Amasengesho ya mu gitondo yo ku wa 5 w’icya 4 cy’Igisibo A

Ku wa 5 IV
AMASENGESHO YA MU GITONDO

Nyagasani bumbura umunwa wanjye
Maze ururimi rwanjye rutangaze hose igisingizo cyawe

Interuro itumira : Amaso twayahanze Yezu Kristu, tugane inzira y’urugamba.

ZABURI YA 66

2 Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha, *
itwereke uruhanga rwayo rubengerana,
3 kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,* n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.
4 Mana yacu, imiryango yose nigusingize,*
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !
5 Amoko yose niyishime, aririmbe, _
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,*
ukagenga amahanga yose y’isi.
6 Mana yacu, imiryango yose nigusingize, *
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !
7 Ubutaka bwacu bweze imbuto, *
Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha. /
8 Imana niduhe umugisha,*
kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.
Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Nk’uko bisanzwe iteka bubahwe ubu n’iteka ryose
Interuro itumira : Amaso twayahanze Yezu Kristu, tugane inzira y’urugamba.

INDIRIMBO

URAGASINGIZWA MUTIMA MUTAGATIFU
(Singizwa, urupapuro 232)

R/ Uragasingizwa Mutima wa Kristu Mutagatifu
Uragasingizwa kuko uri Rukundo,
Rwazanye amahirwe ku musaraba.

1. Nyagasani ati : ib’imitwaro ibuza amahoro.
Abo umuruho wigabije nibansange mbaruhure.
2. Ku musaraba yashatse kwereka abamukunda
Ko imibabaro yabo yose bakwiye kuyakira neza.
3. Ku musaraba yahetse wese ubuhemu bw’isi
Yiyemeza kudukiza, imbabazi ze zikwira hose.
4. Nyagasani Yezu umpe gukundana, kubabarira abandwanya,
No kuba inshuti y’abatishoboye, ni ko kuba uwawe.
4. Ereka amahanga yuko ari wowe Mugenga
Maze bose bamenyereho ububasha bwawe
Ab’ingoma zose n’ibihe byose bagukuze.

Zaburi ya 50. Isengesho ry’umunyabyaha usaba imbabazi

Inyikirizo : Mana yanjye ntiwirengagize umutima washengutse.

3 Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe ; *
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye. /
4 Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, *
maze unkize icyaha nakoze.

5 Koko nemeye ibicumuro byanjye, *
icyaha cyanjye kimpora imbere. /
6 Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, *
maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora !

None rero, nubintonganyiriza ntuzaba undenganya, *
n’urubanza uzancira ntirugira amakemwa. /
7 Dore jyeweho navutse ndi umunyabyaha,*
kandi mama yansamanye igicumuro.

8 Naho wowe ukunda umuntu utaryarya, *
maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye. /
9 Ntera icyuhagiro, nkire ubwandu bwose, *
unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.
10 Ongera unyumvishe impundu z’ibyishimo n’umunezero, *
maze amagufwa wajanjaguye ahimbarwe.
11Renza amaso ibyaha nakoze, *
ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho./
12 Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye, *
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

13 Ntunyirukane ngo unte kure yawe, *
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge ; /
14 ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe, *
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
15 Abagome nzabatoza inzira yawe, *
n’abanyabyaha bakugarukire. /
16 Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo, *
maze ururimi rwanjye ruzamamaze ubutungane bwawe.

17 Nyagasani, bumbura umunwa wanjye, *
maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. /
18 Igitambo cyanjye si cyo ushaka, *
n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

19 Ahubwo igitambo Imana ishima, *
ni umutima washengutse. /
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima *
washegeshwe kandi wihana !
20 Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni, *
maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.

21 Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe, _
ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu, *
maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

Inyikirizo : Mana yanjye ntiwirengagize umutima washengutse.

Igisingizo (Tobi 13). Ugushimira kubera
irokorwa ry’umuryango w’Imana

Inyikirizo : Twese twibumbiye hamwe, tuzasingiza Nyagasani Uhoraho.

9 Ndarata Imana yanjye, na roho yanjye igashimagiza Umwami Nyir’ijuru, igasabagizwa n’ibyishimo kubera ubuhangange bwayo.
10 Abantu bose nibamusingirize muri Yeruzalemu ! *
Yeruzalemu, wowe mugi mutagatifu, /
Imana yaraguhannye kubera ibibi abana bawe bakoze, *
ariko izongera igirire impuhwe abavutse ku ntungane.

11 Himbaza Nyagasani uko bimukwiye, *
usingize Umwami w’ibihe byose, /
kugira ngo iwawe bazongere bahashinge Ihema rye, *
babigiranye ibyishimo,
12 maze abajyanywe bunyago bazakwishimiremo, _
bagukundiremo abanyabyago, *
uko amasekuruza azahora asimburana iteka.

13 Amahanga atabarika azaturuka iyo gihera, _
azanywe n’izina rya Nyagasani Imana, *
azaza azanye amaturo yo gushengerera Umwami Nyir’Ijuru, /
maze bose bazagusabagirizwemo ibyishimo, *
uko amasekuruza azahora asimburana.
14 Harakavumwa abakwanga bose, naho abagukunda bose bahorane umugisha.
15 Ishime unezerwe kubera abana bavutse ku ntungane, *
kuko bazakorana bagahimbaza Nyagasani Nyir’ubutungane. /
Ni koko kandi, abagukunda bagira amahirwe, *
bazanahora bishimiye kubaho mu mahoro yawe.

16 Hahirwa abababajwe n’ibyago byawe, kuko uzabanezereza iteka, bakazasenderezwa ibyishimo byo kubona ikuzo ryawe.
Roho yanjye nisingize Imana, Umwami w’igihangange, _

17 kuko Yeruzalemu izongera ikubakwa, *
nk’umurwa azaturamo ubuziraherezo.
18 Maze isingize Imana igira iti : Nihasingizwe Imana, yo ihesheje Yeruzalemu icyubahiro, uko ibihe bizahora bisimburana.

Inyikirizo : Twese twibumbiye hamwe, tuzasingiza Nyagasani Uhoraho.

Zaburi ya 147 : Indirimbo kubera Yeruzalemu yubatswe bundi bushya
Inyikirizo : Yeruzalemu ha Nyagasani ikuzo, Siyoni himbaza Imana yawe.

12 Yeruzalemu, amamaza Uhoraho, *
Siyoni, singiza Imana yawe ! /
13 Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe, *
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

14 Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe, *
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza. /
15 Yoherereza amategeko ye ku isi, *
ijambo rye rikihuta bitangaje.
16 Anyanyagiza umurama w’urubura, _
ukagira ngo ni ibizingo by’ubwoya bw’intama, *
agasanzagiza ikime cy’inyababa, ukaba wagira ngo ni ivu.

17 Urubura arujugunyanga nk’utuvungukira,*
ntihagire uwihanganira ubwo bukonje. /
18 Ubundi yabitegeka, bigahita bishonga, *
agahuhisha umuyaga we amazi agatemba.

19 Amenyesha bene Yakobo ijambo rye, *
agatangariza Israheli amategeko ye. /
20 Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo*
ngo ayamenyeshe amateka ye.

Inyikirizo : Yeruzalemu ha Nyagasani ikuzo, Siyoni himbaza Imana yawe.

IJAMBO RY’IMANA Iz 53 11b - 12

Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo. Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko ; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.

R/ Nyagasani waducunguje ikiguzi cy’amaraso yawe.

V/ Abantu b’amoko yose, b’indimi zose, bo mu miryango yose, n’ibihugu byose. R/

Nihubahwe Imana Data. R/

IGISINGIZO CYA ZAKARIYA

Inyikirizo : Sinaje ku bwanjye, ni Data wantumye

68 Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli,
koko yasuye umuryango we kandi akawukiza

69 Yatugoboreye ububasha budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we

70 nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera

71 ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

72 Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,

73 ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,
74 avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera ntacyo twikanga,+
75 turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.
76 Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’umusumba byose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,

77 ukamenyesha umuryango we umukiro,
bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.

78 Koko Imana yacu igira impuhwe zahebuje,
ari nazo zatumye Zuba-rirashe

amanuka mu ijuru aje kudusura,
79 akabonekera abari batuye mu mwijima

no mu gicucu cy’urupfu,
kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.
Inyikirizo : Sinaje ku bwanjye, ni Data wantumye

IBISINGIZO N’IBISABISHO

Dore turi imbere yawe Nyagasani Yezu, nk’umwana watagaguje umunani ; wowe Mwana ukundwa cyane, tuyobore kuri Data.

R/ Tuyobore kuri Data.

Dore turi imbere yawe nk’umugore w’umunyabyaha ushinjwa ; wowe utagira icyaha, duhe imbabazi.

R/ Duhe imbabazi.

Dore turi imbere yawe nka Zakewusi w’umusoresha : wowe nshuti y’abanyabyaha, twigishe gutanga.

R/ Twigishe gutanga.

Dore turi imbere yawe nk’umunyasamariyakazi ; wowe soko ihishe, duhe kunywa ku mazi y’ubugingo.

R/ Duhe kunywa ku mazi y’ubugingo.

Dore turi imbere yawe nka Yohani i Kaluvariyo ; wowe Mwana wa Mariya reba Kiliziya yawe.

R/ Reba Kiliziya yawe

(Ibisabisho byihariye)

Dawe uri mu ijuru

Dusabe  :
Nyagasani Mana yacu, wowe wateganyije kudutabara ku buryo bukwiranye n’intege nke zacu, turakwinginze : uduhe kwakirana ibyishimo iyo ngabire ituvugurura, kandi tubigaragarize mu mibereho itunganye.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen