UBUTUMWA BWA PAPA KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO , TARIKI YA 1 MUTARAMA 2026

IKICARO CYA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI

UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA LEWO XIV BUJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO WIZIHIZWA KU NSHURO YA 59
Tariki ya 1 Mutarama 2026


Nimugire amahoro mwese.

Duharanire amahoro atagira intwaro kandi agamije gukumira intwaro.

« Nimugire amahoro ! ».
Iyo ndamutso ya kera cyane, igikoreshwa no muri iki gihe mu mico myinshi, yongeye kugaruka mu buryo bukomeye mu ijoro rya Pasika ivuzwe na Yezu wazutse. Nimugire amahoro (Yh 20, 19.21) ni ijambo ritagamije gusa kwifuriza abantu amahoro, ahubwo rihindura burundu uwaryakiriye, bityo, bikagaragara no mu buryo bufatika. Ni yo mpamvu abasimbura b’intumwa buri munsi bagaragaza ijwi ryabo no ku isi yose, mu mutuzo bagamije uguhinduka : « Nimugire amahoro ». Kuva ku mugoroba natoreweho kuba Umwepiskopi wa Roma, nifuje gushyira indamutso yanjye muri iyi mvugo ibwirwa buri wese. Kandi ndashaka kubisubiramo : ni amahoro ya Kristu wazutse, amahoro atagira intwaro kandi adashaka intwaro, amahoro yihangana, aturuka ku Mana, Imana idukunda twese nta kiguzi.

Amahoro ya Kristu wazutse
Kristu ni Umushumba mwiza watsinze urupfu kandi agasenya inkuta zatandukanyaga abantu (reba Ef 2,14) ; Ni we utanga ubuzima bwe ku bw’intama ze kandi afite intama nyinshi ziri hanze y’urwuri rwe (reba Yh 10,11.16) : Kristu, mahoro yacu. Ukugaragara kwe, Igitambo cye, umutsindo we bigaragarira mu kwihangana kw’abahamya benshi, ari na bo ibikorwa by’Imana bikomerezamo ku isi, bigakomeza kumurikira isi mu mwijima wayo.

Itandukaniro riri hagati y’umwijima n’urumuri, mu by’ukuri, si ishusho yo muri Bibiliya gusa isobanura imibabaro ituma habaho isi nshya : ni ubuhamya bw’ibyatubayeho kandi bikaduhungabanya imbere y’ibigeragezo duhura na byo, mu bihe by’amateka turimo. Ni koko, kubona urumuri no kurwemera ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu ataba mu mwijima. Ni ibintu abigishwa ba Yezu basabwa kubamo mu buryo bwihariye, ariko mu buryo bwinshi bikagera ku mutima wa buri muntu wese. Amahoro abaho, yifuza gutura muri twe, afite ububasha bwo kumurikira no kwagura ubwenge mu bwiyoroshye, arwanya urugomo kandi ararutsinda. Amahoro yifitemo umwuka w’Uhoraho : igihe abantu batera hejuru babwira ikibi bati « turakurambiwe » ni nabwo baririmba buri gihe amahoro. Ni muri uwo mujyo uwazutse yadushyize. Ni muri ubwo buzima abatera amahoro bibera, bikabafasha gutsinda umwijima nk’abarinzi mu gihe cy’ijoro, nibyo Papa Fransisko yise « Intambara ya Gatatu y’isi yose mu byiciro ».

Ibinyuranye n’ibyo, ni ukuvuga kwirengagiza urumuri, nabyo birashoboka : icyo gihe umuntu atakaza ukuri kose, akemera kugaragaza isi mu buryo bw’igice kandi bukocamye, mu bimenyetso by’umwijima n’ubwoba. Muri iki gihe, usanga abenshi baryoherwa n’inkuru zitarimo amizero, bakirengagiza ko abandi ari beza, bakibagirwa ko ibikorwa by’Imana bihoraho ku bantu bayo kabone n’iyo baba barakomerekejwe n’ibyaha. Mutagatifu Agusitini yashishikarizaga abakristu kuba abakunzi b’amahoro, kugira ngo nibayizirikaho, bibafashe gukongeza urumuri aho batuye. Mu gihe yandikiraga umuryango we, yaravuze ati « Niba mwifuza ko n’abandi baba mu mahoro, nimubanze muyabemo mwebwe ubwanyu, muyagumemo ». Kugira ngo mukongeze amahoro mu bandi, mugomba kuyagira ku buryo busesuye.

Bavandimwe, twaba dufite ingabire y’ukwemera cyangwa se tudafite ukwemera, niduharanire amahoro ! Nituyakire, tuyamenye aho kuyafata nk’aho ari kure cyane cyangwa se ko adashoboka. Mbere yo kuyagira intego, amahoro ni urugendo rukomeza. Nubwo tuyatuyemo kandi nayo akatubamo nk’umuriro uhungabanywa n’inkubi y’umuyaga, tuyagumane tutibagirwa amazina n’amateka y’abayaharaniye. Ni ihame riyobora kandi rigena amahitamo yacu. Ndetse no mu turere twasenyutse, aho abantu basa n’aho nta mizero bafite, turacyahabona abantu batibagiwe amahoro. Nk’uko mu ijoro rya Pasika Yezu yinjiye aho abigishwa be bari bafite ubwoba kandi bihebye, ni na ko amahoro ya Kristu wazutse akomeza kurenga inzugi n’imipaka binyuze mu majwi no mu ndoro by’abahamya b’amahoro. Ni impano ituma tutibagirwa icyiza, tukagifata nk’umutsindo kandi tukagihitamo twese hamwe.
Amahoro azira intwaro.

Mbere gato y’uko Yezu afatwa, mu gihe yari afite ukwizera gukomeye, yabwiye abari kumwe na we ati « mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye, sinyabahaye nk’uko isi iyatanga ». Ndetse yongeraho ati : « Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba » (Yh 14,27). Birumvikana ko guhungabana no kugira ubwoba byari bifitanye isano n’ibikorwa by’urugomo byari bigiye kumukorerwa. Mu buryo bwimbitse, Amavanjili ntahwema kuvuga ko icyatunguye abigishwa ari igisubizo cye kitarangwamo inabi : inzira bose batahise bemera babimburiwe na Petero, ariko amaherezo Umwigisha akabasaba kuyikurikiza. Inzira ya Yezu yakomeje guteza impungenge n’ubwoba. Yongeye gushishikariza uwari kumurwanirira ati « Subiza inkota yawe mu rwubati ". (Yh 18,11 ; Mat 26, 52).

Amahoro ya Yezu wazutse nta ntwaro afite, kubera ko intambara yarwanaga nta ntwaro yari ifite, mu mimerere yihariye ishingiye ku mateka, politiki n’imibereho y’abantu ku buryo bugaragara. Ku bijyanye n’ako gashya, abakristu bose hamwe bagomba guhamya nk’abahanuzi bibuka amakuba yagiye aba ndetse rimwe na rimwe bakayagiramo uruhare. Umugani ukomeye w’urubanza rw’isi yose ushishikariza abakristu bose kurangwa n’impuhwe mu gihe bibuka ibyo banyuzemo. (Mt 25,31-46). Mu gihe kandi bazaba babigenza batyo, bazabona iruhande rwabo abavandimwe bagiye bumva imibabaro y’abandi mu buryo bunyuranye, bikabafasha kubohoka bakikura mu mutego w’ubugizi bwa nabi.

N’ubwo abantu benshi muri iki gihe bafite imitima yiteguye kubana n’abandi mu mahoro, bumva nta bushobozi bafite bwo guhangana n’ibintu bigenda birushaho kuzamba. Mu by’ukuri, Mutagatifu Agusitini yari yaramaze kugaragaza ikibazo cyihariye : "Kuririmba amahoro biragoye cyane kuruta kuyageraho. Ese koko turashaka kuyaririmba ? Twifuza imbaraga, dushaka gukangura ibyiyumvo, dushishoza ku magambo dukoresha. Ahubwo se, twaba twifuza kuyabamo ? Bitatugoye, tumenye ko amahoro ari ayacu, ari mu biganza byacu.

Iyo dufata amahoro nk’ikintu cyiza ariko kiri kure, amaherezo ntituba tugitekereza ko kuyahakana bigayitse ndetse tukaba twajya no mu ntambara kugira ngo duharanire amahoro. Ibitekerezo byiza, imvugo nziza, ubushobozi bwo kuvuga ko amahoro yegereje bisa n’ibidahari. Niba amahoro atari ikintu kiri mu buzima bwacu, kigomba kurindwa no kwitabwaho, urugomo ruzatera mu buzima bwo mu ngo no mu buzima rusange. Mu mibanire hagati y’abaturage n’abayobozi, hari igihe abantu batekereza ko ari amakosa kudategura bihagije intambara, guhangana n’ibitero, kwitura inabi abayitugiriye. Uretse ihame ryo kwirwanaho, mu rwego rwa politiki, ibyo bitekerezo by’abatavuga rumwe ni byo biriho cyane muri iki gihe cyo guhungabanya umutekano w’isi bigenda birushaho kuba ibintu bikomeye kandi bidasobanutse uko bwije n’uko bukeye. Ntabwo ari ibintu bidasanzwe kubona abantu bahora basaba kongera amafaranga akoreshwa mu gisirikare bikajyana n’amahitamo abantu bafata, bishyirwa imbere n’abayobozi benshi mu rwego rwo kugaragaza ko abandi ari bo bateje akaga.

Mu by’ukuri, imbaraga zihamagarira abantu ibintu nk’ibyo, by’umwihariko ibitekerezo byo kwigwizaho intwaro za kirimbuzi, zigaragaza ko abantu badashobora kubana mu buryo bushyize mu gaciro, budashingiye ku mategeko, ku butabera cyangwa ku kwizerana, ahubwo bushingiye ku bwoba no gukandamizanya. Ingaruka z’ibyo, nk’uko Mutagatifu Yohani XXIII yari yarabyanditse mu gihe cye, abaturage babaho mu bwoba buhoraho kandi bakabaho nk’ababangamiwe n’inkubi y’umuyaga iteye ubwoba ishobora kwangiza ibintu igihe icyo ari cyo cyose. Kandi ibyo bifite ishingiro, kubera ko izo ntwaro zihora ziteguye. Kuba ku isi hari abagabo bashobora kubazwa ubwicanyi n’ibikomere bitagira ingano by’intambara, bishobora gusa n’ibidashoboka ; nyamara, tugomba kubyemera, igitangaza kimwe, impanuka imwe, byari kuba bihagije kugira ngo hatere intambara.

Mu mwaka wa 2024, amafaranga akoreshwa mu gisirikare ku isi yiyongereyeho 9.4% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, bigashimangira ko bikomeza kuzamuka guhera mu myaka icumi ishize, bikaba bimaze kugera kuri miliyari 2.718 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga 2.5% by’umusaruro mbumbe w’isi. Byongeye kandi, muri iki gihe, birasa n’aho bashaka guhangana n’ibibazo bishya bidatewe gusa n’imihate ikomeye y’ubukungu mu bijyanye no kongera kwitwaza intwaro, ahubwo no mu guhindura politiki y’uburezi : aho kugira ngo habeho umuco wo kwibuka ukomeza gusegasira ibintu by’ingenzi byagezweho mu kinyejana cya 20 kandi ntiwibagirwe za miliyoni z’abagwa muri ibyo bibazo, hashyirwaho ubukangurambaga mu itumanaho na gahunda z’uburezi, haba mu mashuri y’ibanze, muri za kaminuza no mu itangazamakuru, bigamije gukwirakwiza imitekerereze y’uko habayeho iterabwoba ndetse hakaba n’ihererekanya ry’igitekerezo cyo kwikwizaho intwaro zo kudufasha kwirwanaho no gucunga umutekano.

Nyamara, « umukunzi nyawe w’amahoro akunda abatamukunda ». Mutagatifu Agusitini asaba abantu kudasenya ibiraro no kudatinda mu magambo acyocyorana, ahubwo bakagendera mu nzira yo gutega amatwi, kandi, uko bishoboka kose abantu bagahura n’abandi. Hashize imyaka mirongo itandatu, Inama ya II ya Vatikani ibaye kandi mu gusoza ivuga ko hagomba kubaho ibiganiro byihutirwa hagati ya Kiliziya n’isi y’iki gihe. By’umwihariko, inyandiko ya Papa yise Gaudium et spes (Ibyishimo n’amizero) yashishikaje kwitondera ubumuga dusigirwa n’intambara : « ingaruka zihariye z’intambara zo muri iki gihe ni uguha umwanya abafite intwaro zigezweho mu by’ubumenyi umwanya w’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ; kandi, binyuze mu buryo runaka butagoragozwa, ibi bishobora gutuma ubushake bw’abantu bugera ku myanzuro iteye ubwoba ». Kugira ngo ibyo bitazongera kubaho ukundi, Abepiskopi bo ku isi yose, bateraniye hamwe kandi bunze ubumwe, barasaba abantu bose, cyane cyane abakuru b’ibihugu n’abayobozi ba gisirikare, gushyira buri gihe ku munzani izo nshingano zikomeye bafite imbere y’abantu n’imbere y’imbaga y’abantu.

Mu gihe twongera gushimangira icyifuzo cy’abari mu nama ya Vatikani II kandi tukemera ko inzira y’ibiganiro ari yo nzira nziza cyane ku nzego zose, tubona uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano mu bya gisirikare byatije umurindi amakimbirane azamo intwaro. Ndetse hari n’uburyo inshingano z’abayobozi mu bya politiki n’ibya gisirikare zigenda zitakara, bitewe n’uko imyanzuro irebana n’ubuzima n’urupfu by’abantu igenda yegurirwa imashini. Iri ni iterabwoba ritagira urugero ryo kurimbura ubumuntu mu by’amategeko no mu bya filozofiya cyangwa ibitekerezo ari na ryo shingiro ry’imimerere y’abantu bose, kandi ni ryo rituma imimerere y’abantu bose irindwa. Ni ngombwa kwamagana imihihibikano ikomeye y’inyungu z’ubukungu n’amafaranga bitareba inyungu rusange, ituma ibihugu byiroha muri izo nzira ; ariko ibyo ntibihagije niba, mu gihe kimwe, tudashishikariza gukangura imitimanama n’ibitekerezo bijyana mu bushishozi. Urwandiko rwa Papa rwitwa « Fratelli tutti » (twese turi abavandimwe) rugaragaza Mutagatifu Faransisiko wa Asizi nk’urugero rw’ubwo bukangurambaga : « Muri iyi si yari yuzuyemo iminara y’abarinzi n’inkuta zo kubakingira, imigi yasenywaga n’intambara zimena amaraso y’abantu hagati y’imiryango ikomeye, mu gihe hiyongera uturere duciriritse, tutitaweho. » Aho ni ho Fransisko yaboneye amahoro nyakuri y’umutima, yirinda icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gushaka kuba hejuru y’abandi, aba umwe mu ba nyuma kandi agashaka kubana neza n’abantu bose. Ni inkuru ishaka gukomereza muri twe, kandi isaba ko dushyira hamwe imbaraga zacu kugira ngo buri wese afashe mugenzi we kugera ku mahoro atarangwamo intwaro, amahoro avuka ku busabane n’abandi no ku bwiyoroshye dutozwa n’Ivanjili.

Amahoro yigizayo intwaro
Ubugwaneza bwigizayo intwaro. Birashoboka ko ari yo mpamvu Imana yigize umwana. Iyobera ry’ukwigira umuntu, ryujurijwe mu kujya i kuzimu, ryatangiriye mu nda y’umukobwa wari ukiri muto maze rigaragarira mu kiraro i Betelehemu. "Amahoro ku isi", byaririmbwe n’Abamalayika mu gutangaza ko hariho Imana itagira kirengera, kandi ko abantu bashobora kugaragaza ko bayikunda ari uko gusa bayitayeho (reba Lk 2,13-14). Nta kintu na kimwe gifite imbaraga zo kuduhindura nk’umwana. Kandi birashoboka ko ari ibitekerezo by’abana bacu, by’abana, ariko na none n’iby’abandi bantu b’abanyantege nke nka bo, ari byo biduhinguranya umutima (reba Intu 2,37). Kuri iyi ngingo, uwambanjirije kandi nubaha yanditse ko intege nke z’abantu zifite imbaraga zo gutuma turushaho gusobanukirwa neza ibyahoraho n’ibyihitira, ibyatuma umuntu abaho n’ibyamuhitana. Birashoboka ko ari yo mpamvu dukunze kwirengagiza ko hari aho tutarenga kandi tukagendera kure abantu bafite intege nke n’abafite ibikomere kuko bafite ububasha bwo kwibaza icyerekezo twahisemo, nk’abantu ku giti cyabo ndetse nk’umuryango.

Yohani XXIII ni we wa mbere wavuze ko hari icyizere cy’uko hazabaho guhagarika intwaro burundu, ibyo bikaba bishobora kugerwaho gusa ari uko umutima n’ubwenge byahindutse bishya. Mu gitabo cye yise Pacem in Terris,(amahoro mu isi) yaranditse ati : "Twese twizere tudashidikanya ko guhagarika ubwiyongere bw’imbaraga za gisirikare, kugabanya intwaro ku buryo bugaragara ari ibintu bitapfa gukunda, cyane cyane kuzirandura, bidashoboka rwose mu gihe hatabayeho kugabanya intwaro mu buryo bwuzuye kandi bugera no ku mitima y’abantu : ni ngombwa gukoresha imbaraga zose zishoboka zivuye ku mutima kandi mu buryo bwuzuye kugira ngo ubwoba n’indwara zo mu mutwe ziterwa n’intambara biveho. Ibyo bisaba ko ihame ry’uko amahoro azaterwa n’uburinganire bw’intwaro risimburwa n’ihame ry’uko amahoro nyayo ashobora kubakwa gusa mu kwizerana hagati y’abantu. Twumva ko ari intego ishobora kugerwaho, kuko ari yo ubwenge bukeneye, ari na yo yifuzwa cyane, kandi ifite akamaro gakomeye.

Ubu nibwo bufasha bw’ibanze amadini agomba guha abantu bababaye, abantu bakitondera ko ibitekerezo n’amagambo byahindurwa intwaro. Imigenzo ikomeye mbonezamana, kimwe n’imikoreshereze iboneye y’ubwenge, bidushishikariza kurenga isano dufitanye cyangwa ubwoko, no kurenga ubwo buvandimwe bwemera gusa abafite ibyo bahuriyeho kandi bakanga abafite ibyo batandukaniyeho. Muri iki gihe turabibona ko ibyo atari ibintu byikora. Ikibabaje ariko, ni uko muri iki gihe usanga hari aho bafata amagambo ajyanye n’ukwemera bakayinjiza mu ntambara za politiki, kurata urukundo rw’igihugu ku buryo burenze ndetse rimwe na rimwe abantu bakumva ko ibikorwa by’urugomo ntacyo bitwaye mu gihe cyo guhangana hifashishijwe intwaro. Mbere na mbere, abemera bagomba kwihatira kwamagana imyitwarire mibi itukisha izina ritagatifu ry’Imana, bakabikora batanga urugero rwiza rw’imibereho yabo. Niyo mpamvu, hamwe n’ibikorwa, ari ngombwa guharanira gusenga mbere y’ibindi byose, kubaka ubuzima bwa roho, ibiganiro bihuza amadini yose nk’inzira z’amahoro n’uburyo bwo gusabana hagati y’imigenzo n’imico bitandukanye. Hirya no hino ku isi, birifuzwa ko buri muryango waba "inzu y’amahoro", aho abantu bitoza gukuraho « urwango binyuze mu biganiro« », aho abantu bashyira mu bikorwa ubutabera kandi bakitoza kubabarirana. Mu by’ukuri, muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose, birakenewe kugaragaza ko amahoro atari inzozi, binyuze mu guhanga udushya mu ikenurabushyo ryateguwe neza kugira ngo ritange umusaruro.

Ku rundi ruhande, ibi ntibigomba kurangaza abantu bose ku byerekeranye n’akamaro k’urwego rwa politiki. Abafite inshingano z’ubutegetsi ku rwego rwo hejuru no mu nzego zibishoboye kurusha izindi zose, nibasuzume neza ikibazo cy’uburinganire mpuzamahanga nyakuri buha agaciro ikiremwamuntu, uburinganire bushingiye ku kwizerana, ku bunyangamugayo mu mibanire no kuba indahemuka mu kubahiriza amasezerano. Kugira ngo isesengura ryimbitse kandi ryuzuye rigaragaze aho amasezerano y’imibanire, arambye kandi y’ingirakamaro azatangirira. Iyi ni inzira ishyira hasi intwaro mu mibanire, iy’ubuhuza, iy’amategeko mpuzamahanga, nubwo hanyuzamo hakagaragara ukutabyubahiriza uko bikwiye kandi abantu baba babigezeho biyuha akuya, ni ngombwa rero ko bidateshwa agaciro ahubwo bigahabwa imbaraga.

Muri iki gihe, ubutabera n’icyubahiro by’ikiremwamuntu byugarijwe kurusha ikindi gihe cyose bikuruwe n’ubusumbane bw’ububasha hagati y’abakomeye. Ni gute twakwihangana muri ibi bihe by’imvururu n’amakimbirane kandi twirinda ikibi ? Tugomba gushishikariza no gushyigikira ibikorwa byose bijyanye n’ubuzima bwa roho, umuco na politiki bikomeza amizero binyuze mu kurwanya ikwirakwizwa ry’imyumvire yo kutita ku bintu, nk’aho imbaraga ziriho ziterwa n’imbaraga zitazwi kandi zitagengwa n’ubushake bwa muntu. Mu by’ukuri, niba uburyo bwiza bwo gutegeka no gutera imbere nta nkomyi ari ugukwirakwiza ubwihebe no guteza urwikekwe buri gihe, twitwaje kurengera indangagaciro zimwe na zimwe, tugomba kurwanya bene ubwo buryo, tugateza imbere imiryango izi icyo ikora, uburyo bw’amashyirahamwe afite inshingano, ubunararibonye bwo kwitabira hatajemo urugomo, imikorere y’ubutabera bugorora ku rugero ruto no ku rwego runini. Ibi Papa Lewo XIII yari yarabigarutseho neza mu ibaruwa ya gitumwa ye yise Rerum novarum (ibintu bishya) : "Uko umuntu abona ko imbaraga ze zidahagije, bituma afata icyemezo cyo gukorana n’abandi ndetse batanafitanye isano. Ni mu Byanditswe Bitagatifu dusanga iyi mvugo : « ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we. Uwicaye wenyine aramutse aguye nta wundi wamuhagurutsa ! (Umubw 4,9-10). Indi mvugo nayo iragira iti : "Umuvandimwe wafashijwe n’umuvandimwe we ni nk’umugi w’intikorerezwa" (reba Imig 18, 19).

Turabasaba ko ibyo byaba umusaruro wa Yubile y’amizero, yatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bongera kwibona nk’abagenzi, maze bagatangira kwiyambura intwaro mu mitima yabo, mu bwenge bwabo no mu mibereho yabo, ibyo Imana igiye gusubiza vuba aha isohoza amasezerano yayo : « Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. Nzu ya Yakobo, nimuze tugendere mu rumuri rw’uhoraho. (Iz 2,4-5).

Bikorewe i Vaticani, ku ya 8 Ukuboza 2025
Nyirubutungane Papa Lewo XIV