Inyigisho ya Musenyeri Visenti Harolimana ku munsi mukuru wa Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu

Inyigisho mu Misa yo gusoza Yubile y’impurirane
Kigali, Stade Amahoro, 6/12/2025

Amasomo : Lev 25,8-19 ; Rm 5,1-11 ; Lk 24,13-35.

“Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye”(Lk 1,47).

Bavandimwe,

Aya magambo y’Umubyeyi Bikira Mariya wasazwe n’ibyishimo kubera ibyiza Imana yamugiriye ni aya buri wese muri twe. Ni amagambo umuryango mugari w’abana b’Imana duhuriyeho kuri uyu munsi utazibagirana mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Turashimira Imana yaduteranirije hamwe ngo duhimbaze mu rwego rw’igihugu yubile y’impurirane : imyaka 2025 Yezu Kristu umwana w’Imana aje mu nsi kuducungura n’imyaka 125 iyo Nkuru Nziza y’agakiza imaze igeze mu Rwanda. Icyambere cy’ibanze ndabaramutsa mwese mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu mbifuriza Yubile nziza.

Kuri uyu munsi utagira uko usa, Imana iduhaye impano y’Ijambo ryayo ritubwira agaciro ka yubile umuntu yahinira mu ngingo eshanu :

1. Twishime tunezerwe

Yubile ni igihe cy’ibyishimo no gusingiza Imana kubera ibyiza byose idahwema kutugirira. Ni ukuri, amateka y’isi muri rusange n’aya buri wese by’umwihariko ari mu biganza by’Imana, Yo Muhanzi wa byose na Mugengabihe. Twemera ko ibyo dutunze byose n’icyo turi cyo tubikesha Imana. Pawulo Mutagatifu ati : Ni iki ufite utahawe (reba 1 Kor 4,7) ? Muri ayo mateka maremare y’ineza y’Imana tuganjemo, iminsi, amezi n’imyaka bikurikirana bidasa. Hari iminsi n’imyaka isanzwe n’idasanzwe nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere (reba Lev 25,8-9a). Yubile ni igihe cy’imbabazi, igihe cyo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose no gusingiza Imana. Buri wese arifashisha aya magambo y’umuririmbyi wa zabuli agira ati : “Mana yanjye, mwami wanjye, nzasingiza izina ryawe iteka ryose” (Zab. 145, 1). Yubile nitubere twese igihe cyo gusingiza izina ry’Imana, gusubira ku isoko y’ubukristu no gusubiza ibintu mu buryo.
2. Imana iradukunda byahebuje

Muri Yubile, turatangarira urukundo ruhebuje Imana idukunda. Imana yatugaragarije urukundo rwayo igihe iturema idukuye mu busa maze ikaturema mu ishusho ryayo no mu misusire yayo (reba Intg 1,26-27). N’igihe abantu twanze kuyumvira, tukivutsa gutyo ubucuti bwayo ; ntabwo yigeze idutererana ngo duhere ku ngoyi y’urupfu, ahubwo yatwoherereje Umwana wayo w’ikinege ngo atubere Umukiza. Nk’uko twabyumvise mu Isomo rya kabiri, igihe twari tugifite intege nke, Kristu yapfiriye abanyabyaha ku munsi wagenwe (reba Rom 5,6-11).Yezu yaradukunze byimazeyo igiye yemeye kudupfira ku musaraba. Ishema ryacu, twahigira abandi ni umusaraba w ;Umwami wacu Yezu Kristu (reba Ga 5,24).

3. Imana idutungisha Ijambo ryayo n’Amasakramentu muri Kiliziya yayo

Yubile ni igihe cyo kumva ko Imana iri kumwe na twe mu rugendo rw’ubuzima. Turahirwa kuko Imana yacu ihorana natwe iminsi yose kandi amanywa n’ijoro. Ntihwema kutwiyegereza nk’uko inkoko ibundikira udushwi twayo. Inkuru y’abigishwa b’i Emawusi twumvise mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Luka, itwereka neza ukuntu Yezu Kristu aza adusanga mu mibereho yacu, maze guhura na We bikaduha ibyishimo bidadacogora n’amahoro nyayo. Aba bigishwa bari bahungabanijwe n’uwa gatanu mutagatifu. Ububabare n’urupfu bya Yezu ku musaraba byari byatumye bacika intege, biheba, bagira ubwoba, bibaza byinshi bikabatera kubura amahoro. Mu kumva Ibyanditswe Bitagatifu no mu imanyura ry’umugati Yezu Kristu wazutse yarabigaragarije maze abamara intimba, imitima yabo yuzura ibinezaneza. Mu Ijambo ry’Imana no mu masakramentu (bivuga ibimenyetso bitagtifu Kristu akoresha kugira ngo adutagatifuze muri Kiliziya ye) ku buryo bw’agatangaza muri Ukaristiya Ntagatifu, Yezu Kristu wazutse akomeje kutubera isoko y’amizero maze tugashobora kunyura mu bigeragezo bitabura mu buzima no mu butumwa nk’abakristu. Muri Yezu Kristu Imana itugenera twebwe abayo ibyiza birenze kure cyane ibyo dusaba n’ibyo dutekereza. Koko rero ntacyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu (reba Rom 8, 31-39).

4. Dukomeje urugendo turangamiye Kristu

Uyu munsi dusoje urugendo rw’imihimbazo ya Yubile mu rwego rw’igihugu ariko nka Kiliziya Gatolika mu Rwanda dukomeje urugendo turangwa n’amizero nkuko Papa Fransisko yabiturarikiye mu ntangiriro y’iyi yubile ya Kiliziya y’isi yose. Muri uyu mwaka w’imigisha n’ibyishimo by’igisagirane (reba Ef 3,3), twakoze urugendo rw’imyaka ikabakaba ibiri duhimbaza iyi yubile mu matsinda n’ibyiciro. Dukomeje urugendo rwo kuyoboka no kurangamira Yezu Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro nkuko insanganyamatsiko y’iyi yubile mu Rwanda yabidushishikarije. Turangamire Yezu byishimo byacu, mahoro yacu. Mu bigeragezo twizigiye Uhoraho, ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira. Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho, amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu (reba Zab 32,20-21).

5. Dusenge ubutarambirwa kandi nta buryarya

Ngana ku musozo, ndabararikira gusenga tutarambirwa kandi mu kuri nkuko Bikira Mariya yabitwibukije igihe abonekeye i Kibeho. Muri iki gitambo cya Misa, nimucyo duhuze imitima maze duture Imana isengesho ryacu tuyishimira ibyiza byose yatugiriye muri iyi myaka ishize dushimira n’ababigizemo uruhare bose. Tuyisabe imbabazi aho twateshutse, tuyishyire imbere imigambi myiza yose dufite. “Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho, nk’uko amizero yacu agushingiyeho” (Zab 32,22). Twizeye Imana Rukundo rutatuvirira n’impuhwe zidatezuka dusabira Kiliziya ya Kristu : imwe, itunganye, gatolika (ni ukuvuga yamamaye ku isi hose) kandi ishingiye ku ntumwa ngo ikomeze kujya mbere mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Turasabira Kiliziya, umuryango mugari w’abana b’Imana kugirango ishobore gusohoza mu bwisanzure ubutumwa yahamagariwe bwo kwamamaza hose Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, gutagatifuza imbaga no kuyiyobora mu nzira y’umukiro. Turasaba amahoro ya buri wese, hose n’igihe cyose, amahoro mu ngo zacu, mu miryango yacu, amahoro mu Gihugu cyacu, amahoro mu Karere kacu k’Ibiyaga bigari, amahoro ku isi hose. Mu gihe dutura Imana isengesho dusaba amahoro, twibuke kwisabira twese abakristu kugirango tube koko inkunzi n’abagabuzi y’amahoro ya Kristu nkuko tubisanga mu isengesho rya Mutagatifu Fransisko w’Asizi : “Nyagasani ngira umugabuzi w’amahoro yawe ...”

Twiringiye ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.
Imana ibahe umugisha.

+Vincent HAROLIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri