IJAMBO RYA MUSENYERI VISENTI HAROLIMANA, VISI PREZIDA W’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA MU RWANDA,MU GUSOZA IGITAMBO CYA MISA YO GUSHIMIRA IMANA KUBERA ITORWA RYA PAPA LEWO XIV. MISA YABAYE TARIKI YA 11 GICURASI 2025, I REMERA KURI PARUWASI REGINA PACIS MURI ARIKIDIYOSEZI YA KIGALI

IJAMBO MU MISA YO GUSHIMIRA IMANA KUBERA ITORWA RYA PAPA LEWO XIV

Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, waje uhagarariye Nyakubahwa Prezida wa Republika
Nyiricyubahiro Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda,
Banyiricyubahiro Bepiskopi,
Banyakubahwa ba Minisitiri
Banyakubahwa muhagarariye ibihugu byanyu mu Rwanda,
Bayobozi mu nzego zitandukanye muteraniye hano,
Basaseridoti,
Biyeguriyimana,
Bakristu, Bavandimwe,
Nk’uko mubizi, ku wa mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata 2025, Papa Fransisko yaratabarutse. Misa n’imihango yo kumushyingura mu cyubahiro yabaye ku wa gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 i Vatikani. Guhera ku wa gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025, Abakaridinali bateraniye muri Chapelle Sixtine i Vatikani kugira ngo, bamurikiwe na Roho Mutagatifu, bitoremo Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku isi hose. Papa mushya watowe tariki ya 8 Gicurasi 2025 ni Nyiricyubahiro Robert Francis Karidinali Prevost, wahisemo kwitwa Papa Lewo XIV.
Kuri iki Cyumweru cy’Umushumba mwiza, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifatanije na Kliziya y’isi yose mu gushimira Imana yaduhaye umusimbura mushya wa Petero Intumwa, Nyirubutungane Papa Lewo XIV.
Imana iragahora isingizwa iteka ryose n’ahantu hose.
Papa Lewo XIV yavutse ku itariki ya 14 Nzeri 1955, avukira muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuka ku babyeyi b’abakristu gatolika. Yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti tariki ya 19 Kamena 1982, aba Umwepiskopi ku ya 12 Ukuboza 2014. Muri 2023 Papa Fransisiko yamugize Umukaridinali. Ubu yari ashinzwe Urwego rwa Papa (Dicastere) rwita ku Butumwa bw’Abepisikopi. Nyirubutungane Papa Lewo XIV abaye Umusimbura wa Petero Intumwa wa 267.
Mu izina ry’Abepiskopi, Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki bose bagize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, twishimiye Papa mushya Lewo XIV kandi tumwifurije ubutumwa bwiza.
Tuzi neza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi hose, ahamagariwe guhagararira Kristu hano ku isi, gukomeza abakristu bose mu kwemera, no kuba mu buryo bugaragara inkomoko n’ishingiro by’ubumwe mu kwemera no mu rukundo, bityo abakristu bose bagahora bafatanye urunana mu bumwe, mu rukundo no mu mahoro. Twebwe abagize Kiliziya Gatolika mu Rwanda, twunze ubumwe n’Umushumba wacu Papa Lewo XIV kandi tumwijeje ubufatanye no gukomeza kumusabira kugira ngo azasohoze neza ubutumwa ahamagariwe bwo kwigisha Inyigisho z’Ukwemera Gatolika, gutagatifuza no kuyobora Umuryango w’Imana ari wo Kiliziya.
Twakiranye ibyishimo byinshi indamutso ya mbere Papa Lewo XIV yatugejejeho agira ati : “Nimugire amahoro”. Uyu munsi muri Regina Coeli mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero yagize ati : “Intambara nizihoshe”. Amahoro ni ikintu gikenewe cyane n’abantu bose batuye iyi si, cyane cyane muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari natwe tubarizwamo. Papa Lewo XIV yaje neza atwifuriza amahoro nkuko Kristu yaje ayifuriza abe igihe amariye kuzuka. Kugira ngo twakire ayo amahoro ya Kristu wazutse twese dukeneye cyane, ni ngombwa kurushaho kunga ubumwe nk’abavandimwe, tukubaka ibiraro biduhuza aho kubaka inkuta zidutanya. Ni ngombwa guharanira kwimakaza umuco w’ubutabera, amahoro n’urukundo rushingiye kuri Yezu Kristu. Nimucyo dufatane urunana turangamiye Kristu wazutse muri uru rugendo rwa hano ku isi rugana mu ijuru. Duhore tuzirikana ko Imana idukunda byahebuje natwe dukunde abantu bose rwa rukundo rurenga imipaka, urukundo rudaheza, urukundo rwita ku baciye bugufi, bakene, imbabare n’indushyi. Turangamire kandi twamamaze Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro nk’uko insanganyamatsiko ya Yubile y’Impurirane turimo mu Rwanda ibidushishikariza.
Nyakubahwa Mushyitsi mukuru,
Bayobozi mu nzego zitandukanye muri hano,
Bakristu,
Bavandimwe,
Mu izina ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndashimira Nyakubahwa Prezida wa Republika y’u Rwanda Paul KAGAME uburyo yatubaye hafi cyane muri ibi bihe bikomeye mu mateka ya Kliziya. Hamwe na Leta ayoboye batubaye hafi mu itabaruka rya Papa Fransisko n’uyu munsi tukaba twifatanije na Nyakubahwa Ministri w’Intebe n’abo bazanye mu gushimira Imana kubera umushumba mushya Imana yaduhaye, Nyirubutungane Papa Lewo XIV.
Twishimiye cyane uruhare rw’Intumwa ya Papa mu Rwanda yagize mu gutegura no guhimbaza neza iyi Misa yo gushimira Imana. Ndashimira n’abantu bose mu nzego zose uburyo batubaye hafi. Ku buryo bw’umwihariko ndashimira mwebwe bakristu mwese, umuryango mugari w’abana b’Imana, isengesho mwatuye Imana musabira Papa Fransisko watabarutse, musabira Inteko y’Abakardinali mu gihe yatoraga Papa Lewo IV n’uko mwamusabiye uyu munsi mu misa zose zatuwe uyu munsi n’uko mwaje muri benshi hano muri Paruwasi Regina Pacis ngo twifatanye muri iyi Misa yo gushimira Imana.
Papa wacu Lewo XIV, Imana imuhundagazeho imigisha y’igisagirane, imurinde kandi imurengere muri byose.
Tumuragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa.
Namwe mwese abateraniye hano na mwe mwese mudukurikiye hirya no hino, Imana ibahe umugisha.
+Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri
na Visi Prezida w’Inama y’Abepiskipi Gatolika mu Rwanda