ABAFARATIRI BO MURI ZA SEMINARI NKURU BAKOREYE URUGENDO NYOBOKAMANA I KIBEHO
Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu, n’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2025, Abafratri bo muri za Seminari nkuru zose z’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho baherekejwe n’Abepiskopi n’Abasaseridoti babarera. Ni urugendo nyobokamana ngarukamwaka rubaye ku nshuro ya gatatu kuva iki cyemezo cyafatwa n’Inama y’Abepiskopi. Ruba rugamije kwiragiza umubyeyi Bikira Mariya mu mwaka w’amasomo mushya baba batangiye, ariko bakanazirikana ko kuri iyi taliki ya 7 Ukwakira 1917 aribwo hatanzwe ubupadiri bwa mbere mu Rwanda bugahabwa Padiri Balthazar GAFUKU na Padiri Donati REKERAHO.
Mu butumwa bwe, Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda, yabwiye abafaratiri ko umuhamagaro wabo ari impano ya Kiliziya. Kwizihiza Yubile mu rwego rw’amaseminari makuru ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma bagashimira Imana n’umubyeyi Bikira Mariya impano y’ubusaseridoti. Yasabye abadiyakoni ko nibajya bamara guhabwa ubupadiri, bajya baza kuri uyu munsi kwifatanya na barumuna babo b’abafaratiri gushimira Imana n’umubyeyi Bikira Mariya.
Nyiricyubahiro Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, yavuze ko bakoze uru rugendo nyobokamana kubera impamvu zirenze imwe : Uretse kwizihiza Yubile y’impurirane turi no mu kwezi kwa Rozali. Rozali ikaba ari intwaro abakristu batsindishije abayisilamu muri Turkiya. Bityo asaba abaseminari ko iyo ntwaro itazigera igimba na rimwe cg ngo itakaze amasaro.
Indi mpamvu ni uko mu mwaka w’1917 ari bwo habonetse umupadiri wa mbere w’Umunyarwanda, bityo bakaba baje gusaba ngo ihamagarwa rikomeze kuko no muri Kiliziya ya mbere Umubyeyi Bikira Mariya yahoranaga n’intumwa.
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba ari nawe ushinzwe za Seminari nkuru mu nama y’Abepiskopi Gatolika yasabye abaseminari ko iyi Yubile yazabasigira imbuto nyinshi. Yabasabye kujya bahora bazirikana uruhare abamisiyoneri ba mbere bagize ngo inkuru nziza igere mu Rwanda, mu ngorane nyinshi ariko zitabaciye intege, bityo nabo bakaba bakwiye kuvoma muri Yubile imbaraga zo gufata imigambi mishya ntibagacibwe intege n’ingorane bazasanga mu butumwa.
Yababwiye ko Umubyeyi Bikira Mariya ari kumwe nabo nk’I Kana, nko munsi y’umusaraba cyangwa nko mu cyumba cyo hejuru. Yagize ati : “Muri intumwa za Kristu za none n’ejo kuko Kristu ari we ubatora kandi akabatuma. Murabe buri gihe hamwe n’umubyeyi Bikira Mariya muri Senakolo yanyu ari yo iseminari nkuru, hato divayi itazavaho ibashirana. Murabe abafaratiri bishimye, baryohewe kandi baryohereza abandi. Ibyishimo muzabikeshe isengesho, kubana neza no kwitwararika muri iyi si y’ikoranabuhanga.”
Uyu mwaka wa Yubile y’impurirane Papa Fransisco yawise umwaka w’Abasangirangendo bafite ukwizera ("Les pèlerins d’espérance").