UBUTUMWA BWA PAPA KU MUNSI MPUZAMAHANGA WA 40 W’URUBYIRUKO

ICYICARO GIKURU CYA KILIZIYA GATOLIKA KU ISI
UBUTUMWA BWA NYIRUBUTUNGANE PAPA LEWO XIV BUJYANYE N’UMUNSI MPUZAMAHANGA W’URUBYIRUKO WIZIHIZWA KU NSHURO YA 40
Tariki ya 23 Ugushyingo 2025
« Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro » (Yh 15, 27)

Rubyiruko dukunda !

Mu ntangiriro y’ubu butumwa bwa mbere mbahaye, ndashaka kubanza kubashimira !
Ndabashimira ku bw’ibyishimo mwasakaje igihe mwazaga i Roma muri Yubile yanyu, ndetse ndanashimira urubyiruko rwose rwifatanyije natwe mu isengesho hirya no hino ku isi. Byabaye igihe gikomeye cyo kuvugurura umunezero uturuka ku kwemera no gusangira amizero agurumana mu mitima yacu ! Dukore uko dushoboye rero iri huriro mu guhimbaza Yubile ntirisigare ari amateka gusa, ahubwo ribere buri wese umwanya wo gutera intambwe ijya mbere mu buzima bwa gikristu, bimutere n’umwete wo guhamya ibirindiro mu buhamya bw’ukwemera.

Ni uwo murongo uzagenderwaho mu ihuriro ry’urubyiruko ryo ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, uzaba tariki ya 23 Ugushyingo, ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti « Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro » (Yh 15, 27). Dufashijwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu, twebwe abari mu rugendo rw’amizero, turitegura kuba abahamya b’ukuri ba Kristu. Nidutangire ubu urugendo ruzatugeza ku munsi mpuzamahanga w’Urubyiruko i SEOUL mu mwaka wa 2027. Muri urwo rwego, ndashaka kugaruka ku ngingo ebyiri z’ingenzi z’ubuhamya :
 Ubucuti dufitanye na Yezu, duhabwa n’Imana nk’impano
 Umuhate wa buri wese mu kubaka amahoro mu muryango mugari.

MURI INCUTI MUKABA N’ABAHAMYA

Ubuhamya bwa gikristu bukomoka ku bucuti umuntu agirana na Nyagasani, wabambwe kandi akazuka kugira ngo aturonkere twese umukiro. Ubwo buhamya ntibugomba kwitiranywa n’icengezamatwara, ahubwo ni gihamya yo guhinduka by’ukuri ku mutima, biherekejwe n’umubano ugamije kuvugurura isi. Yezu ubwe yahisemo kwita “inshuti” abigishwa yari yarahishuriye Ingoma y’Imana kandi yari yasabye kugumana na we kugira ngo babane hanyuma abatume kwamamaza Ivanjili (reba Yh 15, 15.27). Ni yo mpamvu iyo Yezu atubwiye ati : “Muzabe abahamya b’ibyo mwabonye kandi mwumvise”, aba aduhamiriza ko adufata nk’inshuti ze. Ni We wenyine uzi neza abo turi bo n’impamvu turi hano ; azi imitima yanyu, mwe rubyiruko, azi agahinda mugira imbere y’ivangura n’akarengane, azi inyota yanyu yo gushaka ukuri n’ubwiza, ibyishimo n’amahoro ; abinyujije mu bucuti bwe, Yezu arabumva, akabaha imbaraga kandi akabayobora, agahamagarira buri wese ubuzima bushya.
Indoro ya Yezu, ihora ishishikajwe n’ibyiza byacu, ihora itubanziriza (reba Mk 10, 21). Yezu ntiyaduhamagaye ngo tube abagaragu cyangwa abaharanira amatwara y’ishyaka, ahubwo aduhamagara ngo tubane na we nk’inshuti, kugira ngo ubuzima bwacu buhinduke bushya. Ubuhamya rero buturuka ku munezero mushya uva muri ubwo bucuti. Ni ubucuti budasanzwe, butwunga n’Imana ; ubucuti budahinduka, butwumvisha agaciro kacu n’ak’abandi ; ubucuti bw’iteka ryose, butazigera busenywa n’urupfu, kuko isoko yabwo ari Kristu wapfuye akazuka.
Tuzirikane amagambo y’Intumwa Yohani asoza Ivanjili ye ya kane : « Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose kandi ni we wabyanditse ; byongeye, tuzi ko ibyo yemeza ari iby’ukuri » (Yh 21, 24). Iyi nyandiko yose ibanza isobanurwa nk’“ubuhamya” bwuzuye icyubahiro n’ishimwe, bivuye ku mwigishwa utavugwa izina, ahubwo yivuga nk’“umwigishwa Yezu yakundaga”. Ayo magambo agaragaza umubano : si izina ry’umuntu ku giti cye, ahubwo ni ubuhamya bw’urukundo rwihariye umuntu afitanye na Kristu. Dore ibyo Yohani aha agaciro kuruta ibindi : kuba umwigishwa wa Nyagasani no kumva ko yakunzwe na We. Ni bwo dusobanukirwa ko ubuhamya bwa gikristu ari imbuto y’umubano ushingiye ku kwemera n’urukundo dufitanye na Yezu, We dukesha umukiro w’ubuzima bwacu. Ibyo Yohani yanditse birabareba namwe rubyiruko. Kristu arabahamagarira kumukurikira, kwicarana na We, kumva umutima We no gusangira ubuzima bwe bya hafi. Buri wese muri mwe ni “umwigishwa Yezu akunda”, maze muri urwo rukundo havukamo ibyishimo by’ubuhamya.
Undi muhamya w’intwari mu kwemera ni Yohani Batisita, we wabaye integuza akanatangiza inzira y’Umukiza, « Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. » (Yh 1, 7). N’ubwo yari yishimiwe cyane n’abantu benshi, we ubwe yari azi neza ko ari “ijwi” ryerekana Umukiza, rivuga riti : « Dore Ntama w’Imana » (Yh 1, 36). Urugero rwe rutwibutsa ko umuhamya nyawe atagamije kwigaragaza cyangwa kuba ku isonga, ntashaka gukurura abamukurikira mu izina rye. Umuhamya w’ukuri ariyoroshya akagira n’umutuzo mu mutima we, akagendera kure ibyo kumva ko ari we ugomba guhangwa amaso. Ni bwo ashobora kumva abandi, gusobanukirwa, no kuvugisha ukuri imbere ya bose, ndetse n’imbere y’abafite ububasha. Yohani Batisita atwigisha ko ubuhamya bwa gikristu atari ukwishyira imbere twebwe ubwacu, cyangwa kurata ubahangare bwacu mu kwemera, kurata ko dufite imyitwarire myiza cyangwa se ngo turate ko turi abahanga. Ubuhamya nyakuri ni ukumenya no kwerekana Yezu, We wenyine udukiza, igihe atwigaragariza. Yohani yamumenye hagati y’abanyabyaha, aba mu buzima busanzwe bw’abantu. Ni yo mpamvu Papa Fransisko yabigarutseho cyane avuga ko nitudasohoka ngo tuve mu bwisanzure bwacu, nitutajya kureba abakene n’abiyumvamo ko bahejwe mu bwami bw’Imana, ntituzabasha kuba abahamya no guhura na Kristu. Tuzatakaza bya byishimo byo kwigishwa Inkuru nziza n’ibyo kuyigisha abandi.

Rubyiruko dukunda, ndasaba buri wese muri mwe gukomeza gushakashaka inshuti n’abahamya ba Yezu mugendeye ku Byanditswe Bitagatifu. Nimusoma Inkuru nziza ya Yezu Kristu, muzasanga bose barabonye igisobanuro nyakuri cy’ubuzima binyuze mu mubano wabo na Kristu. Koko rero, ibibazo byacu bikomeye ntibisubizwa n’uko duhora dukoresha telefoni, zo ziturangaza, zikatunaniza zikanadusiga mu bwigunge n’imitima inaniwe. Ntidushobora kubona igisubizo nibituguma mu bitekerezo byacu gusa. Inzozi zacu tuzigeraho iyo dusohotse muri twe ubwacu tukaziharanira.

NIMUBE ABAHAMYA MUBE N’ABAMISIYONERI
Mwe rubyiruko, mufashijwe na Roho Mutagatifu, mushobora kuba abamisiyoneri ba Kristu mu isi. Benshi mu bavandimwe banyu mungana bisanze barageze mu rugomo, bahatirwa gukoresha intwaro, gutandukanywa n’imiryango yabo, guhunga cyangwa kwimuka ku gahato. Abandi benshi babuze amashuri n’ibindi by’ibanze bibafasha kubaho. Nyamara bose, kimwe namwe, bahora mu rugendo rwo gushaka igisobanuro cy’ubuzima, no kubaho bahangayitse, bakaremererwa n’imbaraga sosiyete ikoresha ku buzima bwabo, amakimbirane mu miryango, kubura amahirwe, kubabazwa n’amakosa yo mu gihe cyahise. Mushobora kwegera urundi rubyiruko, mukagendana na bo, mukabereka ko Imana, muri Yezu Kristu, yegereye buri muntu wese. Nk’uko Papa Fransisko yakundaga kubivuga : “Kristu yerekana ko Imana ari Ubuhungiro, Impuhwe n’Urukundo rutaretsa” (Dilexit nos, n. 35).
Koko si buri gihe byoroshye gutanga ubuhamya. Mu Byanditswe Bitagatifu, tubonamo kenshi ihangana hagati y’abakira n’abatemera Yezu : « nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira » (Yh 1, 5). Nicyo gituma n’umwigishwa w’umuhamya na we anyura muri iryo totezwa, akageragezwa n’abanze kumwemera, ndetse rimwe na rimwe agahura n’urwango rugaragara. Nyagasani ntiyahishe iyi mpamo ibabaje, kuko ubwe yavuze ati : Mwibuke ijambo nababwiye ko ’Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha. » (Yh 15, 20). Ariko ni muri uko kubabara nyine hagaragaramo amahirwe yo gushyira mu bikorwa itegeko ry’ibanze rya Kristu : « Jyeweho ndababwira ngo ; Nimukunde ababanga,musabire ababatoteza » (Mt 5, 44). Uko ni ko abatagatifu n’abahowe Imana babigenje kuva mu ntangiriro ya Kiliziya.
Rubyiruko nkunda, iyi si inkuru y’amateka gusa. No muri iki gihe turimo, ahantu henshi ku isi, Abakristu n’abandi bantu b’inyangamugayo barababazwa, barabeshyerwa, baratotezwa ndetse bakanahohoterwa. Kandi bamwe muri mwe, mushobora kuba mwarahuye n’ayo makuba, cyangwa mukageragezwa, mukanatotezwa, mushaka kurwana cyangwa kwihorera. Ariko, twibuke inama ya Mutagatifu Pawulo igira iti : « Ntureke inabi ikuganza ahubwo inabi uyiganjishe ineza » (Rm 12, 21).

Ntimugacogore rero ! Nk’uko abatagatifu babigenje, namwe muhamagarirwa kudacogora no guhorana amizero, cyane cyane mu bigeragezo no mu makuba.

UBUVANDIMWE NK’IPFUNDO RY’AMAHORO
Ubumwe dukomora ku bucuti dufitanye na Kristu, ari bwo ngabire Roho Mutagatifu aduha, butanga uburyo bushya bwo kubaho bugaragaza ubuvandimwe nyabwo. Umusore cyangwa inkumi wahuye na Kristu yamamaza hose umwuka mwiza n’impumuro y’ubuvandimwe, kandi umuntu wese umwegereye yumva ko yinjiye mu isi nshya yuzuye ubugwaneza, impuhwe, n’urukundo ruhoraho. Roho Mutagatifu adufasha kubona mugenzi wacu mu ishusho nshya : tumubonamo umuvandimwe wacu.
Ubuhamya bw’ubuvandimwe n’amahoro dukomora ku bucuti na Kristu butujyana ku rwego rwo kutigira ba ntibindeba no kudacika intege mu kwemera, budufasha gutsinda urwikekwe no kwigunga. Ubwo buhamya buraduhuza ngo dukorere hamwe ibikorwa bifasha isi kuba nziza : kuva mu bikorwa by’ubwitange no gufasha abandi, kugera ku bikorwa bya politiki n’ubutabera bishingiye ku rukundo. Ntimukagendere mu nzira z’abakoresha amagambo y’ukwemera ngo batandukanye abantu ; ahubwo nimushake uko mwakuraho ubusumbane, ivangura, n’amacakubiri, mukazana ubwiyunge n’amahoro mu miryango itotezwa n’iyacitsemo ibice. Ncuti, rubyiruko, nitwumve ijwi ry’Imana muri twe, dutsinde umuco wo kwihugiraho duhinduka abagabuzi b’amahoro. Ayo mahoro, ari yo mpano ya Nyagasani wazutse (reba Yh 20, 19), azagaragara ku isi binyuze mu buhamya bw’abafite Roho We mu mitima yabo.
Rubyiruko dukunda, imbere y’amaganya n’amizero y’iyi si, turangamire Yezu.
Igihe yari hafi gupfira ku musaraba, yashyize Umubyeyi Bikira Mariya mu biganza bya Yohani, amugira umwana we, na Yohani amugira umubyeyi we. Iryo ni ishema n’impano y’urukundo iteka ryose, igenewe buri mwigishwa wa Kristu, ni ukuvuga buri wese muri twe. Nimwakire rero iri pfundo ritagatifu ry’ubusabane na Bikira Mariya, Umubyeyi wuje urukundo n’impuhwe, mumwisunge mu masengesho muvuga, by’umwihariko Rozari Ntagatifu. Bityo, muri buri gihe cy’ubuzima, muzumva ko mutari mwenyine, ahubwo muri abana bakunzwe, bababarirwa kandi bashyigikirwa n’Imana. Mubihamye mu byishimo !
Bikorewe i Vatikani, ku wa 7 Ukwakira 2025, ku munsi wo kuzirikana Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari Ntagatifu.

Papa Lewo XIV