Ku wa 4 IV
AMASENGESHO YA MU GITONDO
Nyagasani bumbura umunwa wanjye
Maze ururimi rwanjye rutangaze hose igisingizo cyawe
Interuro itumira : Amaso twayahanze Yezu Kristu, tugane inzira y’urugamba.
ZABURI YA 66
2 Imana nitubabarire, maze iduhe umugisha, *
itwereke uruhanga rwayo rubengerana,
3 kugira ngo ku isi bazamenye ko ari wowe ugenga,* n’amahanga yose amenye ko ari wowe ukiza.
4 Mana yacu, imiryango yose nigusingize,*
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !
5 Amoko yose niyishime, aririmbe, _
kuko utegekana ubutabera ibihugu byose,*
ukagenga amahanga yose y’isi.
6 Mana yacu, imiryango yose nigusingize, *
imiryango yose nigusingirize icyarimwe !
7 Ubutaka bwacu bweze imbuto, *
Nyagasani, Imana yacu, aduhunda atyo imigisha. /
8 Imana niduhe umugisha,*
kandi niyubahwe n’isi yose aho iva ikagera.
Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu
Nk’uko bisanzwe iteka bubahwe ubu n’iteka ryose
Interuro itumira : Amaso twayahanze Yezu Kristu, tugane inzira y’urugamba.
INDIRIMBO
URAGASINGIZWA MUTIMA MUTAGATIFU
(Singizwa, urupapuro 232)
R/ Uragasingizwa Mutima wa Kristu Mutagatifu
Uragasingizwa kuko uri Rukundo,
Rwazanye amahirwe ku musaraba.
1. Nyagasani ati : ib’imitwaro ibuza amahoro.
Abo umuruho wigabije nibansange mbaruhure.
2. Ku musaraba yashatse kwereka abamukunda
Ko imibabaro yabo yose bakwiye kuyakira neza.
3. Ku musaraba yahetse wese ubuhemu bw’isi
Yiyemeza kudukiza, imbabazi ze zikwira hose.
4. Nyagasani Yezu umpe gukundana, kubabarira abandwanya,
No kuba inshuti y’abatishoboye, ni ko kuba uwawe.
4. Ereka amahanga yuko ari wowe Mugenga
Maze bose bamenyereho ububasha bwawe
Ab’ingoma zose n’ibihe byose bagukuze.
Zaburi ya 142 : Isengesho ritakamba mumakuba
Inyikirizo : Nyigisha gukora icyo ushaka, kuko uri Imana yanjye.
Uhoraho, umva isengesho ryanjye, tega amatwi amaganya yanjye, *
maze unsubize ukurikije ubudahemuka n’ubutungane byawe ! /
2 Ntushyire umuyoboke wawe mu rubanza,*
kuko imbere yawe nta n’umwe waba umwere.
3 Hari umwanzi unyibasiye, ubugingo bwanjye arabukunenga hasi, * dore aranyohera mu mwijima, mu bapfuye bo mu gihe cya kera.
4 Sinkigira akuka, *
umutima wanjye wahahamutse.
5 Ndibuka iminsi yo hambere, nkazirikana ibyo wakoze byose, *
ngatekereza ibikorwa by’amaboko yawe, /
6 maze nkarambura ibiganza mbikwerekejeho ; *
kuko imbere yawe meze nk’ubutaka bwumiranye.
7 Gira unsubize, Uhoraho, dore nta cyo nkishoboreye ! _
Ntumpishe uruhanga rwawe, *
naho ubundi namera nk’abamanurirwa mu mva.
8 Ngaragariza impuhwe zawe kuva mu gitondo, kuko ari wowe niringiye.*
Menyesha inzira ngomba kunyura, dore ni wowe ndangamiye.
9 Uhoraho, nkiza abanzi banjye, dore ni wowe nashatseho ubuhungiro. *
10 Nyigisha kujya nkora icyo ushaka, kuko ari wowe Mana yanjye.
Umwuka wawe mwiza, unjyane ahantu hategamye. *
11 Uhoraho, uzagirira izina ryawe umbesheho ;
uzagirira ubutungane bwawe umvane mu kaga ndimo ; *
Inyikirizo : Nyigisha gukora icyo ushaka, kuko uri Imana yanjye.
Igisingizo cya Izayi (Iz 66). Ihumure n’ibyishimo mu murwa mutagatifu
Inyikirizo : Inema, imbabazi n’amahoro mu kuri no mu rukundo
10 Nimwishimane na Yeruzalemu ; _
mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe. *
Nimusabe ibyishimo hamwe na yo, namwe mwese abayiririraga.
11 Muzonke amashereka, kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza, *
nimukomeze mwonke, kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese.
12 Uhoraho avuze atya : _
Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi, *
n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi.
Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa, *
kandi bagasimbagirizwa ku bibero. /
13 Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza, *
maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe.
14 Muzabibona, umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo, *
ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi.
Inyikirizo : Inyikirizo : Inema, imbabazi n’amahoro mu kuri no mu rukundo
Zaburi 146 : Igisingizo cy’Imana ibeshaho
Inyikirizo : Imana yishimana n’abayitinya, n’abashyira amizero yabo mu kuri no mu rukundo
1 Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu, *
ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !
2 Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya, _
azakorakoranya impabe za Israheli. *
3 Ni we ukiza abafite intimba ku mutima, maze akomora ibikomere byabo.
4 Amenya kubarura inyenyeri zibaho, *
akazivuga zose mu mazina yazo.
5 Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko, *
ubwenge bwe ntibugira urugero. /
6 Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana, *
naho abagome akabacisha bugufi.
7 Nimuhanikire Uhoraho indirimbo imushimagiza, *
mucurangire Imana yacu umurya w’inanga,
8 We utera ibicu kubudika ku Ijuru, agategurira ubutaka imvura, _
akameza ubwatsi ku misozi n’ibimera bifitiye abantu akamaro ; *
9 ateganyiriza amatungo ibiyatunga, n’ibyana by’icyiyoni bigabuza.
10 Imbaraga z’ifarasi si zo zimushimisha, *
n’impfundiko z’uwiruka si zo yitaho ; /
11 ahubwo Uhoraho anyurwa n’abamwubaha, *
akanezerezwa n’abiringira impuhwe ze.
Inyikirizo : Imana yishimana n’abayitinya, n’abashyira amizero yabo mu kuri no mu rukundo
IJAMBO RY’IMANA 1 Bami 8, 51-53a
Turi umuryango wawe n’umurage wawe wikuriye mu Misiri, Nyagasani, muri iryo tanura rishongesha ubutare. Uzitegereze ugutakamba k’umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli, ujye ubumva igihe cyose bazaba bagutakiye. Kuko ari wowe, Nyagasani Mana, wabatoranyije mu mahanga yose y’isi, ukabashyira ukwabo ubafasheho umwihariko.
R/ Turi umuryango wawe Nyagasani.
* Tugirire imbabazi turagutakambiye.
V/ Dutsikamiwe n’uburemere bw’amakosa yacu.
* Tugirire imbabazi turagutakambiye.
V/ Dushegeshwe n’ibyago n’imibabaro,
* Tugirire imbabazi turagutakambiye. R/
IGISINGIZO CYA ZAKARIYA
Inyikirizo : Ni Data umpamya, nanjye nkavuga gutyo kugira ngo mukire
68 Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli,
koko yasuye umuryango we kandi akawukiza
69 Yatugoboreye ububasha budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we
70 nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera
71 ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
72 Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,
73 ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu,
74 avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera ntacyo twikanga,+
75 turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.
76 Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’umusumba byose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,
77 ukamenyesha umuryango we umukiro,
bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.
78 Koko Imana yacu igira impuhwe zahebuje,
ari nazo zatumye Zuba-rirashe
amanuka mu ijuru aje kudusura,
79 akabonekera abari batuye mu mwijima
no mu gicucu cy’urupfu,
kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.
Inyikirizo : Ni Data umpamya, nanjye nkavuga gutyo kugira ngo mukire
IBISINGIZO N’IBISABISHO
Wirengagize amakosa yacu, Nyagasani, ntutwirengagize, utwiyigishirize isengesho ry’ukuri.
R/ Nyagasani, tubabarire.
Dutabare turashize.
Vuga ijambo rimwe gusa, maze dukire.
Niba ubishatse wadukiza.
Ngwino udukize ukutemera kwacu.
Amaso yacu nafunguke maze tugukurikire.
Uratwibuke igihe uzazira mu bwami bwawe.
(Ibisabisho byihariye)
Dawe uri mu ijuru
Dusabe :
Nyagasani Nyirimpuhwe, turagutakambira twiyoroheje, twebwe abagaragu bawe bagorwa no kwihana, bagatagatifuzwa n’ibikorwa byiza ; uduhe gukomera ku mategeko yawe turi indahemuka, maze tuzagere mu birori bya Pasika turi indakemwa.
Ku bwa Yezu Kristu Umwana wawe n’Umwami wacu, Imana mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen