UBUTUMWA BWA PAPA LEWO XIV BUJYANYE N’IGISIBO 2026

UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA LEWO XIV BUJYANYE N’IGISIBO 2026

Gutega amatwi no gusiba.

Igisibo nk’igihe cyo kwisubiraho

Nshuti bavandimwe,

Igisibo ni igihe Kiliziya, nk’umubyeyi uhangayikiye abana be, iduhamagarira gushyira Imana imbere mu buzima bwacu, kugirango ukwemera kwacu kongere kubone imbaraga kandi imitima yacu ntirangazwe n’ingorane n’uducogocogo tw’ubuzima bwa burimunsi.

Urugendo rwose rwo guhinduka rutangira iyo twemeye kugerwaho n’Ijambo ry’Imana kandi tukaryakirana umutima wiyoroheje. Hariho rero isano ikomeye iri hagati y’Ijambo ry’Imana, umwanya turiha mu buzima bwacu n’uburyo riduhindura kandi rikadukoresha. Niyo mpamvu urugendo rw’Igisibo ruhinduka umwanya mwiza wo kumva ijwi rya Nyagasani no kuvugurura icyemezo twafashe cyo gukurikira Kristu, kugendana na We inzira igana i Yerusalemu ahazuzurizwa amayobera y’ibabara, urupfu n’izuka rye.

Gutega amatwi
Uyu mwaka, ndashaka gutinda mbere na mbere ku gaciro ko guha umwanya Ijambo ry’Imana binyuze mu gutega amatwi, kubera ko kwitegura gutega amatwi ni cyo kimenyetso kigaragaza ubushake bwo kunga ubumwe n’abandi.

Imana ubwayo, igihe yihishuriye Musa mu gihuru kigurumana, yerekanye ko gutega amatwi ari ikimenyetso cyihariye kigaragaza ko ihari : “ Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi. » (Iyim 3,7). Kumva ugutabaza kw’abatsikamiwe ni intangiriro y’amateka yo kubohorwa aho Nyagasani azifashisha Musa, akamwohereza gufungurira inzira y’umukiro abana bayo bari mu bucakara.

Imana irashaka kutugezaho Ijambo ryayo idusanze mu buzima bwacu. Kubera iyo mpamvu, gutega amatwi Ijambo ry’Imana muri liturujiya bidutoza kumenya gutega amatwi nyabyo tukamenya aho turi : mu majwi menshi yinjira mu buzima bwacu bwite ndetse no mu buzima muri rusange, Ibyanditswe bitagatifu bidufasha kumenya amajwi,yaba aturuka ku kababaro cyangwa akarengane kugira ngo dutange igisubizo. Kwinjira muri iyi myifato y’umutima wacu witeguye kwakira Ijambo ry’Imana ni ukwemera kwigishwa n’Imana ubwayo ikadutoza gutega amatwi nka Yo kugeza ubwo tumenye neza, nk’uko byagiye biba mu mateka ya muntu, ko « ubuzima abakene babayemo ari ijwi riduhumagarira kugira icyo dukora, rigahamagara ubuzima bwacu, imiryango y’abantu, inzego za politiki n’iz’umutungo ariko cyane cyane iryo jwi rigatabaza Kiliziya ».

Gusiba
Mugihe Igisibo ari umwanya wo gutega amatwi, Gusiba ni n’umugenzo ufatika udutegurira kwakira Ijambo ry’Imana. Kwigomwa ibyo kurya n’ibyo kunywa ni umugenzo watangiye kera kandi ndasimburwa mu rugendo rwo guhinduka. Kubera ko bifite aho bihurira n’umubiri, bihita bigaragaza icyo dusonzeye n’icyo twemeza ko ari ingenzi mu mibereho yacu. Bidufasha gushishoza no guha umurongo ibyifuzo by’umutima wacu, bigatuma duhora turi maso kandi dusonzeye ubutungane. Ibyo byifuzo by’umutima wacu bihinduka isengesho iyo tubitwaye neza mu nzira Nyagasani ashaka.

Mutagatifu Agusitini abona ko imitima yacu igomba kumenya kugereranya umuhate w’igihe turimo n’iyuzuzwa ry’ibyo mu gihe kizaza. Yabonye ko « mu buzima bwo ku isi, abantu nibo basonzera ubutungane, ariko gushira iyo nzara bizabera mu bundi buzima. Abamarayika bo bahaga uwo Mugati, iryo funguro. Abantu bo barawusonzeye ndetse barawurarikiye. Uko guhangayika bijyana n’ibyifuzo, bituma umutima waguka ukaba mugari ». Igisibo cyumvikanye gityo kidufasha guha icyerekezo ikifuzo cy’umutima wacu, kugisukura ndetse tukagira ubwisanzure, kigakura ku buryo gituma turangamira Imana mu guharanira gukora icyiza.
Kugira ngo gusiba bigume mu murongo nyakuri w’Ivanjili kandi binyure kure y’ubwirasi, bigomba gukorwa mu kwemera no mu bwiyoroshye. Ibyo bisaba ko umuntu akomeza kunga ubumwe na Nyagasani kuko « ntawasiba by’ukuri atazi gutungwa n’ijambo ry’Imana ». Gusiba ni ikimenyetso kigaragaza ko twiyemeje kwitandukanya n’icyaha n’ikindi kibi cyose, tubifashijwemo n’ingabire z’Imana, gusiba ibyo kurya bigomba kugendana no kwigomwa ibindi mu rwego rwo kwakira ubuzima bwiyoroheje kuko « ubwiyoroshye aribwo buha imbaraga ubuzima bwacu bwa gikristu ».
Ndashaka kubasaba gukoresha uburyo bwo gusiba bugaragara nubwo akenshi abantu babushima buhoro, ni ukwirinda amagambo akomeretsa abandi. Tubanze twikuremo imvugo ikoresha amagambo atyaye, acira abandi imanza, avuga nabi abo tutari kumwe kandi badashobora kwisobanura, amagambo atesha agaciro abandi. Twihatire gushishoza mbere yo kuvuga kandi twihatire gukoresha imvugo iboneye : mu muryango, mu ncuti zacu, ku kazi, ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro bya politiki, mu itumanaho, mu matsinda y’abakristu. Amagambo abiba urwango azasimburwa n’amagambo atanga ikizere n’amahoro.
Twese hamwe
Mu gusoza, Igisibo kiradusaba ko ubutumwa bwacu nk’umuryango w’Imana bwarangwa no gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kwigomwa ibiribwa n’ibinyobwa. Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza uburyo bwinshi bwo gukora Igisibo. Urugero, mu gitabo cya Nehemiya batubwira ko imbaga yakoraniraga kumva ibyanditse mu gitabo cy’Amategeko no gusiba ifunguro kugira ngo bitegure guhamya ukwemera no kurangamira Imana, bibafashe kuvugurura amasezerano bagiranye na Yo (reba Neh 9,1-3).
Mu buryo nk’ubwo, Paruwasi zacu, imiryango yacu, amatsinda ya Kiliziya n’ingo z’Abiyeguriyimana, bahamagariwe kugendera hamwe, muri iyo nzira bakagira umwanya wo gutega amatwi Ijambo ry’Imana, bakanumva ijwi ritabaza ry’abakene n’iry’isi bigahinduka uburyo bw’ubuzima rusange, ahakorerwa ukwigomwa byuzuye ndetse uko kwigomwa kukagira uruhare mu guhinduka. Dufatiye kuri iyi myumvire, guhinduka bireba umutimanama wa buri wese, uburyo bw’imibanire, ireme ry’ibiganiro, ubushobozi bwo kwemera guhagarara ku kuri kugaragara ari nako guha icyerekezo ibyifuzo biri mu mutima, guhinduka bireba kandi imiryangoremezo yacu n’abantu muri rusange bafite inyota y’ubutabera n’iy’ubwiyunge.

Bavandimwe nkunda, dusabe ingabire yo kuzagira Igisibo gituma amatwi yacu arushaho kumva Imana n’abakene. Dusabe imbaraga zo kwigomwa amagambo, kugira ngo twirinde imvugo ikomeretsa ahubwo twongere umwanya wo kumva ijwi rya mugenzi wacu. Kandi dukore uko dushoboye kose kugira ngo imiryango yacu ibe ahantu hakirirwa ugutakamba kw’abababaye n’ahantu dusanga ugutega amatwi bibyara inzira zo kwisanzura nyabyo biyobora ku muco w’urukundo.
Mbahaye umugisha mbikuye ku mutima, nywuhaye kandi urugendo rwanyu rw’Igisibo.

Bikorewe i Vatikani, tariki ya 5 Gashyantare 2026 ku munsi mukuru wa Mutagatifu Agata, Isugi yahowe Imana.

Papa Lewo XIV