibicumuro byanjye birampfukiriye, * birandemereye nk’umutwaro w’indashyigurwa.

6 Ibisebe byanjye biranuka bikaninda amashyira, *
ibyo kandi bitewe n’ubupfayongo bwanjye.

7 Dore nahetamye umugongo, nkagenda nandara ; *
umunsi wose mpora nijimye, /
8 kubera ko ibyaziha byanjye bihinda umuriro,*
none nta rugingo rukiri ruzima mu mubiri wanjye.

9 Naguye ibinya kandi ndahuhutwa ; *
ndagongera, ngacura imiborogo. /
10 Nyagasani, ibyifuzo byanjye byose ni wowe ubizi *
n’amaganya yanjye yose ntuyayobewe.

11 Umutima wanjye uradihaguza, intege zanshizemo, *
ndetse n’amaso yanjye nta bwo agihunyeza./
12 Incuti na bagenzi banjye bahunga ibisebe byanjye, *
na benewacu bakampa akato.
13 Abahigira amagara yanjye banteze imitego, _
abanyifuriza icyago baramvuga amagambo mabi, *
umunsi wose bakanamanama bangambanira.

14 Naho jyewe, nta cyo ncyumva, boshye igipfamatwi ; *
meze nk’ikiragi kitabasha kuvuga, /
15 cyangwa se nk’umuntu utumva, *
kandi utabasha kugira icyo asubiza.
16 Uhoraho, ni wowe nizeye, *
Nyagasani Mana yanjye, ni wowe uzamvuganira ! /
17 Naravuze nti “Abashaka kunkwena igihe mputaye, *
ntibazatsinde ngo bankine ku mubyimba”.

18 None dore ngiye kubandagara, *
ububabare bwanjye ntibukimpa agahenge. /
19 Rwose, nemeye igicumuro cyanjye, *
kandi mpagaritse umutima kubera icyaha nakoze.

20 Abanyangira ubusa ntibabarika, *
n’abanzira nta mpamvu ni ishyano ryose. /
21 Ineza mbagiriye bayitura inabi,*
naharanira gukora neza bakabimpora.

22 None rero, Uhoraho, ntuntererane na rimwe, _
Mana yanjye, ntube kure yanjye ! *
23 Gira bwangu untabare, Nyagasani, mukiza wanjye !

V/ Abahamyabinyoma bahagurukiye kundwanya,
barangwa n’inabi gusa.